Huye : Gitifu w’Akagari ka Nyaruhombo yacikanye amafaranga y’abaturage
Mu murenge wa Rwaniro mu karere ka Huye, haravugwa inkuru y’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Nyaruhombo, wacikanye amafaranga ibihumbi Magana abiri na mirongo irindwi na birinwi Magana inani y’u Rwanda (277800 Frw) y’ikimina yarimo hamwe n’abandi baturage. Ibi ngo bikaba byarabaye nyuma y’ uko uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa ahagaritswe ku mirimo yo kuyobora aka Kagari kubera ko yari yagurishije ishyamba rya Leta atabiherewe uburenganzira.
Bikorimana Emmanuel, ukuriye ikimina cy’ubwizigame cyitwa “Icyerekezo”, giherereye muri aka Kagali ka Nyaruhombo, avuga ko nk’uko bari basanzwe bizigama, bahaye amafaranga Nindemana Michael wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka Kagali, ngo abajyanire kuri konti y’ ikimina. Gusa ngo nyuma yo guhabwa amakuru ko uyu muyobozi yahagaritswe, bagiye kureba kuri konti basanga nta mafaranga yigeze ageraho.
Aragira :”Tukimara kumenya ko yahagaritswe ku kazi twagiye kuri Banki dusanga nta mafaranga ari konti y’ikimina”.
Mbere y’igenda ry’uyu muyobozi, ngo hari bimwe mu bikoresho bye birimo intebe yasigiye uwitwa Nsengimana Evariste nawe uba muri iki kimina. Ibi byatumye ikimina gihita gifatira imigabane y’uyu Nsengimana, gusa we akavuga ko yarenganye kuko intebe bavuga ko ari izo uyu wari muyobozi ngo ataribyo, ahubwo mbere yo kugenda ngo yazimuhaye nk’ ingwate y’ amafaranga 150000 y’u Rwanda yari amurimo.
Ubuyobozi bw’uyu Murenge wa Rwaniro, buvuga ko uyu muyobozi yahagaritswe nyuma yo kwangiza ishyamba, ariko ikibazo cy’abo yatwariye amafaranga mu kimina, ukaba uzabikurikirana nk’uko bivugwa na Sebarinda Frederic Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge wa Rwaniro.
Alphonse Fiston BIZIMANA