Urukiko rw’ubutabera rw’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EACJ) rwasubitse ikirego cy’abagabo batatu barega u Rwanda, Kenya na Uganda gukora inama zinyuranyije n’amategeko ngenderwaho y’uwo muryango no guheza Tanzaniya n’u Burundi.

Mu byo abo bagabo bo muri Tanzaniya basabaga harimo ko urukiko rwa EACJ rwategeka ko imyanzuro yagiye ifatirwa mu nama zagiye zihuza abakuru b’ibihugu bya u Rwanda, Kenya na Uganda itashyirwa mu bikorwa dore ko ngo yafashwe hatitawe ku nyungu z’ibindi bihugu bihuriye mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba.

Itangazo ryasohowe n’urukiko rivuga ko kuwa Gatatu urukiko rwasanze abo bagabo baratanze ibimenyetso bidahagije kugira ngo rufate umwanzuro ; ibi bikaba byaratumye urukiko rwimurira icyo kirego muri Gashyantare 2014, ubwo kizaba cyuzuye ndetse n’abo bireba babimenyeshejwe.

Urukiko rwasabye abo bagabo kwandika ikirego cyose mu Cyongereza nk’ururimi rukoreswa muri urwo rukiko dore ko mu kirego cyabo cya mbere cyari cyanditswe mu Giswahili kandi nyamara ingingo ya 137 mu mategeko ya EAC isaba ko bihindurwa mu rurimi rwumvwa na bose.

Abo bagabo barimo Hatibu Msanga, David Geofrey Makatha na John Adam Bwenda, bose batuye muri Tanzaniya bakaba bavuga ko umugambi wa biriya bihugu bitatu unyuranyije n’amasezerano y’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba.

Uwo mugambi uvugwa ni aho ibihugu u Rwanda, Kenya na Uganda biherutse kwemeranya ku kwihutisha imishinga imwe n’imwe y’iterambere irimo guteza imbere ibikorwa remezo, ubucuruzi no kwishyira hamwe mu bya politiki n’ubukungu.

Mu nama eshatu bimaze gukora byonyine, u Rwanda, Kenya na Uganda byagiye bigabana imirimo : Uganda yahawe inshingano zo gukurikirana ibijyanye no kubaka umuhanda wa gari ya moshi n’ihuzwa rya politiki, u Rwanda ruhabwa gukurikirana gasutamo, urupapuro rumwe rw’inzira ku bakerarugendo n’indangamuntu imwe mu karere, naho Kenya ihabwa inshingano zo gukurikira igikorwa cyo kubaka umuyoboro wa peteroli n’iby’ingufu z’amashanyarazi.