Uturutse ibumoso: Intebe y’Inteko y’Ururimi n’Umuco Niyomugabo na Minisitiri w’Umuco na Sporo Habineza (Amafoto/Ububiko)
Inteko y’Ururimi n’Umuco irashimangira ko amabwiriza mashya y’imyandikire y’ikinyarwanda agomba gukoreshwa uko ari nubwo hari abanyarwanda benshi bagaragaje ko batayashaka.
Iyi nteko yasabye abanyamakuru n’abandi bantu batandukanye bari batumiwe mu mahugurwa kuri ayo mabwiriza barimo abarimu n’abashakashatsi, kumva ko amabwiriza yamaze gusohoka mu igazeti ya Leta aba yabaye ndakuka.
Ni nyuma y’uko Minisitiri w’Umuco na Siporo Joseph Habineza ‘Joe’ abwiriye abanyamakuru ko ayo mabwiriza ntawe akwiye gukura umutima kuko “uwasinye ni we usinyura”
Iri jambo rya Minisitiri ryatumye abanenga aya mabwiriza basubiza agatima impembero bibwira ko aya mabwiriza ashobora kuba agiye gukurwaho cyangwa ingingo zinengwa zigakosorwa, ariko Inteko y’Ururimi n’Umuco yeruye ko nta kantu na gato kazavaho cyangwa ngo kiyongereho.
Gusa iyi nteko ivuga ko hari agatabo gakubiyemo ibitekerezo by’abanenga aya mabwiriza kazandikwa.
Mu nama ya 12 y’Umushyikirano, ubwo Minisitiri Habineza yari abajijwe ikibazo kijyanye n’ihindurwa ry’ururimi rw’ikinyarwanda, yavuze ko amabwiriza mashya y’imyandikire y’ikinyarwanda abantu barimo kuyaganiraho kandi ko ibitanoze bizakosorwa.
Mu mahugurwa ku myandikire mishya y’ikinyarwanda yabaye nyuma gato y’iyo nama y’umushyikirano, Inteko y’Ururimi n’Umuco yasobanuye ko impinduka zazanye n’aya mabwiriza mashya ari 16% gusa ugereranyije n’amabwiriza yari asanzwe.
Zimwe mu ngingo zanenzwe
Abenshi mu banenga zimwe mu ngingo ziri muri aya mabwiriza, bibanze ku cyo bise urujijo ruterwa n’imyandikireb mishya y’amwe mu mazina bwite n’ibihekane.
Urugero ni nk’aho amabwiriza ateganya ko pf, ts na nc iyo bibanjirijwe n’inyamazuru n- cyangwa -n- bihinduka mf, ns na nsh. Umuntu azandika ngo imfizi aho kwandika impfizi, aho kwandika intsinzi azandika insinzi, cyo kimwe n’aho kwandika ngo incuti hazandikwa inshuti.
Iryo tegeko muri iyi nama ryakuruye impaka cyane ku ijambo intsinzi abantu bavuga ko rikomoka ku nshinga gutsinda bityo rikaba rigomba kugaragaramo (t) ariko Inteko y’Ururimi n’Umuco ivuga ko bidakwiye ko ijambo rimwe rigira umwihariko kubera amarangamutima.
Ingingo ivuga kuri ibi isa n’iyo mu mabwiriza y’Ikinyarwanda yo muri 2004. Bijyanye n’indi ngingo ivuga ko ibihekane nc, ncw,ncy na nts bizajya byandikwamo nsh, nshw na ns.
Kuri iri tegeko naho bamwe mu bari aho bagaragaje kutabyumva kimwe n’abateguye ayo mabwiriza, cyane cyane ku ngingo ivuga ku mikoreshereze y’inyuguti ya ‘l’ cyane mu mazina bwite nka Kamali, Kalisa n’andi, aho hari bamwe bavugaga ko bikwiye kurekwa uko byari bimeze.
Kuri iyi ngingo ariko Inteko y’Umuco n’Ururimi yavuze ko amazina y’abantu biswe mbere y’amabwiriza bazakomeza kwitwa gutyo ni ukuvuga Kamali cyangwa Kalisa, mu rwego rwo kwirinda ko hazaba ibibazo byo guhindura irangamimirere ariko abana bato bakazitwa Kamari cyangwa Karisa ngo kuko ntibizahindura ubusobanuro bw’ayo mazina.
Abanyamakuru ariko bagaragaje impungenge z’uko hari abashobora kuzita ayo mazina nk’ay’umuryango bikazateza ikibazo hagati yabo n’abashinzwe irangamimerere bashaka ko amazina y’abana babo yandikwa nk’ay’ababyeyi.
Mu mabwiriza mashya y’imyandikire, iyi nyuguti ya ‘l’ izakoreshwa mu mazina yamaze kujya mu bitabo by’ubutegetsi nka Leta, Repubulika gusa.
Indi mbogamizi yari gukurwaho ni mu ngingo ya 12 ku myandikire y’ibihekane “n(jy)”, na “n(cy)” bikurikiwe na “i”.
Urugero bazandika umugi aho kwandika umujyi, bazandika ikibo aho kwandika icyibo, bazandika gewe cyangwa ngewe aho kwandika jyewe cyangwa njyewe.
Gusa muri iyi ngingo amazina bwite yakoreshejwe mu nyandiko z’ubutegetsi, ntazahinduka. Bazandika ngo Umujyi wa Kigali, Umujyi wa Musanze n’ahandi ariko mu gihe umujyi bizaba ari izina rusange bazandika ngo “jya kugura inkweto mu mugi”.
Bijyanye n’Amajyepfo, bizandikwa gutyo mu gihe tuvuga Intara y’Amajyepfo, ariko mu kuvuga amerezeko y’Isi, tuzandika mu magepfo ya Afurika (Africa). Ni kimwe n’amazina bwite y’ahantu nka Kacyiru, Kimuhurura, n’ay’abantu nka Gatsinzi yose ntazahinduka.
Dr Cyprien Niyomugabo ukuriye Intebe y’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco yavuze ko nyuma y’aho aya mabwiriza mashya asohokeye mu Igazeti ya Leta No 43 yo ku itariki ya 13 Ukwakira 2014, bakiriye ubutumwa bwinshi buyanenga ndetse bikaba byaraberetse ko Abanyarwanda bakomeye ku rurimi rwabo.
Ubwo amabwiriza mashya yashyirwaga ahagaragara yanenzwe cyane n’abanyarwanda ndetse bamwe bakazajya babiteramo urwenya.
Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSUturutse ibumoso: Intebe y’Inteko y’Ururimi n’Umuco Niyomugabo na Minisitiri w’Umuco na Sporo Habineza (Amafoto/Ububiko) Inteko y’Ururimi n’Umuco irashimangira ko amabwiriza mashya y’imyandikire y’ikinyarwanda agomba gukoreshwa uko ari nubwo hari abanyarwanda benshi bagaragaje ko batayashaka. Iyi nteko yasabye abanyamakuru n’abandi bantu batandukanye bari batumiwe mu mahugurwa kuri ayo mabwiriza barimo abarimu n’abashakashatsi,...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE