Inyubako ya Convention Center iherereye hamwe n’amasangano y’imihanda ya Kimihurura, hafi ya KBC (Ifoto/Kisambira T)

Ministeri y’Imari n’Igenamigambi iravuga ko igihe cyo gutangaza ingano y’amafaranga amaze gutangwa n’azatangwa ku nyubako izaba ihenze kurusha izindi mu Rwanda (Convention Center), kitaragera.

Kigali Convention Center ni inyubako iri ku rwego rw’inyeyeri eshanu (Five Star Hotel), ikazaba irimo Hoteli yo ku rwego mpuzamahanga.
Minisitiri Gatete Claver yabwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe ko ingano y’amafaranga igihugu cyatanze kuri iyi nyubako izashyirwa ahagaragara inyubako irangiye.
Biteganyijwe ko iyi Hoteli izarangira kubakwa mu mpera z’ umwaka wa 2014.
Amb. Gatete yagize ati, “Accountability si uko ikorwa. Hari akazi kagikorwa, tuzababwira imibare [y’amafaranga] akazi karangiye.”
Nubwo Minisitiri w’imari yirinze kuvuga ingano y’amafaranga amaze gutangwa kuri iyi Hoteli, biravugwa ko hazagenda miliyoni 270 z’Amadolari y’Amerika (180.900.000.000 FRW).
Iyi Hoteli izacungwa na Sosiyete izobereye mu gucunga amahoteli akomeye ku rwego rw’Isi yitwa “Radison Blue”.
Abajijwe uburyo Guverinoma yahisemo “Radison Blue”; Minisitiri w’Imari yasubije avuga ko bayihisemo hakurikijwe ubushobozi ifite kandi itoranywa mu y’andi masosiyete acunga amahoteli agera mu icumi.
Icyakora Minisitiri Gatete ntiyasobanuye niba harabayeho ipiganwa n’uburyo byaba byarakozwemo ariko avuga ko byakozwe mbere y’uko imirimo yo kubaka itangira.
Iyi Hoteli ndetse n’izindi nyubako zikorerwamo inama zikomeye; ni umutungo wa Leta ariko  kuko Leta idakora ubucuruzi yahisemo kuyegurira “Radison Blue”, isosiyete izwiho gucunga amahoteli akomeye mu gihugu cy’Ubusuwisi.
U Rwanda ruvuga ko izi nyubako (Convention Center) zizateza imbere ubukerarugendo n’amahoteli mu Rwanda dore ko hazajya hakira inama ziri ku rwego mpuzamahanga kandi abashyitsi bakakirirwa muri iyo Hoteli y’inyenyeri eshanu.
Imirimo yo kubaka Convention Center irarimbanyije, ari nako benshi bibaza uburyo izaba imeze kuko nta yindi nyubako biteye kimwe mu gihugu (Ifoto/Kisambira T)
Uretse Hoteli iteganyijwe kuzura mu mpera z’uyu mwaka 2014, igice cy’ahazakorerwa indi mirimo kizuzura hagati mu mwaka 2015.
Kugira ngo iyi Convention Center yubakwe byasabye Leta gushaka inguzanyo binyuze ku isoko ry’imigabane hatangwa impapuro-faranga z’agaciro ka miliyoni 400 z’Amadolari y’Amerika.
Iyi nzu irimo kubakwa ku Kimihurura mu Ihuriro ry’imihanda (rond point) iri hafi ya KBC.
Ministeri y’imari ivuga ko Miliyoni 120 z’Amadolari zishyuwe umwenda wari wafashwe mbere naho Miliyoni 150 z’Amadolari azakoreshwa mu kuyuzuza neza.
Placide KayitareJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICS  Inyubako ya Convention Center iherereye hamwe n’amasangano y’imihanda ya Kimihurura, hafi ya KBC (Ifoto/Kisambira T) Ministeri y’Imari n’Igenamigambi iravuga ko igihe cyo gutangaza ingano y’amafaranga amaze gutangwa n’azatangwa ku nyubako izaba ihenze kurusha izindi mu Rwanda (Convention Center), kitaragera. Kigali Convention Center ni inyubako iri ku rwego rw’inyeyeri eshanu (Five Star Hotel), ikazaba irimo...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE