Ku ruhande rwo babyariraho hari akavuyo k’abantu benshi basaga n’abahuruye abenshi bari abo mu muryango wa nyakwigendera (Ifoto/Mukamanzi)
Ibitaro bya Ruhengeri biherereye mu Karere ka Musanze bikurikiranweho kurangarana umubyeyi n’uwo atwite maze bakitaba Imana.
Mushimiyimana Olive yaguye mu bitaro bya Ruhengeri mu ijoro rishyira tariki 3 Mutarama 2015.

Ni nyuma y’uko ikigo Nderabuzima cya Bigogwe cyo mu Karere ka Nyabihu kimwohereje muri ibi bitaro bitewe n’uko byabonaga bitashobora kumuvura nk’uko bitangazwa na nyina umubyara, Ahobantegeye Dativa.

Akomoka mu kagari ka Ryinyo mu murenge wa Kintobo ho mu karere ka Nyabihu akaba yarageze mu bitaro bya Ruhengeli kuwa 28 ugushyingo 2014.

Aho bantegeye yagize ati, “Twageze Mu Bigogwe batubwira ko umwana atwite ashobora kuvuka ariko ko batamubyaza kubera ko nta byuma byo gushyiramo abana bavutse batagejeje igihe, batwohereza mu Ruhengeri”

Akomeza avuga ko bageze mu bitaro bikuru bya Ruhengeri bakiriwe bagahabwa igitanda ariko babwirwa ko bahabwa imiti ifasha umubyeyi kuko yari yamenetse isuha.

Abarwaza ba Nyakwigendera bavuga ko nyuma yo guhabwa iyi miti abaganga bababwiye ko umwana yitabye Imana ari mu nda ariko nta kintu abaganga bakoze ngo bamukuremo ahubwo bakomeje kumurangarana.

Uyu mubyeyi ngo na mbere yo kubwirwa ko umwana yamupfiriye mu nda, ngo yakomeje kubyimba inda ariko abaganga bakavuga ko imiti bamuhaye izamufasha umwana akavamo kandi ko ntacyo yari kuba kabone nubwo hashira ukwezi.

Nizeyimana Dieudonne, ufitanye isano n’uyu mubyeyi wapfuye yagize ati, “Twakomeje kwinginga ngo turebe ko hari icyo bamumarira kuko yari ameze nabi nta mbaraga agifite bakatubwira ko ibinini bamuhaye biri bumufashe gusohora icyapfiriye mu nda.”

Uyu yakomeje abwira ikinyamakuru Izuba Rirashe ko “nyuma yo kumuha ibinini nta kundi kumukurikirana kwahabaye kuko nitwe twajyaga kubwira muganga uko turi kubona inda ye iri kugenda ibyimba ahubwo akatubwira nabi cyane ngo ibyo akora arabizi.”

Nyirabukwe wa nyakwigendera avuga ko byageze aho umurwayi akijyana ngo bamuvure kuko yabonaga nta muntu uri kumureba irihumye ariko biba iby’ubusa.

Ati ” Byageze aho arambwira ngo arumva umwuka uri kumubana muke na njye nti genda ujyemo nashaka agukubite, amugeze imbere (muganga) aramubwira ngo ariko ubwo uri kwitetesha ibiki niko kumusunika agwa mu kagare kari aho noneho ndamufata musubiza ku gitanda, nyuma ni ko kubona umuntu aradupfanye nyamara ntako tutari twagize ngo duhamagare abaganga ariko batwima amatwi.”

Akomeza avuga ko yabonye bimuyobeye ajya guhamagara polisi.

Dukuzumuremyi Theoneste ni umugabo wa nyakwigendera nawe wagize ati “mu byukuri twe tuza kwa muganga dutegereje ubufasha turi buhabwe n’abo dusanze, ariko birababaje kubona muganga umubaza uko umurwayi wawe amerewe akagusubiza ngo ibyo nkora ndabizi ntabwo niganye nawe.”

Ku ruhande rwa polisi, bo bavuga ko batangiye gukora iperereza kugira ngo barebe igihe umubyeyi yagereye kwa muganga n’igihe yapfiriye we n’uwo yari atwite niba barakorewe ibyo bagombaga gukorerwa mbere y’uko bapfa.

Polisi y’igihugu ivuga ko bamenye iki kibazo kandi ko bari gukora iperereza ngo bamenye niba koko harabaye uburangare mu ipfa ry’umubyeyi n’umwana yari atwite.

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Chief Superintendent Rutaganira Dismas, yabwiye Izuba Rirashe ko ashimira abaturage kubwo icyizere bakomeza kugirira polisi kuko ari bo bayitabaje kugirango niba hari n’akarengane kabayemo kagaragare.

Rutaganira yagize ati “Twavuganye n’ubuyobozi bw’ibitaro butubwira ko bakoze ibyagombaga gukorwa ariko twe nka polisi turacyakora iperereza kugira ngo turebe imvo n’imvano yateye urupfu rw’umubyeyi n’umwana ariko hashobora kuba habaye uburangare.”

Mugume Nathan, Umuvugizi wa Minisiteri y’ubuzima unakuriye ikigo cy’ubuzima cy’imenyekanishamakuru avuga ko itsinda ryoherejwe na Minisiteri riri gukora iperereza kuri iki kibazo.

Mugume avuga ko  nta mubyeyi n’umwana bakagombye kuburira ubuzima bwabo kwa muganga mu gihe cyo kubyara, ati “turihanganisha  umuryango wa Nyakwigendera nka Minisiteri y’ubuzima ariko hagati aho umubyeyi akurikiranywa mu gihe cy’itwita kugeza abyaye bityo abaganga bagakwiye kuba barakemuye iki kibazo ubwo indi myanzuro izafatwa nyuma y’iperereza.”

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Ruhengeri ntibwashoboye kuboneka ngo bugire icyo buvugana n’iki kinyamakuru kuri iki kibazo.

Nyakwigendera Mushimiyimana Olive yari afite imyaka 30 y’amavuko yasize umwana w’imyaka 3 n’umugabo.