Abanyeshuri bahabwa ubumenyi buturutse mu bitabo bidahuye kandi nyuma bakazahabwa ikizamini gisa (Ifoto/Nsengiyumva)

 

Integanyanyigisho ya Minisiteri y’Uburezi (Curriculum) mu mashuri abanza n’ayisumbuye ikoreshwa ku bigo bimwe; ahandi ugasanga abarimu bigishiriza mu bitabo bishakiye.

Hari ababona kudahuza ibitabo nk’imwe mu nzitizi ku ireme ry’uburezi kuko abanyeshuri bakagombye kuba biga ibintu bimwe biga ibitandukanye.

Mu mashuri abanza ndetse n’ayisumbuye yaba aya Leta cyangwa ayigenga, ibigo by’amashuri bikomeje gutanga ubumenyi buturutse mu bitabo binyuranye kandi intaganyanyigisho ari mwe.

Dusabyimana Alex, umwarimu ku rwunge rw’amashuri rwa Kimisange ruherereye mu Karere ka Kicukiro, arasanga kuba abana bahabwa ubumenyi buturutse mu bitabo binyuranye bishobora guhangabanya ireme ry’uburezi.

Dusabyimana aragira ati: “Mu gihugu hose abana bagomba kwigira mu bitabo bimwe, ariko usanga Minisiteri yohereza ibitabo mu mashuri ya Leta abandi bakirwariza; iki kibazo kigenda kiba uruhererekane kuko iyo umuntu yize ibitandukanye n’ibya mugenzi we, akazaba umwarimu akomeza kwigisha ibyo yize.”

Uyu mwarimu yongeraho ko Leta yakagombye kujya ikurikirana niba abanyeshuri biga mu mwaka umwe biga ibintu bimwe, kuko no mu kizamini cya Leta babazwa bimwe.

Nyiramparibatenda Eugenie, ushinzwe uburezi mu murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro yatangarije iki kinyamakuru ko mu mashuri ya Leta hakoreshwa ibitabo bitangwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB) ariko mu mashuri yigenga hari igihe bifashisha ibitabo bitumizwa hanze kandi bigomba gusa.

Nyiramparibatenda nawe asanga “hagomba kubaho ugusa kw’ibitabo, hakemezwa ibigomba gukoreshwa mu mashuri; birashoboka ko mu mashuri yigenga baba birwariza ariko byabangamira uburezi kuko utegura ibizamini bisoza amashuri ateganya ko abana bahawe ubumenyi bumwe muri rusange.

REB iranenga amashuri yigenga

Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi (REB) kiravuga ko kugura ibitabo hanze bidakwiye kuba urwitwazo rwo kubangamira ireme ry’uburezi ku mashuri yigenga.

Umuyobozi ushinzwe ishami ry’integanyanyigisho muri REB, Dr.Joyce Musabe, yabwiye iki klinyamakuru ko bashyizeho urutonde rw’ibitabo byemewe gukoreshwa mu mashuri n’aho bishobora kuboneka, ku buryo nta mpamvu yo gukoresha ibitabo bidahuye n’integanyanyigisho.

Dr. Musabe: “Nubwo tutarakora inyigo ngo tumenye niba ibitabo twabasabye ari byo bakoresha ariko n’ubundi ntabwo ari ngombwa ko amashuri akoresha ibitabo bimwe, kuko mu rutonde twatanze narwo rugaragaza ko bakoresha ibitabo birenze kimwe, ntabwo twabuza abantu gushaka ibitabo ariko bagomba kugendera ku rutonde bahawe; birumvikana ko haramutse hari amashuri akoresha ibitabo binyuranye n’urutonde byahungabanya uburezi.

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSAbanyeshuri bahabwa ubumenyi buturutse mu bitabo bidahuye kandi nyuma bakazahabwa ikizamini gisa (Ifoto/Nsengiyumva)   Integanyanyigisho ya Minisiteri y’Uburezi (Curriculum) mu mashuri abanza n’ayisumbuye ikoreshwa ku bigo bimwe; ahandi ugasanga abarimu bigishiriza mu bitabo bishakiye. Hari ababona kudahuza ibitabo nk’imwe mu nzitizi ku ireme ry’uburezi kuko abanyeshuri bakagombye kuba biga ibintu bimwe biga...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE