Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi ari kumwe na Perezida wa Sena ( iburyo), Dr Ntawukurilyayo Jean d’Amascene nyuma yo kugeza ku nteko gahunda ya guverinoma (IfotoMbanda J) 

 

Minisitiri w’Intebe yabwiye abadepite n’abasenateri ko nta muturage uzongera kwimurwa ku butaka bwe adahawe ingurane ku mutungo we.Anastase Murekezi yabivuze ubwo yagezaga kuntekoshingamategeko gahunda ya guverinoma mu myaka itatu iri mbere.

Ministri w’intebe yanagarutse ku ibimaze kugerwaho mu myaka ine ishize aho yavuze ko;  “Leta yashyize imbaraga mu kwishyura ibirarane by’abaturage, ni muri urwo rwego Leta y’u Rwanda yishyuye abaturage amafaranga miliyari 30, ibi byakozwe mu myaka ya 2011- 2012 na 2013-2014.”

Murekezi aravuga ko Leta yafashe icyemezo ko inzego za Leta zose aho ziva zikagera zizaba zishaka ko umuturage yimurwa kubera inyungu rusange, zigomba kujya zibanza zigategura amafaranga n’aho uwo muturage agomba kujya bityo akabona kwimurwa.

Yagize ati “Leta yafashe izi ngamba, kugirango Leta ikomeze gushyiraho gahunda z’iterambere no gutanga serivise nziza ku baturage.”

Ibibazo byo kwimura abaturage kubera inyungu rusange, byakunze kubagonganisha kubera ko baba batishyuwe.

Abaturage bifuza ko mbere yo kwimurwa bagomba guhabwa ingurane, ariko ahenshi ngo ntibikorwa gutyo ahubwo hari n’abishyurwa nyuma bigatuma badindira mubikorwa by’iterambere.

Minisitiri w’Intebe aravuga ko aya mafaranga miliyari 30 yatanzwe, amenshi yari ayo kwishyura imihanda mishya irimo kubakwa, imiyoboro y’amazi n’amashanyarazi, ahazubwaka sitade ya Gahanga mu karere ka Kicukiro  mu mujyi wa Kigali n’ikibuga cy’indege cyo mu Bugesera