Igihu cy’icuraburindi cyeyutse hagati y’abishishanyaga kubera amoko
Twabonaga abo mu bo twitaga Abatutsi bagiye ku iriba tugategereza ko bavayo tukabona natwe kujyayo
Twatinyaga kuvoma ku iriba, tuvuga ngo natwe [abo twitaga Abahutu] bazadutsindayo, ubu turabanye nta kibazo.
Imyaka 13 nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi yashize Umudugudu wa Giheta wo mu murenge wa Musambira n’abatuye m’uwa Ruseke mu murenge wa Nyarubaka, Akarere ka Kamonyi bishishanya, bifitemo imungu y’amoko. Nyuma y’imyaka 21, udusozi twasubiranye umucyo, ubunyarwanda buhabwa intebe.
Giheta ipfunwe ryari ryose
Aba baturage bavomaga ku iriba rimwe mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, batanga ubuhamya ko baje kubuza abana kurihuriraho hagati y’abitwaga “Abahutu” n’abitwaga “Abatutsi ” bitewe n’uko abakomoka muri Giheta aribo bishe imiryango myinshi yari ituye muri Ruseke.
Muri Mata 1994, abatuye Giheta bahereye ku nyigisho mbi z’ubuyobozi bwariho bateye abatuye Ruseke bicamo abasaga 60, igihugu gitangira kubudika uwo munsi.
Mutarindwa Jean Claude uhagarariye Umudugudu wa Giheta, agaragaza neza ko imidugudu yombi yishishanyaga.
Yagize ati“Kuva icyo gihe, twacunganaga ko bamwe bava ku iriba abandi tukabona kujyayo, twabuzaga n’abana kujyayo mu gihe abana b’abo twitaga Abatutsi babaga bagiye kurivomaho.”
Aba baturage bumvaga inyigisho z’ubuyobozi zibakangurira ubumwe n’ubwiyunge baje kwicara bareba icyatuma imiryango yongera kubana, ariko mbere ababyumvaga bari bake.
Sibomana Hyacinthe ni we muturage wenyine wemezwa ko yajyaga gufasha abo bahemukiye, gusa we nta ruhare yagize muri Jenoside, ndetse na mukuru we Dusabeyezu Sylvestre yishwe atemwe n’umuntu batamenye kubera guhisha Abatutsi no kubarwanirira.
Sibomana warokoye abana umunani, abahishe, bo mu mudugudu wa Ruseke yaje guhuza aba baturage.
Abo mu miryango yahemutse bagiye gusaba imbabazi bagenzi babo. Abaturage benshi bajya kubahingira, ku nshuro ya kabiri bagenda ari benshi cyane biba umunsi udasanzwe waranzwe n’ubusabane bwanitabiriwe n’ubuyobozi bw’Akarere.
Imidugudu yombi imaze guhura byatumye basabanira kuri rya riba, bongera kurihuriraho.
Abakoze Jenoside basabye imbabazi bagabanyirizwa ibihano
Twagirimana Narcisse, umwe mu bireze bakemera icyaha ko yakomerekeje umwe mu baturage bitaga Abatutsi, yagize ati “Leta y’u Rwanda idusaba kwirega, tukemera icyaha tugasaba imbabazi, bakadukaturira ku bihano. Narireze nemara icyaha, nakomerekeje umuntu aracyariho bankatira imyaka 13, nkora TIG imyaka 6.5. Nagize uruhare mu bakoze Jenoside, nk’ubu njye muri uyu mwaka nibwo nayirangije, Leta y’u Rwanda yagize neza cyane banyakiriye neza nta rwikekwe turabanye neza.”
Nyuma yo kwakirwa muri sosiyete nyarwanda, Twagirimana avuga ko nawe aba mu itsinada rihuriyemo abo mu miryango yahemukiwe n’iyabahemukiwe bise “Ndaje Muvandimwe twiyunge”.
Ati“Iri tsinda ririmo abacitse ku icumu n’ababahemukiye, dushyiramo amafaranga, tugakora n’ibikorwa by’amaboko. Ni ibintu bitangaje iyo uza ugasanga umuntu wiyemerera ko yafashe umugabo w’umuntu akamucamo ibice bitanu, ariko ugasanga barahingana, baraganira ni ibintu byiza cyane.”
Abarokotse batanze imababazi
Abarokotse Jenoside nabo batanze imbazi, bahamya ko babohotse.
Mukaleta Annonciata warimu bahigwaga muri Jenoside yagize ati “Tubanye neza n’abaturanyi bacu, baraje badusaba imbabazi turazibaha, Jenoside ikirangira twabanje kugira ubwoba, twarababonaga tukagira ubwoba tukabahunga pe.”
Akomeza agira ati“Twatinyaga kuvoma ku iriba, tuvuga ngo natwe bazadutsindayo, ubu turabanye nta kibazo.”
Nubwo gutanga imbabazi bitahise byoroha, Bayenzi Innocent w’imyaka 58 wiciwe umuryango munini yemeza ko babahaye imbabazi babikuye ku mutima.
Yagize ati“Bishe kwa bakuru banjye, kwa Data wacu barabishe, iwacu mu rugo, Babyara banjye na ba Masenge. Byari bigoranye ngo baze gusaba imbabazi ariko twariyakiriye, mu muryango wanjye hapfuyemo ababyeyi banjye n’abavandimwe, kumuha imbabazi byabanje kuntonda nyuma mbyiyumvamo ndazibaha. Ubu ntabwo ari urwiyerurutso.”
Mukarubayiza Daforoza w’imyaka isaga 50, umwe mu barokotse nawe ati“Twabanje kujya duhura twishishanya, ubu tubanye neza, abana babo baraza bakazana n’abandi bakarya mu rugo bagasubira ku ishuri.”
Musengimana Ernest, umukuru w’umudugudu wa Ruseka mu Kagari ka Kambyeyi ashima intambwe yagezweho.
Ati“Bigitangira ntiwiyumvishaga ko bishoboka, ubu tubanye neza, babanye neza nta kibazo gihari, bahurira ku iriba, nta ntonganya nta kindi kibazo.”
Abarokotse Jenoside badohoreye bagenzi babo babiciye n’ababasahuye ku buryo ngo bagombaga kubishyura imitungo bangirijwe ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 40 ariko nta deni rikibarwa kuri abo baturage.
twitter :@NtakirutaDeus