Imigeli y’Akamasa

Maze iminsi mu ngendo hirya no hino kw’isi, aho nabonanye n’abantu b’ingeli zose cyane cyane abanyarwanda bavangavanze, baba abibona cyangwa abatibona mu butegetsi buri i Kigali.

Ubu nandika iyi nyandiko ndi mu ndege nsubira kw’icumbi, bikaba byampaye umwanya wo gutekereza no gushyira ku rupapuro ibyo nabashije kubona no kugenekereza mu mpinduka uRwanda rwacu rurimo kunyuramo.

Ubwo nanyuraga i Bruxelles ngana mu ngendo zari zanzinduye;  bitewe n’ihotorwa rya Patric Karegeya ryari rimaze iminsi micye rikozwe n’inyangabirama z’Akamasa; Ikondera info yampaye ikiganiro.

Muri icyo kiganiro hari aho nagize nti:”Ingoma iri mu marembera” ; bambaza ikibazo ngo nsobanure uko ingoma iri mu marembera!

Kubera umwanya muto w’isaha imwe gusa nari nahawe kandi mbazwa ku bibazo byinshi ku gihugu cyacu uRwanda, nahisemo gusubiza ngira nti: “Hari amakosa atabeshya.”

Natanze urugero rumwe kw’iyicwa rya Colonel Mayuya; none nunva ngomba kandi biri mu nshingano zanjye gusobanura birambuye ayo makosa atabeshya cyangwa se nagira nti ibihe byisubiramo.

 

Biseruka/Mushayidi/Mutabazi

 

Ishimutwa ry’impunzi n’abatavuga rumwe na leta ntabwo ari ibyubu byahozeho; colonel Biseruka Wahoze mu ngabo za Habyarimana nawe yigeze guhungira i bugande aza gushimutwa agarurwa mu Rwanda ngo aze acibwe urubanza kubyo yaregwaga byo gushaka guhungabanya umutekano w’igihugu no gushaka gukuraho ubutegetsi bwariho icyo gihe.  Iyo ugenekereje cyangwa ukagereranya, ayo makosa Habyarimana yakoze, Kagame ntiyayigiyeho ahubwo akomeje gutiza umurindi abamufasha kwisenya;  yagiye guhohotera Umusilikare muto, Lieutenant Mutabazi amushimuta mu gihugu yahungiyemo none urubanza rwe rugiye kumubera agatereranzamba!

Uriya musore Mutabazi nibatamwica urubozo, nibatamurasa ngo yatorotse, cyangwa ngo bamuhe utuzi twa Munyuza nkuko bimenyerewe k’umuntu uwariwe wese bashaka kwikiza cyangwa abo bakoresheje amabi menshi batifuza ko amenyekana; Mutabazi ntabwo yacyenera umuburanira, ruriya rubanza yarutsinda yemye!  bakamufunga gusa kuko bamurusha intege, aka Ingabire na Mushayidi……

Mushayidi Déo yarashimuswe kandi yitwa umwanzi w’uRwanda nkuko atahwemye kubyitwa kuva yavuka; ariko ifungwa rya Mushayidi nta cyindi ryakoze usibye kwereka abashidikanyaga ko n’umututsi yarwanya ingoma yitwa iy’abatutsi!!! Nibaza ko binakangurira abanyarwanda bibazaga ko Ingoma ya Kagame ivugira, irengera cyangwa se ihagarariye abatutsi.

 

Colonel Mayuya/Colonel Karegeya

“Ikinyoni cy’urwara rurerure kimena inda”

 

Burya ikinyu cya mbere gisenya ingoma ni ugusubiranamo kw’abavandimwe cyangwa se abantu bakuranye bakanakorana.

Aha nfashe urugero rwa Colonel Mayuya na Colonel Karegeya, ngo mbereke ububi bw’Ingoma zigira uruhare mu kwisenya.

 

Colonel Mayuya yaturukaga mu karere kamwe na Habyarimana, yari Umusilikare w’umuhanga, yari afite umuryango munini; yewe harimo na Pasteur Bizimungu waje kuba Président nyuma ya génocide. Kandi muri bimwe mu byatumye Pasteur Bizimungu afunguka amaso ku mabi yakorwaga na leta ya Habyarimana, iyicwa rya Colonel Mayuya rifitemo uruhare rukomeye.

Iyicwa rya Colonel Karegeya nsanga ari igishushanyo ndorerwamo cy’iyicwa rya Colonel Mayuya. Bombi Kagame na Habyarimana bibeshye ko iyicwa ry’abagabo babonamo abanzi b’ingoma rizatuma bagira agahenge mu miyoborere yabo mibi, ariko iyo ubirebye neza usanga ku ngoma zombi ahubwo harabaye nko kwenyegeza umuriro.

Ari Kagame ari Habyarimana uwabasubiza inyuma gato mbere yuko bica Karegeya/Mayuya ndahamya ntashidikanya ko bahitamo kutabica kuko byaragaragaye aho byagejeje Habyarimana kandi biragaragara aho bigejeje Afandi Kagame.

Iyicwa rya Mayuya ryeretse abanyarwanda cyane cyane abo mu muryango we n’inshuti ze ko ingoma ya Habyarimana yica kandi yica bose ititaye ku bwoko cyangwa akarere.

 

Iyicwa rya Karegeya ryerekanye Kagame ko yica buri wese, kabone naho mwaba mwarakuranye, upfa kuba gusa unenga amakosa akora.

Ihotorwa rya Karegeya ryeretse Abahutu bibazaga bibeshya, ko umututsi atarwanya undi; ryeretse Abahutu bibeshyaga ko nta mututsi waba muri opposition.

Ihotorwa rya Karegeya ryeretse abatutsi benshi ko Kagame ntawe arebera izuba kabone nubwo yaba ari umututsi bakuranye bakaruhana kugeza babohoje igihugu! Ngo impanvu ingana ururo; bakaza gupfa ko amweretse ko imiyoborere ye idahwitse.

Ibyo byose iyo ubisesenguye, usanga yaba Habyarimana yaba Kagame; bose bibeshye ko kwica ababarwanya bibaha agahenge ariko usanga baribeshye bikomeye.

Mayuya amaze kwicwa, mwene wabo Bizimungu yafashe iy’ishyamba ajya gufasha abatutsi ngo bahirike ingoma y’uwari umaze kumuhekura.

Iyo urebye ibiba nyuma y’urupfu rwa Karegeya; nta kintu na kimwe giha agahenge leta ya Kagame yamuhotoye.

Iyo urebye umubabaro abana, umufasha, inshuti n’abakunzi ba Karegeya bagize nyuma y’ihotorwa rya Karegeya usanga Kagame nta kindi yakoze usibye kwongera abanzi b’ingoma mbi. Nta kindi yakoze usibye guhumura abari bagishidikanya ku bugome bw’Ingoma ya Kagame.

 

MRND/Twagiramungu/FPR 

FPR/Twagiramungu/FDLR

 

Mu myaka ya 91-94 umugabo Faustin Twagiramungu yaratutswe, yaranzwe, yarahohotewe kubera gusa ko yavuganaga nabo leta ya Habyarimana yitaga aba terroriste FPR inyenzi Nkotanyi kandi nabo ari abanyarwanda bashaka gutaha ngo bafatanye n’abandi Banyarwanda kwubaka igihugu.

Uko kutunva kwa leta ya Habyarimana mu gushaka ibisubizo birambye ku bibazo byarebaga impunzi, nabyo byayifashije kwisenya.

Twagiramungu yiswe terroriste kuko yahuye na FDLR nkuko yiswe terroriste inyenzi kuko yahuye na FPR.

Uyu munsi, imyaka irenga 20 irashize; leta ya Kagame yagombye gushyira ingufu mu kurangiza ikibazo cy’impunzi muri rusange; ikicarana n’amashyaka yose atavuga rumwe ku mitegekere y’igihugu, naho ubundi nayo izaba yisenya nk’iyayibanjirije.

 

 

François Mitterrand/ Tony Brair

 

Musubize amaso inyuma mwibuke ukuntu président Habyarimana yari ashyigikiwe na président François Mitterrand wahoze ayobora France; ariko ntibyamubujije kubwira Habyarimana ko aho Isi yari igeze icyo gihe ko nta choix afite agomba kwemera démocratie y’amashyaka menshi.  Na Kagame ntiyibeshye, kuko aho ibihe bigeze, mu nyungu z’abanyarwanda twese nawe atiretse, agomba kwemera ibiganiro n’abatavuga rumwe nawe nta condition nimwe ibayemo naho ubundi ntiyibeshye ntacyo Tony Blair cyangwa Billy Clinton bazamumarira nduzi ko bo ari na ba Ex chefs d’états. Mitterrand we nibura yagerageje gutabara Habyarimana nubwo nta nicyo byamumariye.

Aha rero nasaba Président Kagame kuva ibuzimu akajya ibuntu, agatekereza uko igihugu cyizaba kimeze atakiriho, agashakira heza hazaza abana be n’abazabakomokaho.

Président Kagame aho kugira ngo ave ibuzimu ajye ibuntu, ahubwo arohereza abana b’uRwanda ikuzimu kandi atariwe mana yabahaye ubuzima.

