Umuco nyarwanda ntiwemera ubutinganyi (Ifoto/Interineti)

 

Kimwe no mu bindi bihugu, abakora imibonano mpuzabitsina babihuje bazwi nk’abatinganyi mu Rwanda barahari kandi umubare wabo ugenda wiyongera.
Ubutinganyi ni igikorwa gihabanye cyane n’umuco nyarwanda ari yo mpamvu bukorwa rwihishwa.
Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abatinganyi bo mu Rwanda avuga ko bazi neza ko ibyo bakora bitemewe mu muco nyarwanda, ariko ko bidatuma batiyongera uko imyaka igenda yicuma.
Uzabakiriho Cyprien avuga ko yinjiye mu butinganyi mu mwaka wa 2006 ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye, agenda abona abatinganyi bahuje imyumvire. Ubu ayoboye ishyirahamwe ribahuza rya Pride Ark Association (PAA) rifite amashami mu turere twa Muhanga, Huye, Rwamagana na Nyagatare.
Uzabakiriho yabwiye Izuba Rirashe ko iyo abatinganyi bo muri Kigali bagize inama, usanga inama yitabiriwe n’abasaga 270. Benshi ngo ni ab’igitsina gabo.
Kubona aho bakorera amakoraniro yabo ariko, ngo ni ikibazo kitoroshye kuko abaturage babamaganira kure kubera imibonano mpuzabitsina bakora ifatwa na bamwe nk’umwanda.
Uzabakiriho aragira ati, “Inzego zishinzwe umutekano usanga ari zo ziturengera naho abantu bo usanga batwamaganira kure, buri gihe dutabarwa na Polisi.”
Uzabakiriho ntabwo akora imibonano n’abahungu bagenzi be, ahubwo ngo asomana nabo, akabikora mu rwego rwo kwishimisha. Aragira ati, “Mfite umukobwa w’inshuti yanjye ariko umuhungu duhuza mu buryo bwo kwishimisha ntabwo nkunda gukururana n’abakobwa kuko baransiteresa [bantesha umutwe]”
Avuga ko mu batinganyi harimo abasomana gusa ari bo nawe aherereyemo, abakora imibonano mpuzabitsina n’ababikora byose.
Imwe mu miryango irwanya icyorezo cya SIDA nayo ivuga ko abatinganyi mu Rwanda ari benshi kandi ari ikibazo gikomeye kuko utapfa kubona umuhungu cyangwa umukobwa ngo umenye ko ari umutinganyi, umwigishe.
Hakizimana Etienne ushinzwe ibikorwa byo gupima no gukumira ubwandu bw’agakoko gatera SIDA mu muryango mpuzamahanga wa AHF Rwanda, yabwiye Izuba Rirashe ko abantu bakora imibonano mpuzabitsina babihuje mu Rwanda ari benshi.
Yagize ati, “Buri munsi twakira abantu baza kudusaba udukingirizo, imiti n’ibindi ibyo dufite turabibaha ibyo tudafite tugakora ubuvugizi kuko indwara bandura ni indwara zikomeye.”
Dr. Nsanzimana Sabin, umuyobozi ushinzwe kurwanya SIDA mu Kigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC) yabwiye Izuba Rirashe ko mu Rwanda hari abatinganyi koko kandi ko hagiye gukorwa ubushakashatsi ngo ibyabo bimenyekane neza, banabashe kwigishwa uburyo babivamo.
Dr. Nsanzimana yagize ati “Nta mubare uzwi w’abantu bakora imibonano mpuzabitsina babihuje ariko barahari. Guhera mu Kwakira kugera muri Gicurasi 2015 umubare wabo uzaba umaze kumenyekana.”
Umuyobozi w’Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa, Gen Maj Paul Rwarakabije, aherutse kwemeza ko mu magereza harimo abatinganyi, ariko ko hatangiye uburyo bwo kubahugura ngo bave muri izo ngeso.
Twitter: @OlivierRubibi