Imyaka 6 ishize batakamba kubera gukola badahembwa
Nk’uko abigisha ku bigo by’amashuri abanza bitandukanye byo muri aka Karere babivuga, uyu mwenda ni uw’amafaranga y’agahimbazamusyi ngo bambuwe mu mwaka wa 2010 bikaba bigeze iki gihe batarishyurwa.
Aya mafaranga ni ay’agahimbazamusyi (prime) yo mu gihembwe cya kabiri cyo mu mwaka w’amashuri wa 2010. Umwarimu umwe Akarere ngo kamurimo amafaranga y’ u Rwanda angana na 37 500.
Abavuganye n’abanyamakuru bahimbwe andi mazina ku mpamvu z’umutekano wabo.
Gafaranga wigisha ku ishuri ribanza rya Murundi avuga ko Akarere ka Kayonza kabanje guhakana ko hari umwenda kababereyemo, nyuma aho gasanze uwo mwenda uhari kakabizeza kubishyura ariko kugeza ubu hakaba ntakirakorwa.
Uyu mwarimu akomeza avuga ko bari bizeye ko umwaka wa 2015 uzarangira bishyuwe ariko ntibyagira icyo bitanga, aho ngo bizeraga ko mbere yuko abayoboraga aka karere basoza manda bagombaga kuba bamaze kubishyura, ariko ngo si ko byaje kugenda kuko ngo n’ababasimbuye nta bushake babagaragariza mu gukemura iki kibazo.
Uwimana ni umwarimukazi wigisha ku ishuri ribanza rya Rweza mu Murenge wa Murundi avuga ko nta makuru ajya amenya arebana n’uburyo ikibazo cyabo gikemurwa, gusa avuga ko umwarimu aba adakwiye kwamburwa urebye n’imvune agira mu kazi ke.
Kuri we abona imyaka itandatu ari myinshi cyane bikaba ngo bitari bikwiye ko birinda bigera icyo gihe batarahabwa amafaranga yabo. Uwimana yagize ati “Ni igisebo gikomeye kumva ko imyaka 6 yashira abayobozi basimburana ku kuyobora akarere ntibagire icyo bakora, rwose akarere karaturenganyije bikabije.”
Abarimu bemeza ko iki kibazo cyabaye igihe aka karere kayoborwaga n’uwitwa Muhororo Damas, uyu na we aza gusimburwa na Mugabo John na we wasimbuwe na Murenzi Jean Claude, ari na we uyobora akarere kugeza ubu.
Kuba ngo umushahara bahabwa ari muto, abarimu bavuga biba bidakwiye ko amafaranga y’inyongera bahabwa bayamburwa bakabura n’aho babariza.
Mu kwezi kwa cumi na kumwe (11) mu mwaka wa 2015, Mugabo John, Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza yari yabwiye Izubarirashe.rw ko bari bamaze gukora urutonde rw’abarimu bose bafite ikibazo, bakaba bari bategereje ko inama njyanama izaba ari yo yemeza ko ayo mafaranga yakwishyurwa abarimu.
Mugabo yari yanavuze ko nyuma y’uko inama njyanama ibyemeza ari bwo bagombaga kubishyira mu ivugururwa ry’ingengo y’imari 2015-2016 ryagombaga kuba mu kwezi Kuboza 2015.
Ubwo yaganiraga n’abanyamakuru muri Mutarama 2016, Butera Jean Paptiste, wari Perezida w’inama njyanama y’Akarere ka Kayonza yavuze ko icyo kibazo atari akizi.
Amaze kubaza ushinzwe uburezi n’ushinzwe gutegura imishahara mu Karere, uyu muyobozi yavuze ko abo bakozi bombi bamubwiye ko Minisiteri y’imari n’Igenamigambi yasabye Akarere kubaha urutonde rw’ibirarane bya kera byose kugira ngo bizasuzumwe ngo harebwe niba byakwishyurwa, hakaba hari hategerejwe igisubizo.
Ubwo twavuganaga na Murenzi Jean Claude, Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, yavuze ko ari ubwa mbere yumvise icyo kibazo, aho yahise adusaba umwanya ngo abanze abaze imiterere yacyo.
Twongeye kumuvugisha atubwira ko amakuru yahawe ari uko byageze muri Ministeri y’Imari n’Igenamigambi bakabwira ko itajya yishyura amafaranga y’uduhimbazamusyi.
Murenzi yagize ati “Ndacyabaza amakuru rwose nakubwiye ko ntayo mfite pe, ariko abo maze kuvugana na bo, babyohereje muri finance bababwira ko ku byerekeye na prime ngo batajya baziriha, ndaza kubivugana na hano numve aho byari bigeze bavuga kubishyira muri njyanama.”
Gusa uyu muyobozi yavuze ko agiye kuganira n’umukozi ushinzwe ingengo y’imari ngo arusheho kumenya imiterere y’iki kibazo.