 

Casimir Bizimungu/Louise Mushikiwabo 

 

Aba ba ministres bombi bayoboye ububanyi n’amahanga bwa leta zabo; Casimir Bizimungu kwa Habyarimana na Louise Mushikiwabo kwa Kagame.  Ariko iyo wunvise amakosa mu nvugo no mu myitwarire akorwa na Mushikiwacu, wibaza impanvu amateka yo mu myaka 20 ishize atamubera urugero ngo amwigishe.

Muribuka ibitutsi Casimir Bizimungu yatukaga inkotanyi birimo imihirimbiri irya ibitiritiri, ingegera…..Mushikiwacu we yashizeho n’akarusho nyuma y’imyaka 20, ashinyagurira uwitabye Imana ataretse n’infubyi asize kandi azi ko mu kinyarwanda kizira gushinyagurira umurambo.  Ntihateye kabiri Kabarebe yungamo atuka kandi ashinyagurira uwo bakuranye na Kagame yungamo ashyiraho n’akarusho ahamagarira abantu bose ndetse nabihaye Imana, kwica bagenzi babo banenga imikorere ye.

 

Interahamwe-Intore

 

Kugereranya iyi mitwe yombi ntabwo ari ugutukana nkuko bamwe bakunze kubyita, ahubwo ni ukuburira ababa bari mu mutwe w’intore batazi amarorerwa zikora, ababa bitirirwa iby’intore zikora kandi bo ari intore nyazo zitagambiriye ikibi. Sinshidikanya ko intore nyinshi ari inyangamugayo, nkuko nzi abantu benshi bagiye mu mutwe w’interahamwe nyuma bakaza kwisanga batagisubiye inyuma.

Uyu mutwe w’intore nawo nkaba nkwushyira mu murongo w’ibimenyetso by’ingoma yisenya nkuko na leta ya Habyarimana yashinze umutwe w’interahamwe iri mu marembera.

Nkaba mpamagariye intore zose zikunda igihugu n’abanyarwanda, kwitandukanya n’ibikorwa bibi bishobora kuzabitirirwa.

Intamenya ntibwira umugenzi kandi ugira Imana agira umugira inama. Muzabaze abitwaga interahamwe n’uburyo bari babyishimiye icyo gihe.

 

Habyarimana/Kagame 

 

Nkuko Habyarimana yasabaga akanabwira interahamwe  ngo zambare bamanuke, namwita ko nawe yari interahamwe izirusha intambwe nkuko Kagame nawe bamwita intore izirusha intambwe.

Iyo ntore izirusha intambwe ikaba ariyo ihamagarira izindi kwica uwo ariwe wese ngo urwanya uRwanda.

Ariko mwibuke ko Kagame=Rwanda na Rwanda=Kagame.

Bishatse kuvuga ko Urwanya Kagame wese agomba kwicwa kandi ko iyo ntore izirusha intambwe itunva umuntu utica abanenga imikorere yayo bitandukanye cyane no kwanga igihugu.

 

Inyangarwanda/ Abanzi b’igihugu

 

Ku bwa Habyarimana  bakundaga kwita abatutsi n’uwo ariwe wese warwanyaga ubutegetsi bwa Habyarimana bose ko ari Inyangarwanda; uhereye kuri Kagame witwaga inyangarwanda izirusha intambwe.

 

Muri icyo gihe Habyarimana yari = Rwanda na Rwanda yari =Habyarimana.

 

Uyu munsi ikibabaje kandi gitangaje, benshi muri abo bitwaga inyangarwanda, barita bagenzi babo abanzi b’igihugu ngo kuko gusa beruye bakavuga ibitagenda.

Uko ni ukwibagirwa vuba.

 

Ni aho impera ntanga impuruza ku Banyarwanda bose ngo ntibagwe mu mutego w’ingoma isasa imigeli, bitandukanye n’amahano y’ubwicanyi ibashoramo kuko nkuko amateka abitwereka ibihe byisubiramo tujye twigira ku mateka bitazatugaruka.

 

Murakoze.

Duharanire Amahoro arambye

 

Gallican Gasana

 

 

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/01/IMG_5217-Edit-Edit.jpg?fit=400%2C267&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/01/IMG_5217-Edit-Edit.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitareJUSTICE AND RECONCILIATIONImigeli y'Akamasa Maze iminsi mu ngendo hirya no hino kw'isi, aho nabonanye n'abantu b'ingeli zose cyane cyane abanyarwanda bavangavanze, baba abibona cyangwa abatibona mu butegetsi buri i Kigali. Ubu nandika iyi nyandiko ndi mu ndege nsubira kw'icumbi, bikaba byampaye umwanya wo gutekereza no gushyira ku rupapuro ibyo nabashije kubona no kugenekereza...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE