Urubanza rwa Col. Tom Byabagamba na Brig. Gen. (Rtd) Frank Rusagara rwimuriwe ku itariki ya 5, 6 n’iya 7, Mutarama 2016, nyuma y’uko abababuranira batabonetse mu rukiko.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 29 Ukuboza 2015, abaregwa bose babwiye abacamanza mu rukiko rwa Gisirikare rwa Kanombe ko batiteguye kuburana kuko abafasha mu by’amategeko babo batabonetse.

Urukiko rwimuriye urubanza ku minsi ya mbere y’akazi nyuma y’Ubunani, aho biteganyijwe ko urubanza ruzahita rusozwa.

Col Tom Byabagamba akurikiranyweho icyaha cyo gukwirakwiza nkana ibihuha agomesha rubanda arwangisha ubutegetsi, giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 463; Gusebya leta, biteganywa kandi bigahanishwa ingingo ya 660; hamwe n’icyaha cyo guhisha nkana ibintu byagombye gufasha kugenza icyaha gikomeye, biteganywa kandi bigahanishwa ingingo ya 327.

Naho Brig Gen (Rtd) Frank Rusagara ashinjwa icyaha cyo gukwirakwiza nkana ibihuha agomesha rubanda arwangisha ubutegetsi biteganywa kandi bigahanishwa Ingingo ya 463, gutunga imbunda mu buryo bunyuranyije n’amategeko giteganywa kandi kigahanishwa Ingingo ya 671; hamwe n’icyaha cyo gusebya Leta giteganywa kandi kigahanishwa n’Ingingo ya 660.

Placide KayitareAFRICAJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSUrubanza rwa Col. Tom Byabagamba na Brig. Gen. (Rtd) Frank Rusagara rwimuriwe ku itariki ya 5, 6 n’iya 7, Mutarama 2016, nyuma y’uko abababuranira batabonetse mu rukiko. Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 29 Ukuboza 2015, abaregwa bose babwiye abacamanza mu rukiko rwa Gisirikare rwa Kanombe ko batiteguye kuburana kuko...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE