Ibyiciro by’Ubudehe bishyirirwaho gufasha mu igenamigambi ry’igihugu (Ifoto/Interineti)

 

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) iratangaza ko Ibyiciro by’Ubudehe bishya byamaze gukorwa.

Umuvugizi wa MINALOC asobanura ko igisigaye ari ukubishyikiriza Inama y’Abaminisitiri.

Ladislas Ngendahimana yabwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe ati, “ibyiciro byo byamaze gutunganywa, hasigaye gusa kubyereka cabinet [inama y’abaminisitiri] ngo ibyemeze, inagene uko bizakurikizwa…”

Muri serivisi z’ubuvuzi, mu mashuri ndetse n’ahandi hashobora kuba hagenderwa ku byiciro by’ubudehe mu buryo bumwe cyangwa ubundi, harakomeza gukoreshwa ibyiciro bisanzwe kugeza igihe ibishya bizasohokera.

Bisobanuye ko abo Leta yishyuriraga muri kaminuza cyangwa ubwisungane mu kwivuza, bakomeza kwishyurirwa nk’ibisanzwe hagendewe ku byiciro bisanzwe.

Gusa MINALOC irasaba abaturage kwikuramo imyumvire ivuga ko Ibyiciro by’Ubudehe bishyirirwaho kugena abishyurirwa mituweli cyangwa se abarihirwa muri kaminuza.

Ladislas Ngendahimana uvugira iyi minisiteri, yabwiye iki kinyamakuru ko bishyirwaho ngo bifashe mu igenamigambi ry’igihugu.

Ngendahimana aragira ati, “abaturage ntibakwiye kumva ko kubishyurira mituweli cyangwa kwishyurira abatishoboye muri kaminuza ari byo ibyiciro bishyirirwaho, izo ni benefits [ubufasha] ariko ibyiciro bishyirirwaho igenamigambi…”

Mu gushimangira ko ibyiciro by’ubudehe bishyirirwaho igenamigambi, uyu muvugizi wa MINALOC yakomeje abwira ikinyamakuru Izuba Rirashe ati, “ubwo se haramutse hari abanyeshuri ibihumbi 25 bari mu cyiciro cya mbere n’icya 2 kandi budget [ingengo y’imari] ya MINEDUC [Minisiteri y’Uburezi] ishobora kwishyurira abanyeshuri ibihumbi 10 gusa byagenda gute?

Mu gihe ibyiciro by’Ubudehe byari bisanzwe byari 6, ibishya byo bizaba ari 4.

Nibimara kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri, bizahita bitangira gukorerwa igerageza mu baturage, nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSIbyiciro by’Ubudehe bishyirirwaho gufasha mu igenamigambi ry’igihugu (Ifoto/Interineti)   Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) iratangaza ko Ibyiciro by’Ubudehe bishya byamaze gukorwa. Umuvugizi wa MINALOC asobanura ko igisigaye ari ukubishyikiriza Inama y’Abaminisitiri. Ladislas Ngendahimana yabwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe ati, 'ibyiciro byo byamaze gutunganywa, hasigaye gusa kubyereka cabinet ngo ibyemeze, inagene uko bizakurikizwa…” Muri serivisi z’ubuvuzi,...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE