Banyarwanda, Banyarwandakazi,

 

Mbaramukanyije urukumbuzi  rwinshi,  kandi mbifuriza amahoro  no kugira ubwihangane  muri ibi bihe twibuka ku nshuro ya 21  jenoside yo mu 1994 n’ubundi bwicanyi byaduhekuye bugahitana inzirakarengane nyinshi.

Nifatanije n’abanyarwanda b’ingeri zose, abakuru n’abato mukababaro bafite muri ibi bihe.

Mu bihe nk’ibi twibuka  abacu bazize ubwicanyi ndenga kamere bwabaye mu gihugu cyacu , birakwiye ko abanyarwanda twese twibukira hamwe abavandimwe bazize ariya mahano yabaye mu gihugu cyacu kandi buri wese akirinda imvugo n’imyitwarire ya komeretsa imitima,  cyangwa yagarura amacakubiri, maze ahubwo tukarushaho gukorera hamwe, kubahana, kubabarirana no gukundana kivandimwe.

Ibihe nkibi turimo byo kwibuka bitubere umwanya wo gusenga dusaba Imana ko amarorerwa yabaye mu gihugu cyacu atazongera na rimwe ukundi maze turusheho gusobanukirwa ko  u Rwanda ari urwa twese, kandi ko dukwiye kurubanamo mu mahoro n’ubwumvikane ntawuhejwe.

Birakwiye ko buri munyarwanda yumva ko kumena amaraso ari  ukunyuranya nibyo Imana idushakaho nk’ibiremwa byayo,

Dufatanye twese dusubize amaso imyuma maze turebe impamvu nkuru zatumye amahano nkariya n’ubwicanyi burenze urugero buba hagati y’abana b’u Rwanda, maze turusheho guharanira amahoro n’ubumwe kandi turwanye twese byimazeyo ko bitakongera kubaho.

Amateka y’igihugu cyacu yatweretse byinshi, mu bishobora kuba byarazaniye ibyago bikomeye   u Rwanda harimo ubutegetsi bubi, amacakubiri mu moko n’uturere no gutakaza umuco mwiza w’urukundo rwakimuntu byarangaga umunyarwanda.

Ndabasaba gushyirahamwe tugaharanira indangakamere z’umuco mwiza ubereye abana            b’ u Rwanda, tukabwizanya ukuri kubyabaye mu gihugu cyacu kugirango dushakire hamwe umuti nyawo watuma twubaka ejo hazaza heza  habereye urubyiruko n’abadukomokaho bose.

Imana irinde u Rwanda rwacu n’abarutuye.

Mugire amahoro.

Bikorewe i Washington, kuwa 07/04/2015.

Umwami Kigeli V Ndahindurwa.

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICS  Banyarwanda, Banyarwandakazi,   Mbaramukanyije urukumbuzi  rwinshi,  kandi mbifuriza amahoro  no kugira ubwihangane  muri ibi bihe twibuka ku nshuro ya 21  jenoside yo mu 1994 n’ubundi bwicanyi byaduhekuye bugahitana inzirakarengane nyinshi. Nifatanije n’abanyarwanda b’ingeri zose, abakuru n’abato mukababaro bafite muri ibi bihe. Mu bihe nk’ibi twibuka  abacu bazize ubwicanyi ndenga kamere bwabaye mu gihugu...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE