LONDON: INTORE KURI BBC

Murangwa Eugene1

NK’uko abenshi mubizi, ku ya mbere y’uku kwezi turimo (01/10/2014) BBC yerekanye kuri Televiziyo yayo ikiganiro kibaye icya mbere mu kugaragaza ukuri ku mahano yagwiriye u Rwanda kuva 1994.
Icyo kiganiro cyaguye nabi cyane abanga ukuri, uhereye kuri Kagame ugataho abiru bakuru b’ingoma ye n’abambari bayo.
Ni muri urwo rwego Intore zihishe inyuma y’Izina ABACIKACUMU , zagiye kwigaragambya ku gicamunsi none ku ya 11 ukwakira 2014 imbere y’inyubako ya BBC ngo bamagane uko kuri.




Dore uko byari byifashe

Ngizi intore zashoboye kuboneka!!! Twashoboye kuzibara , zari mirongo itatu n’ebyiri (32) n’ikiyoni kimwe!!! Murebe neza muri ayo mafoto murakibona!!!
Ngo “Inzovu yabyaye agakwavu iti iyendere akabere urukozasoni”!!!!
Impuruza n’impanda bavugije, akayabo k’amafaranga amabassades ya London , Paris, Bruxelles bahawe ngo bakodeshe amabisi banacumbikire abaza, ariko intore zikanga zikaba iyaanga, ni ibyo kwibazwaho!!! Tuzasesengura icyabiteye mu nyandiko yacu itaha.

Mu by’ukuri rero, aba bantu mubona kuri aya mafoto, abacikacumu ba nyaabo barimo ni mbarwa!! Higanjemo inkundarubyino z’intore zigishijwe kuroga no kwica abatavuga rumwe na Leta ya Kigali, abandi bakaba abana b’abanyeshuri baturutse i Rwanda (abafite bourses n’abirihira) bafatiwe ku munigo , ambassade ibakangisha kubafungira amazi n’umuriro.

Ntimutangazwe n’uko muri izo nkundarubyino zibityayemo cyane, iz’ingenzi ari Interahamwe ziyuburuyemo Intore, zibeshwaho no kwibera ahashyushye cyangwa ahava izuba, uko ingoma zigenda zisimburana.



Dore urugero rufatika:

Murangwa Eugene



MURANGWA Eugene wari uyoboye iyi myigaragambyo, akaba ari nawe uyoboye icyo we yita “Diaspora Rwandaise” i London ni muntu ki?

Murangwa Eugene ni mwene Mpagazehe David, umuhutu ukomoka mu cyahoze ari Ruhengeri, nyina akaba Kabera umututsikazi w’umwega.
Murangwa Eugene yavukiye akurira I Kigali aho se yazanywe n’abapadiri
yakoreraga.
Mbere k’intambara ya 1994, MURANGWA yari umusore ukinira ikipe ya Rayon Sport ari umunyezamu wayo, akaba ari nacyo cyatumye agirana ubucuti bukomeye n’umufana w’imena wayo KANTANO.
Mu gihe cya genocide, abantu benshi bemeza ko babonye uyu musore kuri bariyeli nyinshi agendana imbunda, ndetse na mucuti we Kantano akajya anyuzamo akamwogeza kuri RTLM ati ” umuhungu wacu Murangwa Eugene ahagaze neza kuri bariyeli i Nyamirambo utunyenzi yadukumiriye, arinze neza bariyeli nk’uko arinda izamu rya Rayon Sport”!!!

Murangwa yageze mugihugu cy’ubwongereza mu mwaka wa 2000,asaba ubuhungiro yiyita Musangwa Eric,avuga ko ahunze leta mbi ya Paul Kagame , asingiza ubu.
Mu mwaka wa 2003-2004 yagerageje kubeshya uwahoze ari umuyobozi wa Surf Marie Kayitesi bakorana hafi umwaka wose. Abacikacumu ba hano mu Bwongereza baje kwandikira ubuyobozi bukuru bwa surf,basaba ko bahagarika Murangwa kuko abeshya ko ari umucikacumu kandi atari byo, batanga gihamya cy’uko yitwayen mu gihe cya Genocide.
Umukuru wa surf yaje kujya mu Rwanda gukora iperereza asanga koko Murangwa atari umucikacumu ahubwo aza gusanga na se yari yarabeshye ko yapfuye azize genocide yakorewe Abatutsi atari byo ahubwo ko se akiriho, bibonanira amaso ku maso, bahita bafata icyemezo cyo kumwirukana.

Ariko nk’uko mubizi, FPR yikundira abantu nk’aba bafite icyo bicuza bagahora iteka bigura nka ba Rucagu. Nyuma yaje kugirirwa ikizere Leta imutsindiira abacikacumu ngo abayobore ino i London kandi batamwemera. Nyuma baje kujya bamushinga ibikirwa byose by’amanyanga ya FPR mu Bwangereza, akaba ari no muri urwo rwego
yahawe akayabo k’amapounds ngo atangize ikipe yumupira wamaguru mu rubyiruko rw’abanyarwanda aribo bagiye boherezwa mu Rwanda gutozwa igisirikare n’uburyo bajya bica abatavuga rumwe na Kigali.

Ubwo abenshi yarangije gutoza rero nibo bari kumwe nawe kuri ayo mafoto, naho abacikacumu nyabo bibereye mu ngorane z’ubuzima bwa buriho, ibyo kuza gutanga urw’amenyo ngo barahakana ko nta bahutu bigeze bapfa, ntibabirimo. Barabizi neza ko muri iyo film ya BBC nta jambo na rimwe rivuga ko abatutsi batakorewe genocide.

Ngayo , nguko.

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSLONDON: INTORE KURI BBC NK'uko abenshi mubizi, ku ya mbere y'uku kwezi turimo (01/10/2014) BBC yerekanye kuri Televiziyo yayo ikiganiro kibaye icya mbere mu kugaragaza ukuri ku mahano yagwiriye u Rwanda kuva 1994.Icyo kiganiro cyaguye nabi cyane abanga ukuri, uhereye kuri Kagame ugataho abiru bakuru b'ingoma ye n'abambari bayo.Ni muri...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE