Ingabo Z’uBurundi Zivuga ko Kagame Yasaze
Perezida Kagame ubwo yagiranaga ikiganiro nabanyamakuru yongeye kwamagana abagambanira leta y’urwanda, maze aboneraho nakanya kokwamagana abarundi ndetse ngo nabo batera inkunga abanzi bu Rwanda, kugirango bazatere igihugu cye.
Umukuru w’Igihugu yatangaje ibi mu ijambo ryo gutangiza kwibuka ku nshuro ya 22, aho yaje no kubisubiramo mu kiganiro yahise agirana n’abanyamakuru ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 9 Mata 2016.
Yagize ati ”Njya numva mu baturanyi ngo hari abaribwaribwa ngo bashaka gufasha interahamwe gutera u Rwanda. Uwampa ngo babigire vuba, rwose ndaribwaribwa; ariko bamwe barabizi ko bitazabahira, ngira ngo ni na cyo kibatinza. Gusa uwampa ngo babigerageze”.
Perezida Kagame avuga ko bitashoboka ko abashaka guhungabanya umutekano w’Abanyarwanda babigeraho, gusa ngo icyo bagerageza ni ugusenya ubumwe bw’Abanyarwanda.
Ati ”Ariko wenda bazagera rimwe baduhe uburyo tubereke icyo tuvuga; nibagire baduhe uburyo -tubone aho duhera; uwagerageza guhungabanya ibyo tumaze kubaka mu myaka 22 ishize; abo mwumva bizengurutsa imipaka mu bihugu by’abaturanyi cyangwa bagira gute, biratinze ngo bakore ibyo bifuza gukora, ntabwo bamenya icyabakubise”.
Perezida Kagame yakomeje yizeza Abanyarwanda ko umutekano wabo urinzwe, akabasaba gukomeza gukorana umurava, bagasigasira iterambere ryamaze kugerwaho ndetse bakaribyaza umusaruro
Nyuma yaho abarundi bali mu myitozo ya gisilikare bagaragaye baririmba ngo ONGEREREZA BATAYO KAGAME YASAZE.
https://www.youtube.com/watch?v=5sBxb2ocApg
Nkuko bigaragara muri iyo videwo ingabo z’uburundi zikomeje imyitozo no kwongera umubare wintwaramiheto.