Inkongi yibasiye Quartier Matheus yasize abacuruzi mu gahinda gakomeye
Inzu y’imiryango 5 yose icururizwamo yakongotse mu masaha yo hagati ya saa cyenda kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba kuri uyu wa 9 Nyakanga 2014. Kubw’amahirwe nta muntu wahasize ubuzima.
Bamwe mu bacururiza muri iyo miryango babwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe ko igihombo bagize ari kinini cyane.
Murindangabo Abraham aracuruza akanaranguza cyane cyane ibikoresho byo mu nzu n’ibyo ku meza. N’agahinda kenshi yagize ati, ” Ndavuga se mvuga iki ? Njyewe ku bwanjye hahiriyemo ibicuruzwa bya Miliyoni 15.”
Undi mucuruzi yavuze ko ibicuruzwa byahiriyemo bifite agaciro karenga miliyoni 200. Gusa yatubwiye ko abacuruzi batandukanye bafite ubwishingizi.
Rwendeye Jean Marie ni umuyobozi ushinzwe iterambere ry’ubucuruzi muri sosiyete y’ubwishingizi ya Britam. Yabwiye iki kinyamakuru ko hari abakiriya babo ibicuruzwa byabo byahiriyemo bityo ngo bikaba ari igihombo gikomeye.
Rwendeye aragira ati, “tubaze agaciro k’ibyangiritse byo ni kanini kuko urabona n’ibi basohoye banyirabyo nkeka ko batarabona imbaraga zo kubihakura kubera akababaro. Gusa turihanganisha abahuye n’aka kaga.”
Ubwo inkongi yatangiraga, bamwe bagerageje gukuramo ibintu byabo. Umunyamakuru wacu yabonye amabandi yisahuriraga mu gihe abandi bashyashyanaga bashaka uko barokora ibyabo.
Imodoka zizimya umuriro eshatu zirimo 2 za Polisi n’indi ya gisirikari nizo zakoze akazi gakomeye ko guhosha iyi nkongi n’ubwo rwose byagoranye kubera ko aho inkongi yerekeraga mu gikari bitari byoroshe ko imodoka ihagera.
Icyateye iyi nkongi ntikiramenyekana, cyane ko inzego zishinzwe umutekano zitararangiza ipererereza ariko abacuruzi bakeka ko ikibazo cyaturutse mu nsinga z’amashanyarazi za EWSA.
Iki gice iyi nzu iherereyemo cyigeze nanone kwibasirwa n’umuriro umwaka ushize.
Iyi nkongi yo muri Quartier Matheus ije ikurikira izindi ebyiri; imwe yibasiye Gereza ya Muhanga, ikurikirwa n’iyibasiye Gereza ya Rubavu ejo bundi.
Izo nkongi zahitanye abafungwa batari munsi ya batanu.