Inyanga Mugayo Zamaganye Ikinyamakuru Shikama
SHIKAMA YE ni ikinyamakuru cya rutwitsi nka Rushyasha na Exposer ya Tom Ndahiro!
Maze gusoma inyandiko yanditswe n’abitwa ngo ni SHIKAMA YE , nifuje gusubiza mu magambo maremare ibyo bavuze mbivuye mu mizi kandi nifuza ko byakorwaho debat n’undi wese ufite icyo abiziho
Nifuje kubinyuza mu kindi kinyamakuru kuko bigaragara ko uwitwa Joseph wandika ibi bintu uretse kwiyemera avuga ko ari amakuru yizeye yahagazeho nta NEMA afite cyangwa agaragaza yo kuba yakwakira ibitekerezo by’abandi!
Reka mpera aho avuga:
AJECOMU ntabwo ari age commun nkuko Shikama abivuga na Association des Jeunes de la Commmune Mukingi, AJECOMU yabayeho mbere y’ikorwa ry’umuhanda Kigali Butare, uyu muhanda watangiwe n’abazungu bo mu isosiyete y’abafaransa yitwaga SB (Spie Batignole) ikaba yarabaga I Mbare (uvuye I Kabgayi werekeza ku mashuri yisumbuye na Diyoseze y’abangilikani ya Shyogwe ) ni hejuru y’igishanga bita Rugeramigozi, bahubatse ikigo kinini, abazungu ba SB umuhanda umaze kubananira, Leta ya Habyarimana yarabasezereye, basimburwa na Sosiyete yindi yitwaga COLAS nayo yahise iza gutura muri ayo mazu y’I Mbare, ari nayo yaje kurangiza uriya muhanda. Ari abazungu ba SB, ari aba Colas ndetse n’Abazayirwa batwaraga za Tingatinga mu gukora uriya muhanda, indaya zabo zavaga mu gace kegereye Shyogwe na Mbare ndetse n’I Gitarama mu mujyi, inyinshi tuzizi amazina, hari n’izikiriho kuri ubu zisheshe akanguhe, abandi batwawe n’abo bazungu baba za Burayi, abandi bagiye basiga abana b’abotara haba mu mujyi wa Gitarama no mu nkengero zawo. Nta ndaya n’imwe izwi yavaga I Kirengeri cyangwa muri Mukingi, nta n’umwana w’imvange wahavutse muri iki gihe tuzi kuri ubu, yemwe nta n’umugore waba yarajyanywe I Burayi n’abo bazungu ukomoka muri kariya gace.
Shikama kugira ngo nkwereke ko aho hantu hose uvuga nahatuye nkahiga nkahakorera, nakubwira imbyino twajyaga turirimbamo abazung baho bari bararahiriwe kuzana indaya, abaziguriraga imbwa zabo, ndirinda gusa kuvuga amazina y’izo ndaya kuko bamwe ubu ni ababyeyi bakuze kandi bagihari, abandi ni abana bayawe n’abo bazungu nabo baracyahari, uretse uwitwaga Rammy wapfiriye muri Afrique du Sud yibye bakamurasa, we ndamuvuga kuko iwabo wa nyina Mwubahamana hari I Gatenzi, hirya y’umujy wa Gitarama ugana I Kigali ku ruhande rw’ibumuso bw’umuhanda. Nyina yitwaga Mwubahamana!
Mu bazungu nakwibutsa abitwaga ba Kanyarutambi Peneco (bamwise kanyarutambi kuko yakoraga akazi ko kwasa ibitare aho umuhanda uzanyura akoresheje “Intambi cyangwa Dinamites”, hari abitwaga ba Christian, wagendanaga n’ibimodoka byacaniraga godoro(Biriya bintu by’umukara basuka mu muhanda) akaba aho yanyuraga hose yarahajogoraga umukobwa mwiza akamutahana I Mbare mu kigo cyabo, hari uwitwaga Fromageo (abantu baramukinishaga akavuga ngo bajye bamwita Fromageo comme fromage) uwo nawe ari mu bantu bahasize abana ubu ni abagabo, hari n’uwo bitaga Decosta ariko ubundi ngo ya Da Costa w’umutaliyani wazanye na Colas nyuma ya SB. Abandi bazwi cyane simbavuga kuko ni abakwe bacu kandi baracyatunze abagore bakomoka iwacu, gusa nakubwira ko nta munya Mukingi urimo nta n’uw’I Kirengeri wabayemo.
Ikindi ni uko I Kirengere ari ahantu havuka abakobwa beza cyane bo muri famille yitwa abannyori n’aho bita kwa Mukaruhivu (Nyirabukwe wa Kanyarwanda Cleophas wigeze gutegeka BDGL Banki ya CPGL, ariko nta n’umwe wabariwe muri ubwo buraya, iyo baza kuba ariho bavaga ntabwo bari guca kuri abo nyine bahebuje ubwiza) iki ni ikinyoma cyambere cya Shikama na Nkusi Joseph wabyanditse!
Incamake y’amateka ya Bwana Mukezamfura Alfred
Tujye kuri Bwana cyangwa se Honorable Mukezamfura Alfred (nawe ndabanza mwisegureho kuko anzi kandi azi ko ibyo mvuga mbizi ariko sinjye wasoje iyi nkuru icyo nanze ni uko abantu babeshywa n’umuntu uvuga ibyo atazi)
Nibyo koko Mukezamfura Alfred yavukiye kandi yakuriye I Mukingi, yize kandi yigishije mu Byimana (Ab’iwacu bahitaga mu Norumali cyangwa kwa Ruvarusi), Bwana Mukezamfura yabaye Burugumestre wa Mukingi, ari umusore w’amashagaga ndetse utaratinyaga no gukoresha igitsure gikabije kugera no gufata abantu mu mashati! Natanga urugero rumwe nibuka neza, njye nakoraga stage mu Byimana, hari mu muganganda ku wa gatandatu, abanyamuganda bagombaga gukonda ishyamba amashami y’ibiti akajyanwa mu iawa za Komini ahahoze ibiro bya Komini bya mbere! Umunsi w’umuganda abacuruzi bose mu ma butiki mu tubari na za resitora bagombaga gufunga bakajya gufatanya n’abakozi ba Leta gukora umuganda, Mukezamfura ubwe yagendaga agenzura ko amazu yose y’ubucuruzi ku gasoko ka Byimana afunze, ko bose bagiye mu muganda! Uwafatwaga atagiyeyo yacibwaga amande ya amafaranga 200.
Umuturage umwe wakoraga Resitora yabonye haramutse ikibunda yikingirana mu nzu atangira kwihatira ibirayi ndetse ashyira no ku ziko ibishyimbo ngo aze gufatirana abakiriya umuganda urangiye. Yakingiye imbereyikorera akazi ke, Mukezamfura nawe muri rya genzura kuko yagenda kuri buri butike, restora cyangwa se akabari akareba ku nzugi zombie, urwo ku muhanda n’urwo mu gikari, yaje kuvumbura ko uwo muturage atari mu muganda ahubwo ari munzu arimo kwihatira ibirayi, yaragiye ahagarara ku rugi rwo mu gikali arumviriza amenya koko ko arimo, dore ko uwo musaza ngo yananyuzagamo akavugiriza aririmba wenyine kubera irungu! Mukezamfura yarakomanze umusaza agira ngo ni abakiriya bamwe bazi amabanga ye akinguye asanga ni BURU! Mukezamfura yamushize imbereamujyana kuri Komini gutanga ya mafaranga 200, arangije ati ngaho nawe jya gutwara amashami y’ibiti nk’abandi. Umugabo yaraje atangira gukurura amashami y’ibiti wenyine mu muhanda agenda ariko yitotomba atuka Buru(Burugumesitiri) avuga ati ese buriya ko nishyuye kandi abandi bakaba barangije umuganda iyo andeka anyuzamo n’ibitutsi nyine nk’umuntu urakaye. Ubwo Mukezamfura wari amuri inyuma yumvise amwumviriza yumvise atakwihanganira ibitutsi by’uwo muturage yarasimbutse akandagira ku bishami by’ibiti umuturage yakururiraga inyuma ye, maze umuturage w’intege nke abanza agatuza mu muhanda, Mukezamfura ahita amwegura vuba vuba akora mu mufuka amunagira amafaranga 200 yatanze aramubwira ati taha!!
Mukezamfura yari umugabo w’urubavu rutoya cyane (sinshaka kuvuga izina bamwitaga ryemezaga ko ananutse ariko hari abarizi) yabyibuhiye mu buyobozi!
Mukezamfura yari atuye mu ihuriro ry’imihanda imbere ya Komini na Centre de Santé, Imodoka ya Komine yayirazaga kuri Centre de Santé; ubwo iyo yazaga umupolisi wari ku izamu witwaga Nzarubara, dore ko Centre de Santé na Komini byasaga n’aho bifatanye yagombaga kumuyobora ngo aparike imodoka neza, umupolisi rero yari arimo kwinywera ka cyayi afite n’imbunda ku rutugu!, maze akajya avugira mu gikombe cya Mirinko ngo katata komeza uze…. Ubwo Buru nawe uko asubira inyuma ari nako amureba mu indorerwamo yamaze gupalika neza araza asingira wa mupolisi igikobe cy’icyayi kiba kiraguye, nyamupolisi mu gihe agundagurana na shebuja yibuka ko ahetse imbunda ku rutugu ubwo nayo ajya kuyiramira n’akaboko kamwe maze isasu riba ryasohottse no mu gisenge cy’urubaraza rwa Centre de Santé ngo puuuuuuuuuu!
Hari ama histoire menshi ya Mukezamfura akiri Buru ntatinyuka kubaganiriza hano ariko nzi! Madamu we icyizwi ni uko yari umukuru wa Familiyare ya Byimana (Ishuri ry’ingoboka ry’abakobwa hirya gato kuri Paruwasi, nawe ngo yaba yaragaragaweho n’igihombo mu micungire y’ikigo kubera Buru!
Hari agatendo kavugwaga ko ngo Buru ataryaga ubugari, ariko Madamu kubera kubukunda n’abana mu rugo bakabuteka bihishe! Umunsi umwe Buru yaraje abagwa gitumo babutetse aba ahamagaye udukobwa twe 3 twari tukiri duto (Aimée, Clara na Clarisse) abicaza ku meza basangira ifiriti bamuteguriye ategeka umuboyi na Madamu kurira ubugari mu gikoni bakaburangiza bonyine!
Mukezamfura iyo yarakaraga gato yahamagaraga mu gitsure cyinshi utwo dukobwa twe agira ati “ Aimée, Claire at Clarisse veneeeeeez!)
Mukezamfure mu gitsure cye yari azi no kwizihirwa akanasabana, ndibuka umunsi anyagwa ubutware yari yatumiye abantu bari iwe barimo kunywa, mubari aho harimo na Nsabimana Basile wamusimbuye akaba uwo mu muryango witwa abahayo (Umuryango wo kwa Depite Nyiramutarambirwa Felicula, Sous Prefet Kagaba ndtse n’uwitwaga Martin wakoze igihe kinini mu ifasi y’amashuri ya Gitarama n’abandi wari umuryango munini kandi ukomeye) ubwo rero haje urwandiko rwihutirwa ruzanywe n’umukozi wa Komini ruvuga ko asimbuwe ku mirimo ye na Bazile Nsabimana nawe wigishaga mu norumali kandi wari n’inshuti akaba yari no mu batumire bari aho kwa Buru! Mukezamfura yararufunguye arusoma bucece, arangije ijisho riratukura afata ijambo ati “uwitwa umuhayo wese umbereye mu nzu nahite asohoka”!!
Ubwo Bazili war uzi ibyabaye n’uburyo abahayo braai barakataje mu kuregaguzwa no guca inyuma Buru wabo banyuze muri Depite Nyiramutarambirwa Felicula wigereraga kwa Kinani yahise ahunga ngo uburakari bwa Mukezamfura budatuma amunigira aho akamumaramo umwuka! Mukezamfura yari amaze kuba umugabo munini w’ibigango w’inzobe cyane ariko iyo yarakaraga yajyaga gusa n’umutuku!
