Amakuru dukesha  ikinyamakuru Imirasire.com avuga ko uwari umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’indege za gisivili Richard Masozera yaba yasezerewe kuri iyi mirimo. Gusa impamvu y’uko gusezererwa ikaba itaramenyekana.

 Uyu Major Richard Masozera ni umugabo wa nyakwigendera Inyuma Aloysia wari Minisitiri w’umuryango n’uburinganire.

Major Richard Masozera 

Major Richard Masozera ni umunyamuryango wa FPR kandi bivugwa ko ngo yakoreye cyane uyu muryango aho yakoranaga bya hafi na Nyakwigendera Col Alex Kanyarengwe wigeze kuba perezida wa FPR.

Uyu Kanyarengwe akaba yaragiranye ikibazo n’uwahoze ari Perezida Habyarimana Juvénal kuko yashatse guhirika ubutegetsi bwe nyuma byamunanira akaza guhunga igihugu akajya kwifatanya na FPR akaba yaratashye mu gihugu ingabo zari iza FPR zimaze kubohoza igihugu

Nyuma yo guhagarikwa ku kazi ke amakuru agera ku kinyamakuru Imirasire.com, avuga ko ngo Masozera ashobora nawe gutabwa muri yombi kuko bivugwa ko yaba yari inshuti magara ya Col Tom Byabagamba uherutse gutabwa muri yombi akaba ku wa gatanu tariki ya 29 yaragejejwe imbere y’urukiko rwa gisirikare.

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSAmakuru dukesha  ikinyamakuru Imirasire.com avuga ko uwari umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’indege za gisivili Richard Masozera yaba yasezerewe kuri iyi mirimo. Gusa impamvu y’uko gusezererwa ikaba itaramenyekana.  Uyu Major Richard Masozera ni umugabo wa nyakwigendera Inyuma Aloysia wari Minisitiri w’umuryango n’uburinganire. Major Richard Masozera  Major Richard Masozera ni umunyamuryango wa FPR kandi...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE