Mu gutangiza inama ngarukamwaka ya EAAACA (impuzamiryango yo kurwanya ruswa mu karere k’ibiyaga bigari) kuri uyu wa mbere Tariki ya 4 ugushyingo 2013, Umuyobozi wa TransparencyRwanda Madamu Ingabire Marie Immaculee yavuze ko mu nzego   zo hejuru hakiri ruswa y’ikigugu.

Ingabire Marie Immaculee

Ingabire Marie Immaculee

Aganira n’abanyamakuru Ingabire yavuze ko kimwe mu bihangayikishije imiryango ishinzwe kurwanya ruswa mu Rwanda harimo ko abayobozi bakomeye barya ruswa y’ikigugu ariko ntibimenyekane kuko baba bafite n’ubushobozi bwo kuyikingira ikibaba.

Agira Ati: “Biracyari ikibazo kuko no mu bakayirwanyije harimo abayirya kandi bakarya amafaranga menshi ku buryo babigira ubwiru, ndetse byanamenyekana bagahita bashaka abunganizi mu mategeko bo kubirimangatanya, ndetse hari n’abo Leta ihagarika mu kazi ariko nti bakurikiranwe ngasanga umuco wo kudahana ukwiye gucika.”

Ingabire asanga ibi bikunze kugaragara  nko mu gutanga amasoko no mu zindi nzego bwite za Leta ariko ngo ibi bitandukanye na ruswa igaragara  muri Polisi ngo kuko ho  ruswa iba mu bapolisi bo hasi, agasanga inzego zose zikwiye guhagurukira rimwe zikimika imiyoborere myiza ndetse bagatanga n’amahirwe angana kuri rubanda.

Umuvunyi mukuru Aloyisia Cyanzayire

Umuvunyi mukuru Aloyisia Cyanzayire

Umuvunyi mukuru Aloyisiya Cyanzayire avuga ko ikibazo cya ruswa yo kwica amategeko agenga amasoko gikomeye gusa hakaba hari ingamba nazo zikomeye zo kurwanya ruswa ndetse n’ibisa nayo. Muri izi ngamba harimo kuyikumira, kwibutsa inshingano n’ubukangurambaga ndetse no kuyihana mu buryo bukomeye (Zero Torrelance).

Ibibazo bya Ruswa mu  Karere bigiye bitandukanye igihugu ku kindi

Umuyobozi mukuru wa EAAACA Irene K. Mulyagonja ukomoka mu gihugu cya Uganda  avuga ko muri iki gihugu abenshi bakiyifata nk’inzira ibaganisha ku iterambere gusa iyi Leta ikaba yisunga ibindi bihugu mu guhana amakuru. Mulyagonja asaba  abayobozi batandukanye ko  bakwiye kugira ubushake mu kurangiza ikibazo cya ruswa muri aka Karere no ku Isi.

Bakevyumusaya Dismas umuyobozi wungirije mu rwego rwo ku rwanya ruswa mu gihugu cy’u Burundi  avuga ko  iki gihugu gifite  ibibazo bya ruswa bikomoka ku makimbirane yagiye aranga u Burundi  ndetse  akavuga ko benshi bavuga ko umuntu atabeshwaho n’umushahara gusa ngo ubu bakaba barashyizeho amategeko ndetse n’inzego zishikamye zo kurandurana ruswa n’imizi yayo.

Nk’uko bitangazwa na Minisitiri muri Perezidansi Tugireyezu Venantie avuga ko mu Rwanda  inzego zirimo  gushyirahamwe mu kurwanya ruswa,  aho hari byinshi byakozwe nko gushyiraho inzego zo gukumira, no kurandura Ruswa.

Agira ati:”Ubu dufite inzego zikomeye kandi zikorana. Muri zo harimo Polisi y’igihugu, urwego rw’Ubushinjacyaha, urwego rw’Umuvunyi, ubugenzuzi bw’imari ya Leta  n’izindi.

Tugireyezu kandi asanga hari umusaruro byatanze kuko ubu ruswa yahagurukiwe  ndetse ubu u Rwanda rukaba ruri kwisunga ibihugu by’amahanga ngo bakomeze gufatanya ibikorwa bitandukanye harimo no kurwanya Ruswa.

Source: Umuseke