Inkongi y’umuriro yibasiye umuturirwa w’amagorofa ane
Mu ijoro ryakeye kuri uyu wa 2 Nzeri 2014, inkongi y’umuriro yibasiye igice cy’inzu y’ubucuruzi y’amagorofa ane, iherereye munsi y’isoko, mu Mujyi wa Muhanga mu majyepfo y’u Rwanda.
Amakuru agera ku UMURYANGO avuga ko iyi nzu yibasiwe n’inkongi y’umuriro mu gicuku, ikaba yahise itabarwa byihuse, ku buryo imodoka zizimya umuriro zahageze hamaze gushya igice cyo hasi (mu igorofa ryo hasi).
Abaturage baravuga ko ugereranije n’igihe imodoka za police zisanzwe zikoresha mu kuzimya, ngo nizo zatumye umuriro uhagarara.
Nta muntu umuriro wahitanye, ariko ibisigazwa by’ibyangiritse byagaragariraga amaso ku buremere bubarirwa mu matoni y’igihombo.
Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Yvone Mutakwasuku, yavuze ko iyi nzu yari imaze igihe gito itangiye gukorerwamo ubucuruzi kandi yari yaragenzuwe ku buziranenge bw’ibiyubatse.
Nta gaciro k’ibyangiritse karatangazwa, kandi umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Supertendent Hubert Gashagaza, we yavuze ko iperereza ku nkomoko y’uyu muriro rigikomeje.
Si ubwa mbere inkongi y’umuriro yonona byinshi
Kuva umwaka ushize Umujyi wa Muhanga wibasiwe n’inkongi z’imiriro ikaze yibasiye amwe mu mazu y’ubucuruzi, n’urubyiniro.
Ibyangiritse ntibiramenyekana uko bingana Mu mezi 2 ashize kandi gereza ya Muhanga na yo yahiye igice kinini bituma zimwe mu mfungwa zimurirwa ahandi.
Mu minsi mike ishize mu masaha y’ijoro isoko rya Muhanga ryari ritangiye gushya, abashinzwe umutekano bahagarika umuriro utaragira ubukana.
No mu mpera z’iki cyumweru gishize umuryango w’abantu 5 mu mujyi wa Kigali wakomerekejwe bikomeye n’inkongi y’umuriro yafashe inzu batuyemo.
Ikigo gishinzwe gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi, REG, gikunze guhakanya abavuga ko gifite uruhare muri izi nkongi, cyakora kikemera ko aho cyasanga bigiturukaho cyakwishyura ibyangiritse.
BBC