Umuyobozi wa M23 Sultan Makenga na we abarizwa muri Uganda (Ifoto/Interineti)
Bamwe mu bahoze mu mutwe wa M23 baba muri Uganda, bakomerekejwe n’ingabo za Uganda ubwo bangaga gusubizwa muri Repubulika Ihanira Demokarasi ya Kongo.
Leta ya Kongo iherutse gutangaza ko igomba gusubiza mu gihugu cyabo abahoze muri uyu mutwe bari mu bihugu by’u Rwanda na Uganda, mu rwego rwo kwirinda ko uyu mutwe wakongera kuyigabaho ibindi bitero.
Kuri uyu wa kabiri Leta ya Uganda ubwo yari gushyira mu bikorwa umwanzuro wo gusubiza abarwanyi 1300 baherereye mu nkambi ya Bihinga, nibwo hadutse iyi mirwano ikaze.
Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Paddy Ankunda yagize ati “Abarwanyi ba M23 bagomba gusubizwa mu gihugu cyabo kuri uyu wa kabiri bigakorerwa ku kibugu cy’indege cya Entebbe.”
Ankunda yavuze ko ubwo biteguraga iki gikorwa, ibintu byahindutse hagatangira imyimvumbagatanyo idasanzwe.
Perezida wa M23 Bertrand Bisimwa, we yagize ati “Abarwanyi ba M23 batorotse inkambi Bihinga iherereye mu birometero 380 uvuye mu Murwa Mukuru Kampala, nyuma yo kubona ibikamyo  bya Leta bigera aho bije kubatwara.”
Yakomeje abwira ibinyamakuru birimo AFP na Chimp repots, ati “Banze kurira aya makamyo, abasirikare ba Uganda bahise babarasa bamwe barakomereka,  gusa birashoboka ko bapfuye.”
Amakuru ava muri iyi nkambi kandi aravuga ko hoherejwe abasirikare benshi ba Uganda kugarura umutekano no gushaka bamwe muri aba barwanyi bamaze kuburirwa irengero.
Bisimwa yavuze ko iki gikorwa cyo gucyura aba barwanyi ku ngufu, binyuranije n’amasezerano Kongo yagiranye n’uyu mutwe muri Kenya umwaka ushize