Mu Rwanda ngo nta nzara ihari ahubwo hari amapfa, ibi byateje impaka hagati ya Minisitiri n’abanyamakuru,

*Minisitiri Mukeshimana Geraldine yavuze ko abajya Uganda bababa bagiye gushaka akazi,

*MINAGRI irakora ibishoboka ngo ifashe abaturage binyuze mu kigega cya Leta, ariko igasaba abaturage gushoka ibishanga bagahinga,

*Umuti urambye ku kibazo cy’inzara ngo ni uguteza imbere ibijyanye no kuhira imyaka.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku kibazo cy’inzara imaze iminsi ivugwa mu turere tumwe na tumwe two mu Rwanda cyane mu Ntara y’Iburasirazuba, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mukeshimana Geraldine yavuze ko mu Rwanda nta nzara ihari ahubwo ngo hari amapfa, yavuze ko mu igenzura bakoze basanze ingo 47 000 zifite ikibazo cy’ibiribwa.

Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi Dr Mukeshimana Geraldine yavuze ko abasuhukira Uganda atari ikibazo

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Mukeshimana Geraldine yavuze ko abasuhukira Uganda atari ikibazo

Dr Mukeshimana yavuze ko amapfa yugarije u Rwanda yatewe n’imihindagurikire y’ikirere, kandi ngo si umwihariko kuko ikibazo kiri muri Africa aho abantu miliyoni 50 bafite ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa.

Mu Rwanda ngo imirenge imwe n’imwe yo mu turere twa Nyagatare, Kayonza, na Kirehe habayeho kuma kw’imyaka biteza inzara yatangiye mu gihembwe cya mbere (Saison A) cy’ihinga, aho ingo 18 000 zari zishonje.

Minisitiri Mukeshimana yavuze ko igihembwe cya kabiri cy’ihinga (Saison B) umusaruro hari aho wabaye mubi kurusha no mu cyambere aho Ha 16 000 z’imyaka zumye ku buryo ubu ingo 47 000 ziri mu kibazo cy’inzara.

Minisiteri y’Ubuhinzi ivuga ko mu rwego rwo guhanga n’iki kibazo, hashyizeho gahunda yo gutanga akazi ku baturage bagahembwa ibibatunga.

Ikindi ngo ni uko hatanzwe amahema manini yo gufata amazi yo mu binogo (Dam sheets) kugira ngo abaturage babashe kubona amazi yo kuhira inka n’andi matungo kuko ngo na yo ari mu byazahajwe n’amapfa.

Ati “Amapfa yakoze ku matungo mu buryo budasanzwe haba kubura amazi no kubura ubwatsi.”

Dr Mukeshimana asaba abaturage kwiga kuhira imyaka yabo kandi umusaruro babonye bakamenya guhunika imyaka bihereye ku mudugudu no ku kagari, aho gutegereza ko bazatungwa n’ibivuye i Kigali.

Leta ngo yabashije gufasha abaturage ikoresheje imyaka yahunitsw emu kigega cy’ingoboka, ariko ngo hasigaye T 7500 z’ibigori na T 2000 ku buryo ngo abaturage baramutse bashobotse ibishanga bagahinga ibigori, imboga n’umuceri byazabasha gusanganira ibyo biri mu kigega.

Muri uyu mwaka w’ingengo y’Imari kandi, Leta ngo yateganyije miliyari 7,9 z’amafaranga y’u Rwanda yo kuzagura ibiribwa bijya mu kigega cy’ingoboka.

Yagize ati “Ubu umwaka w’ingengo y’imari watangiye, Leta yateganyije miliyari 7,9 azagurwamo imyaka yo guhunika mu kigega, tuzakomeza kugura nibiba na ngombwa tuzanatumiza ibiribwa hanze.”

Abanyamakuru basabye Minisitiri kwemera ko mu Rwanda hari inzara yanatumye hari bamwe mu baturage bahungira muri Uganda, Minisitiri Mukeshimana yavuze ko ibyo atari ikibazo kuko ngo umuntu wese aramutse akeneye kugira aho ajya hari amahirwe y’akazi yagenda.

Yavuze ko mu Rwanda igihari ari amapfa, aho kuba inzara. Abanyamakuru bo bagaragaje ko iyi nzara yiswe Nzaramba hari aho yatumye abantu bafata imiryango yabo barasuhuka, atari uko bavuye iwabo ngo bajye guhahira imiryango ahubwo ari ukwanga kwicwa n’inzara.

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/07/inzara.jpg?fit=808%2C539&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/07/inzara.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSWORLDMu Rwanda ngo nta nzara ihari ahubwo hari amapfa, ibi byateje impaka hagati ya Minisitiri n’abanyamakuru, *Minisitiri Mukeshimana Geraldine yavuze ko abajya Uganda bababa bagiye gushaka akazi, *MINAGRI irakora ibishoboka ngo ifashe abaturage binyuze mu kigega cya Leta, ariko igasaba abaturage gushoka ibishanga bagahinga, *Umuti urambye ku kibazo cy’inzara ngo ni uguteza...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE