Zimwe mu nka zimaze gutemwa mu Karere ka Bugusera (Ifoto/ Ububiko)

 

Ubuyobozi bwa gahunda ya Girinka munyarwanda, buravuga ko buhangayikishijwe n’itemwa ry’inka zatanzwe muri iyi gahunda hirya no hino mu gihugu.

Mu mezi 24 gusa, inka 6 nizo zimaze gutemwa mu turere dutatu.

Kagabo Andrew umuhuzabikorwa wa gahunda ya girinka munyarwanda, yabwiye Izuba rirashe ko icyihishe inyuma y’itemwa ry’izi nka, akenshi ngo riba ishyari gusa ngo ntawatinya no kuvuga ko byaba bikorwa n’abashaka gupfobya iyi gahunda ya Leta yatangijwe na Perezida Paul Kagame mu mwaka wa 2006.

Kagabo aravuga ko iyi mibare y’izi nka zimaze gutemwa ishobora kuba ari mike, kuko ngo hari izindi zitemwa aya makuru ntatangwe.

Akarere ka Gatsibo niko katemwemo inka nyinshi aho ari 3, mu karere ka Bugesera harabarurwa inka 2 zatenwe, naho mu karere ka Nyamagabe hatemwe 1.

Avuga ku nka yatemwe mu karere ka Nyamagabe, Kagabo yagize ati “Umuntu yahawe inka arayigurisha, inzego ziyikurikiranye uwayiguze ahita ayica akaguru, uwo muntu yarafashwe arafungwa ndetse arahanwa ariko mu buryo budahagije.”

Uyu muyobozi aravuga ko mu iperereza bagiye bakora, basanze abazitema babiterwa n’ishyari aho baba bavuga ko  uwo muntu agiye kubakirana.

Gusa yavuze ko “Hari n’abatema izi nka tutabura kuvuga ko baba bashaka gupfobya iyi gahunda ya Leta.”

Kagabo avuga ko inzego zitandukanye zaba n’iz’umutekano, zigomba guhagurukira iki kibazo kuko ngo ubu bugome bukorerwa inka akenshi ziba ziri mu ngo, kandi bigakorwa hari abashinzwe umutekano mu duce dutandukanye.