Mu byo Mukezamfura yaregwagwa mu buyobozi bwe uretse dictature harimo no gucunga nabi umutungo, byaviriyemo n’umugore we guhomba mu ishuri rya Familiyare byose byishyuwe na Frère Arvarus twitaga Kigoli wari Directeur mu Norumali (mu ishuri ry’abahungu)
Aruvarusi ni nawe wafashije Mukezamfura kugaruka kwigisha mu norumali, ndetse no kujya kwiga Mu Ruhengeri (IPN), kuko Aruvarusi kubera kuba mu Byimana igihe kinini yishyikiraga kwa Kinani no mu butegetsi bw’icyo gihe yaravugaga rikijana!
Ibyo shikama avuga bya scince de l’Education sibyo kuko IPN yari Ishuri rya Kaminuza ry’abarimu ariko ntiyari science de l’Education, science de l’education yabaye I Butare nyuma!
Mukezamfura Alfred yinjiye muri Politike ate?
Nyuma yo kuminuza, Mukezamfura yaje kugera aho yubaka inzu I Gahogo ku muhanda ujya I Gitarama mu mujyi (aho bita I Fatima), yabifashijwemo na none na frère Aruvarusi Kigoli abona credit muri ibyo bihe zabonwaga na bake! Icyo gihe yakoraga muri Orinfor kuri Radiyo Rwanda, yaje guturana n’uwitwa Alype Nkundiyaremye wavukaga mu Rutobwe bagabanaga ibibanza aho I Gahogo, babonera za credits rimwe bubakira rimwe, baba n’inshuti cyane! Alype Nkundiyaremye yari yarabanje gukora mu Rukiko rw’I Remezo I Gitarama nawe yaje kujya kwiga muri Kaminuza ya Droit (amategeko) akajya ataha I Gitarama na Mukezamfura ndabibuka banywa inzoga muri Bar yitwaga Tranquilité I Gitaramaari abadatana! Mu ruhando rw’amashyaka kimwe na benshi mu banya Gitarama aba bagabo bombi bayobotse ishyaka rya MDR, ariko ubwo hakaba hariho na PDC ishyaka rya Jean Nepomuscène Nayinzira aryitira abakirisitu, Nayinzira twamwitaga umu Dactylographe nta mashuri yagiraga, aba bagabo bombi bagiye inama yo kuyoboka Nayinzira ku mayeri, akaguru kamwe bagasiga muri MDR (ibyo bitaga ishyaka ryo ku mutima) hanyuma bajijisha Muzehe Nayinzira bishakira imyanya mu butegetsi! Ibyo mvuga ndabizi abab bagabo bombi twasangiraga akayoga! Imigambo yabo kwari ugukama hombi MDR ya Twagiramungu yavuganaga na FPR bari abayoboke bayo, bagera no kwa Muzehe Dactylographe bakamujijisha, kandi nawe akababonamo abagabo bize bazamufasha kugira ngo ishyaka rye rizagere muri Guverinoma yaguye irimo na FPR twese twari dutegereje!
Icyo navuga kuri bano bagabo bombi nta butiriganya bw’ivangura bigeze, njya numva hari n’abavuga ko ngo Mukezamfura yakoze Genocide NTAYO RWOSE BARABESHYA!!! Ni ukumuharabika nk’abandi bose bananiranywe na Kagame!
Ngarutse nyuma y’ihanurwa rya Kinani n’indege: Alype Nkundiyaremye yarakomeye mu Rukiko Rw’ikirenga ariko we na Lt Col. Cyiza Augustin babakikiza za Maneko zo kuzabarimbura igihe kigeze! Ibyo nabo mubishatse twazabigarukaho!
Ubwo Alype Nkundiyaremye we yisigiye icytso cye muri MDR kuko yasizemo murumuna we witwaga (niba nibuka amazina neza) Ufiteyezu Joseph, uyu yaje kugirwa Umunyamabanga wa Ambasade mu gihugu ntibuka neza I Buraya abihawe na MDR/FPR, ariko aza kubivamo yitwa impunzi ubu abarizwa mu Bubiligi! Ndibuka ko uyu Ufiteyezu Joseph yanarongoye atabyiteguye kubera ko nta muntu wari wemerewe kuba umu diplomate adafite umugore, ubwo abanya Rutobwe bahise bamufangurira bamushyingira umukobwa witwa Judith nawe wo muri Komini Rutobwe wari ukirangiza amashuri I Muramba batanaziranye, ubukwe babukora hutihuti ku mubyizi maze burira indege!
Alype Nkundiyaremye yaje kunanizwa na FPR ndetse hamwe na Col Augustin Cyiza bari kumwe barabaye inshuti magara, babarundurira rimwe, Alype ahungira mu Bubiligi ariko aza kwitaba Imana kuko yarwaraga ibirwara byinshi harimo za Gute, Diyabeti n’imyijima! Utuzi twari tutaraza!
Mukezamfura yasigaye ahanyanyaza muri PDC kwa Nayinzira azan awe kumurndura nk’uko bari barabipanze na mugenzi we Alype Nkundiyaremye, Nayinzira yamburwa ishyaka, ryinjizwa muri FPR, abayoboke be bose bajyanwa muri FPR, ubwo mu bagaragara hari hasigaye Mukezamfura Alfred wihaye gusa n’aho ariyoboye na Maitre Agnes Mukabaranga wahoze ari umugore wa Nyakwigendera Habanabakize Thomas uyu Me Agnes akaba umukobwa wa Munyabuhoro umucuruzi wari ukomeye I Rwamagana.
PDC yabereye Mukezamfura itike yo kugera mu Nteko, kuyoboka FPR na Kagame no kuyobora Inteko Ishinga amategeko! Mu nteko Mukezamfura yari ikiragi, kuko yari azi neza ibyabaye ku bayiyoboye mbere ye atirengagije n’ibyabaye kuri Alype mugenzi we ndetse na Joseph umuvandimwe wa Alype, tutaretse na Col Cyiza bagandaguye amaze iminsi ku gatebe!
Mukezamfura Alfred yakomeje gushakisha uburyo yahunga byamutwaye igihe kinini cyane, aho aboneye akanya yarikuye ariko izi za coup d’Etat Shikama imuhibira ntazabayeho!!
Me Mukabaranga Agnes nawe yabyitwayemo neza cyane kugeza yeguye, PDC yagiye nka ya mahembe y’imbwa bajya bavuga.
Nakwibutsa ko Me Mukabaranga Agnes yajyanywe muri PDC n’ubukristu we kandi yanakomeje kuba umukiristu yewe na Muzehe Nayinzira bumva Misa buri munsi, ariko bariya batipe ba Mukezamfura na alype bari ba opportunists gusa bari bakeneye imyanya yo hejuru, Haba mu Byimana kuri Paruwasi ntabwo Mukezamfura yigeze ajya mu misa, haba I Gahogo naho abanya Kabgayi ntabgo bamuzi na gato ku kiriziya. Alype Nkundiyaremye yabaye igihe kinini I Gitarama akora mu Rukiko, ntabwo azwi ku Kiriziya yo Gitarama St. André nta n’ubwo azwi I Kabgayi habe n’iwabo mu Rutobwe kwa Padiri Michel Gigi.
Murumuna we Joseph Ufiteyezu yarangije mu iseminari I Kabgayi, ajya muri Kaminuza, nyuma y’indege yabonye akazi muri ONG yitwa Action Nord Sud ku kimihurura, mu gihe batangiye gufungura za Ambasade hirya no hino Alype amucomekamo nawe ntawri amuzi muri MDR yagiye ahagarariye, nawe ni uko nta bukristu yigeze no kwiga mu iseminari ni uko yari uwo mu basaza bigeze kuba abakristu kera mu myaduko ya za Paruwasi!
Coup d’Etat yo guhirika Kagame ikimika Mukezamfura.
Aya makuru SHIKAMA ivuga ko yizeye ni urukozasoni kandi ni ayo guharabika no gukururira abantu mu makuba, Mukezamfura ukuntu ari ambitieux na opportunist ntabwo yari guhabwa iriya chance ngo ayirengeshwe na gato, kandi ikimungu yatewe n’umuryango w’abahayo bamuvana ku bu Burugumestre bwa Komini Mukingi ntabwo azapfa agikize. Uko muzi iyo abona ayo mahirwe yo kuba yasimbura Kagame yari kuyakoresha mazeakabanza akihimura ku gasozi k’abahayo mbere ya byose. Njyewe ubabwira ibi Mukezamfura ndamuzi neza n’uw’iwacu twarabanye twarasangiye, ikindi ni ubwo yahungiye mu Bubiligi amaze iminsi yishakishiriza imibereho mu bihugu bya Afrika, ashobore no kuba ashaka kwicururiza!
Ndasaba abanyarwanda kwitondera ibinyoma bya SHIKAMA YE
Uretse guharabika Bwana Alfred Mukezamfura cyangwa se kumuvugira ibitari byo n’uko atari, icyagaragaye muri iyi Nyandiko ni uko Joseph wa SHIKAMA YE agenda ibinyoma bye akabigeza kuri ba General Kayumba Nyamwasa na Dr Rudasingwa Théogène ndetse na Gahima Gerard!
Ibi ni icyinyoma cyambaye ubusa ariko gishobora kuba gifite inkomoko mu kazu kwa Kagame n’agatsiko ka FPR ye kuko ubu umugambi wabo ari ugushakisha ikintu icyo aricyo cyose cyakwandagaza abantu bari muri RNC cyangwa abayishinze cyane cyane General Kayumba Nyamwasa na Dr Théogène Rudasingwa.
Gukururiramo Mukezamfura naho harimo amacenga mashya ariko umugambi nyamukuru ni abagabo bazwi mu ishyaka RNC ibindi bikaba kujijisha!
SHIKAMA YE ni ikinyamakuru cya rutwitsi nka Rushyasha na Exposer ya Tom Ndahiro!
Hari indi nyandiko iherutse gusohorwa na SHIKAMA itagira umutwe n’urwicariro aho bavuganga ngo abantu Leta ya Kagame ngo ishaka kwica. Inyandiko ikoranye ubuswa bwinshi yarimo amazina ibihumbi n’ibihumbagiza hariomo amazina y’abanayrwanda, abanyamahanga, amashyirahamwe, amakoperative, imiryango mpuzamahanga, imiryango itagengwa na Leta, amazina y’amahimbano za abreveations n’andi mateshwa menshi!!!
Please banyarwanda benedata, twese tuzi ko Kagame ari umwicanyi, tuzi ko anakoresha n’abiyita abamurwanya mu kwica abandi kandi akabikorana ubuhanga buhanitse, ariko na none ntitwavuga ko Kagame ngo ashaka kwica CLIR, cyangwa Jambo News, cyangwa The Rwandan (aha ndavuga amazina y’imiryango au hazard) nka Koperative runaka wayica ute??? Ni ukwica abayirimo, ni ukuyicecekesha ni ibiki????
Tuzi ko imwe muri strategies za Kagame akorana n’abantu b’injiji b’abaswa cyangwa ibihubutsi abwira ikintu bagahita bagisamira hejuru batabanje gushungura; nta gushidikanya na SHIKAMA YE ishoboro kuba ari ubwo bwoko ariko byaba bibabaje abantu cyangwa ibinyamakuru nk’ibi bikomeje kwiyongera mu banyarwanda. Ni agahinda gakomeye.
Nimusome kuri iyi link: http://shikamaye.blogspot.com/2014/02/rwandaperezida-kagame-yakijije.html
Mugire amahoro
Dusingize Jean De Dieu
https://inyenyerinews.info/justice-and-reconciliation/inyanga-mugayo-zamaganye-ikinyamakuru-shikama/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/02/elephant4.jpg?fit=640%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/02/elephant4.jpg?resize=110%2C110&ssl=1JUSTICE AND RECONCILIATIONSHIKAMA YE ni ikinyamakuru cya rutwitsi nka Rushyasha na Exposer ya Tom Ndahiro! Maze gusoma inyandiko yanditswe n’abitwa ngo ni SHIKAMA YE , nifuje gusubiza mu magambo maremare ibyo bavuze mbivuye mu mizi kandi nifuza ko byakorwaho debat n’undi wese ufite icyo abiziho Nifuje kubinyuza mu kindi kinyamakuru kuko bigaragara ko...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS
uretse nawe, twamaganye umuntu wese usebya u Rwanda n\’abayobozi barwo agamije inyungu runaka . aho bavanye u Rwanda turahazi, aho batugejeje ntawe utabona ko ari heza , twiyamye abo bashaka kutuvangira rero