Urugo ruvugwamo ko ibiryo n’imbabura biguruka bikajya mu baturanyi ntawe ubiteruye (Ifoto Irakoze R.)

 

Inzego z’ubuyobozi zirahakana cyane ko hari amarozi yibasiye urugo i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, ariko abaturanyi b’urwo rugo baravuga ko ayo marozi afite ingufu zitangaje.
Abaturage bavuga ko muri urwo rugo, amarozi aterura ibiryo n’ibindi bikoresho byo mu nzu akabigurukana, akabijyana mu ngo z’abaturanyi.
Ni mu Mudugudu w’Umucyo, Akagari Kinyange, Umurenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge. Ni munsi gato y’umuhanda mu Gitega ugiye kugera kuri ONATRACOM.
Polisi ariko, cyo kimwe n’ubuyobozi bw’umurenge wa Gitega, bavuga ko batemera ibintu by’amarozi, bagahamya ko ari abantu baba bashaka gukanga bagenzi babo, bitwaje imvugo z’amarozi n’amajyini.
Uko ikibazo giteye
Ibi ni bimwe mu bikoresho bivugwa ko byari byagurutse bikagwa mu baturanyi (Ifoto Irakoze R.)
Bivugwa ko umukozi wo mu rugo rwa Niyoyita yatetse ibiryo nuko bimaze gushya, bikiri ku mbabura, yajya kubyarura asanga isafuriya nta yihari, nuko mu kanya gato n’imbabura ngo iza kuguruka, byose bijya mu rugo rw’umuturanyi.
Uwimana Bosco w’imyaka 21, umwe mu batuye muri aka gace, aganira n’Izuba Rirashe yatanze ubuhamya bw’uko byagenze agira ati:
“Kuwa gatanu saa saba umukobwa yari atetse imvange y’ibirayi arangije gukaranga agiye mu nzu kuzana igisuperi cyo kubishyiramo biraguruka biza byibarangura hano mu marembo tureba, asohotse asanga isafuriya ntayiriho, yumva ahubwo abantu bari gukomera, hashize akanya nko mu minota icumi n’imbabura ihita iguruka, nyuma n’ifu iba iragurutse gutyo gutyo kuwa gatandatu hakajya hagenda haguruka ibintu bimwe na bimwe no kugeza ku cyumweru…”
Benshi barimo n’abadatinya kwemeza ko biboneye ibyo bintu biguruka bahuriza ku kuvuga ko imbarutso y’ibi ari uko ngo umukobwa wo mu rugo rwo kwa Niyoyita Hussein yakundanye n’umusore wamwishyuriye amashuri yisumbuye na Kaminuza baremeranyije kuzabana, ariko nyuma akamwihinduka.
Ngo ubwo uyu musore yamenyaga ko nyamukobwa ateganya gushyingirwa n’undi musore, nibwo ngo yatangiye kumuterereza amarozi yo kugurukisha ibikoresho by’iwabo mu rugo, bikajya kugwa mu baturanyi.
Umwe mu baturanyi babo mu buhamya atanga bw’ibyabaye, agira ati “Twatangajwe no kubona isahani y’idongo iza ikikubita hasi ntigire ikintu iba, bamwe bavuga ko ngo uriya mukobwa yabenze umusore w’umutanzaniya wamuhereye mu mashuri abanza amurihira, abandi bakavuga ko ngo uriya mugabo afite ibidayimoni byinshi ndetse ko ngo n’umugore we byamutaye muri WC  (toilet) irariduka, baza kuyimukuramo yanze ko babimukuramo, abandi bakavuga ko aba baturanyi bigwaho ari bo bamuterereza ayo majyini, nanjye ndi umuturanyi hano ariko byaratunaniye kubisobanukirwa.”
Iyi ni inzu yo hepfo bivugwa ko ibintu byagwagaho (Ifoto Irakoze R.)
Ibi bintu benshi mu baturanyi bavuga ko byari bimeze nk’amayobera, kuko ngo bagiye babona ibyo bikoresho bibyinira hejuru y’amabati, bakabona bigwa nta muntu ubizanye, bakavuga ko babonaga ari nk’amarozi cyangwa se amajyini abitera.
Aha ariko bamwe bashingira ku makimbirane iyi miryango ibiri yigeze kugirana, mu Kuboza 2014, aho umuryango wa Niyoyita waregwaga ko amazi yo mu gipangu cye yatembaga ajya mu ngo z’abaturanyi, na bo bakamwihimuraho bamutera amabuye mu madirishya.
Ku byo kubenga umusore w’Umutanzaniya, ababyeyi b’uyu mukobwa barabihakana, bagasobanura ko uwo musore ntawe ubaho.
Niyoyita Hussein aragira ati, “Ni umuntu usa n’aho yandoze ibintu bikajya biza bikantwara ibintu, bikajya ku nzu y’umuturanyi. Ibyo ngo hari ukuntu ngo byatewe n’umukobwa ugiye kurongorwa, ibyo ni inkuru z’abantu, si byo; ibyo bavugaga ngo hari umutanzaniya barihiye amashuri ntabwo ari byo, umwana ninjye wamwirihiriye nta n’umucuti (fiancé) w’umutanzaniya ngo yabenze uwo ntawe.
Kuva mu Kuboza 2014, habanje gutera amabuye ku nzu akaza akamena amadirishya iwanjye mu gikari, agatobora inzu, ejo bundi ibindi byaje biterura ibintu; numvaga abantu bavuga ngo ikintu kiguye ku nzu ariko njyewe simbibone kigenda ariko naza nakireba nk’aha munzu aho kiba nkakibura; nka kariya kameza gatoya kari kagiye ndakabura, hagenda ibindi bintu biteguye mu nzu nk’amavaze, n’ibindi nk’itelemusi, ibiryo, bikagenda nicaye nta muntu ubijyanye, nta n’ubihanaze. Abantu bari hanze aho ku muturanyi babaga bari hanze bakambwira ngo ibintu bigiye ku nzu, mu kirere abantu babibonaga byizunguza, umuhini bawubonye wikaraga, ako kameza barakabonye kikaraga.”
Ubuyobozi bubyamaganira kure
Nkurunziza Idrissa, Umuyobozi w’Umurenge wa Gitega avuga ko basanze aba baturage ari bo bateruraga ibi bintu bakabijyana mu baturanyi, ariko ko hagishakishwa neza uwabikoraga ngo abihanirwe.
Avuga ko nyuma yo gufata umwanzuro wo gufunga abayobozi b’izi ngo ebyiri, iminsi ibiri kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamirambo, ikibazo cyahise kirangira.
Yabisobanuriye ikinyamakuru Izuba Rirashe muri aya magambo : “Kuva twabajyana kuri Polisi, tugakorana inama n’abaturage ibyo bintu ntibyongeye, nta n’umuntu uguhamiriza ngo ibintu yabibonye ikintu gihaguruka kiva hasi kikagenda nk’ibyo by’amajyini bavuga, ahubwo ny’ururugo ni we uvuga ngo yabuze ibintu ngo yabibonaga yareba hirya ngo agasanga byagiye wakurikirana ugasanga avuga ngo sinigeze mbibona bigenda, tubereka ko nibakomeza tuzabahana ko umwanzuro ari bo babikoraga, ubu turi gushaka uwabikoraga neza neza, kuko byahungabanyije umutekano.”
Yongeraho ati “Dukurikiranye twaje gusanga bafitanye amakimbirane nk’abantu baturanye bavuga ngo umwe amenaho amazi bakabikemura baterana amabuye. Ni ibibazo twakemuye, si amarozi, kuva aho twabafatiye tukabafunga byahise bihagarara, iyo biza kuba ari ibintu bikorwa n’amajyini cyangwa amashitani nta muntu wigeze uza kubivura byari kuba byarakomeje.”
Ku by’umukobwa bivugwa ko yabenze Umutanzaniya, uyu muyobozi avuga ko nta mutanzaniya bazi waba ufitanye ayo masezerano n’uwo mukobwa. Nkurunziza Idrissa aragira ati,  “Wenda niba ari nk’amarozi niba abaho yaranayabatereje yari kujya ava muri urwo rugo wenda bikagwa mu muhanda cyangwa bikagwa ahandi ntibijye muri urwo rugo, agenda akagwa nko ku muhanda.”
Polisi nayo yemeza ko nta by’amarozi bihari
Kuri ubu Polisi yakajije umutekano kuri uru rugo ruri ku muhanda, kuko abantu bose bahagera bagashungera (Ifoto Irakoze R.)
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CSP Twahirwa Celestin asobanura ko ari abantu bashaka gukanga abandi bitwaje imvugo z’amarozi, kandi ko inzego za Polisi zagiyeyo zigasanga nta by’amarozi cyangwa amajyini bihari.
“Biriya ni ibintu abayobozi bakwiye gukemura, ntabwo ari ibintu Polisi ibikoraho, nta bintu by’amarozi twemera twebwe. Wowe wasobanura ute ko ibintu biva mu gipangu kimwe bikajya mu kindi? Ni abantu baba bashaka gukanga bagenzi babo kandi badafite icyo bari bubakoreho bagahitamo kubatera ubwoba kandi abapolisi bagiyeyo basanga nta kintu gifatika gihari.”
Kugeza ubu abantu benshi baracyagaragaza ko batewe amatsiko menshi cyane n’iby’iyi nkuru y’ibiri kubera muri iyi miryango, aho abanyuze kuri izi ngo ziri ku muhanda bose bifuza guhagarara bakahareba.
Mu masaha y’umugoroba usanga aha hantu hasigaye haba hakajijwe umutekano.
Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSUrugo ruvugwamo ko ibiryo n’imbabura biguruka bikajya mu baturanyi ntawe ubiteruye (Ifoto Irakoze R.)   Inzego z’ubuyobozi zirahakana cyane ko hari amarozi yibasiye urugo i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, ariko abaturanyi b’urwo rugo baravuga ko ayo marozi afite ingufu zitangaje. Abaturage bavuga ko muri urwo rugo, amarozi aterura ibiryo n’ibindi bikoresho...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE