Nyuma y’ aho Padiri Nahimana Thomas ahungiye igihugu akagera hanze agatangira ibikorwa byo kurwanya ubuyobozi buriho mu Rwanda yahagarikiwe imfashanyo yahabwaga na kiliziya ibyo bitangira kujya hanze harimo n’ umushinga yakoranye na Faustin Twagiramungu ariko bikaza kurangira amuciye inyuma nawe ntibimuhire.

 Nahimana wahoze ari padiri mu cyahoze ari Cyangugu ari naho avuka , ubwo yageraga mu mahanga yateguye umushinga wo gushinga ishyaka rirwanya Leta y’ u Rwanda afatanyije na Rukokoma ariko amuca inyuma ashaka kuwugira uwe wenyine urangwa dore ko Rukokoma ari we wari wawutangiye na statut ari iye.

Padiri Nahimana Thomas

Nk ‘uko byatangajwe n’ ikinyamakuru cyandika gikorera mu gihugu, ngo Nahimana yaba yaraciye inyuma Rukokoma ajyana uyu mushinga ku bari baremeye kubatera inkunga ariko agezeyo baramuhakanira ko atari uwe bavuganye ariko asubira inyuma yongera kwegera Rukokoma ahita amutera utwatwi.

Ibi byaba byarateye ukutumvikana hagati y’ aba bagabo bombi bityo Nahimana ahita afata iya mbere ashinga ishyaka rye Ishema Party dore ko Rukokoma we yari asanzwe afite irye RDI-Rwanda nziza.

Nahimana azahagararira ishyaka mu matora y’ umukuru w’ igihugu

Byinshi byagiye bivugwa kuru uyu mugabo Nahima Thomas nyuma yo gufata iya mbere akavanamo umwambaro wa kiliziya akayoboka politiki, aha twavuga zimwe mu mvugo zikubiyemo ingengabitekerezo ya jenoside zagiye zimugaragaraho abicishije ku rubuga leprophete.

Icyaje gutangaza imbaga y’ abanyarwanda ni uko ku italiki ya 8 Gashyantare 2014 Kongere y’ Ishyaka Ishema yatangaje ko Nahimana yatoranyijwe kuza mu Rwanda guhagararira ishyaka mu matora y’ umukuru w’ igihugu azaba muri 2017.

Mu gushaka amajwi n’ abamushyigikiye uyu Nahimana yabitangiriye muri amwe mu maradiyo yashyizwemo na bamwe mu bayobozi b’ amashyaka atavuga rumwe na Leta y’ u Rwanda akanabicisha mu bindi bitangazamakuru ku isonga leprophete.

Andi makuru avugwa kuri uyu mugabo ngo ni uko yaba ajya mu mpunzi z’ abanyarwanda ziri mu bihugu bya Zambiya na Malawi azizeza ibitangaza ko ari we uzazicyura mu rwababyaye.

Kugirango Nahima ahagarikwe anakurirweho imfashanyo, byaturutse aho yagaragaje ko atumbereye politiki cyane kurusha uko yakwigisha ivanjili ,yigishe ubumwe n’ ubwiyunge kimwe na bagenzi be , ahubwo akajya gushinga ishyaka rya politiki.

Cyane cyane inyigisho ze zagiye zigaragara kuri leprophete zari zigiye zikubiyemo inyigisho z’ ivangura, amacakubiri, guharabikana abayobozi b’ igihugu cye ndetse na bamwe mu bapadiri n’ abasenyeri bari bafatanyije umurimo w’ Imana.

Nsabimana Emmanuel – Imirasire.com