Ibinyamakuru bya Kigali Nabyo byemeje ko Col Udahemuka abaye umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’indege za gisivili
Ikigo cy’igihugu cy’indege za gisivili (RCAA) cyabonye umuyobozi mushya nyuma yo kwirukanwa k’uwahoze akiyoboye Col Richard Masozera azira imyitwarire idahwitse yashinjwaga mu ishyaka rya FPR.
Kuri ubu Masozera yasimbuwe n’uwahoze ari umukuru w’ubutasi mu mutwe ushinzwe kurinda perezida, Col Silas Udahemuka wahise atangira imirimo ye nk’uko iyi inkuru dukesha Great Lakes Voices ivuga.
Ubwo iki kinyamakuru kifuzaga kuvugana na Masozera, yagisabye kuvugana na minisitiri w’ibikorwaremezo mbere y’uko akupa telephone.
Umwe mu bayobozi muri minisiteri y’ibikorwaremezo utashatse ko izina rye rijya ahagaragara yemeje ayo makuru, mu gihe minisitiri w’ibikorwaremezo, Musoni James we atigeze yitaba telephone y’iki kinyamakuru kifuzaga kumenya impamvu y’izo mpinduka n’impamvu uyu mwanya ari uw’abasirikare.
Col Dr. Richard Masozera ni umugabo wa nyakwigendera Inyumba Aloysia, akaba yarakoze imirimo itandukanye muri guverinoma no mu rugamba rwo kubohoza igihugu. Yabaye uwungirije ukuriye urwego rw’iperereza hanze y’igihugu, ndetse yakoranye bya hafi n’uwigeze kuba perezida wa FPR Alexis Kanyarengwe ari umuganga we wihariye.
Dennis Nsengiyumva – imirasire.com