Intare Batinya yayoboye igitero cyafunguye Col. Lizinde nabandi cyarinze APR kumanika amaboko
Intare Batinya wafunguye infungwa mu Ruhengeri, yaje kwicwa ningegera za Paul Kagame zimuhora ako yangaga amafuti.
Urugamba rwahanganishije ingabo za FAR n’ iza APR hagati y’ umwaka wa 1990-1994 rwabaye amateka ariko bamwe bahora bashaka kumenya uko byari bimeze bitewe n’ ubukomere bw’ urugamba. Amakuru avuga ko urugamba rwo mu Birunga rwavunanye cyane kubera imiterere yabyo, rukaba rwaregukanwe na APR yanashoboye gufungura bamwe mu bari bafungiye ibyaha bikomeye cyane ikanafata umuyi wa Ruhengeri, ubu ni Musanze mu majyaruguru y’ u Rwanda.
- Iyo hadakora ubwenge bwo kugana iya Gahinga na Muhabura kuyamanika yari inzira ya bugufi
Umwe mu basirikare bari hafi cyane ya Mag. Gen. Fred Rwigema akaba yarabwiye ingabo ko ubwo yari mu ntambara ya Uganda ari we wapanze anayobora urugamba rwo kubohora iki gice akaba yarabifashijwe no kwikinga mu misozi ihanamye cyane ya Rwenzori na we ngo akaba yarabikopeye ku barwanyi bo muri America y’ epfo cyane cyane Cuba.
Ibi ariko ngo ngo bikaba byarabatwaraga ibitambo kuko habaga ubukonje bukabije bigatuma abantu bahora bifubitse na ku manywa, nta mitete nk’ iyo mu Mutara yahabaga ngo umuntu yayirisha, nta minyonza nta misagara cyangwa umwenya kandi inzara yaranumaga. Icyahaga aba barwanyi ba APR imbaraga ni amatara babaga babona yaka hasi yabo aho babaga bihanitse kuri Gahinga na Muhabura bigatuma bagira morali kuko bumvaga bazahafata.
- Igitero cya Ruhengeri cyarabatunguye cyane:bamwe mu ngabo za FAR
Icyateye imbaraga kuri APR kikanaca intege inzirabwoba ni igitero cyaramukiye mu Ruhengeri ku itariki ya 23 Ugushyingo 1991 kigatungura Colonel Uwihoreye wo mu ngabo za Leta atarakaraba no mu maso kikaba cyaragabwe ahantu hatatu hakomeye harimo ishuli rikuru ry’ abajandarume mu Ruhengeri ( EGENA ), Camp militaire ya Muhoza na gereza nkuru ya Ruhengeri ( ubu yahindutse gereza ya Musanze mu nyito nshya ). Muri iki gitero niho hafunguwe imfungwa za Habyarimana zikomeye zarimo na Colonel Lizinde batacanaga uwaka.
Ibi bikorwa bya gisirikare bikaba byaraciye integer ingabo za Leta zari zifite icyizere cyo kuzigarurira ibirunga byari binarimo etat major ya APR. Ibi bikaba byaratumye hanabaho imishyikirano yarinze APR kumanika amaboko no kwizika umukanda kuko n’ ubwo nta cyo yagezeho bwose byabereye FAR ihwa ryo mu kirenge aho batari bakimenya aho bashyira imbaraga kubera ko urugamba rwari rwaragutse ruri za mu Birunga nyir’ izina, za Butaro, mu Mutara; ibi bikaba byarabaye ihurizo rikomeye ku butegetsi butamenyereye intambara y’ishyamba.
- Aba ni bwmwe mu bakomereje urugamba mu misozi miremire ya Gahinga na Muhabura nyuma y’urupfu rwa Late Fred
APR mbere yo gufata Ruhengeri no gufungura imfungwa za politiki ikaba yarafatwaga nk’ aho nta gatege aho yasabwaga ko yamanika amaboko ikazana imbunda ku ma centres abiri yabaga Rwempasha mu Mutara na Cyanika mu majyaruguru y’ u Rwanda. Aha ngo habaga hari amabendera y’ umweru, ama bus, habaga kandi hari za mélange z’ ibisafuriya uwabaga abigenewe ni uwajyaga kwemera kuyamanika akazana imbunda ye akaba afashwe nka bugwate ari byo abasore bagabaga ibiteroshuma bashoboye gutsinda.
Intego ikaba yasaga rero n’ igezweho ku mpande ebyiri: ku rugamba no muri politiki kuko bari bagaragaje imbaraga ku rugamba n’ ubwo byari bikomeye cyane ndetse no kubemera kuko byabonekaga ko nta yindi nzira itari ibiganiro. Iyo itaba intambara yo misozi byarashobokaga ko urugamba rwajyaga kurangirira mu mitete yo mu Mutara.
Ubwanditsi