Hotel Chez Lando yibasiwe n’inkongi y’umuriro ikomeye
Kuri uyu wa Gatandatu, mu masaaha ya Saa Ine, zimwe mu nyubako za Hotel ‘Chez Lando’ iherereye ahazwi nko ku Gisimenti (Kwa Lando) zafashwe n’inkongi y’umuriro zirashya zirakongoka. Biravugwa ko yatewe n’ibikorwa byo gusudira (Soudure) ibyuma bishyushya amazi.
Iyi nkongi itagize uwo ihitana, yafashe zimwe mu nyubako za Hotel Chez Lando zirimo ahasanzwe hakorerwa inama (Salle) no muri ‘Restaurant.
Umwe mu bakozi b’iyi hotel, ukora mu gikoni yabwiye Umuseke ko hari ibikorwa byo gusudira ibyuma bishyushya amazi ku rusenge, bakaba bakeka ko ari yo ntandaro y’iyi nkongi.
Uyu mukozi utifuje ko umwirondoro we umenyekana mu Itangazamakuru (Biremewe mu mwuga w’Itangazamakuru), yavuze ko uyu muriro watangiriye aha hakorerwaga ibi bikorwa, bagahita bihutira gusohora ibikoresho byari biri muri iyi salle yakira inama.
Ati “Uretse amabafure (Indangururamajwi) yari yinsitayemo (Installer), naho ibindi byose nk’ameza n’ibindi twahise tubisohora.”
Police y’u Rwanda iri mu bikorwa byo kuzimya iyi nkongi yabanje no kugorwa n’aka kazi bitewe n’ahaherereye izi nyubako zakongotse dore ko zisa nk’iziri inyuma.
https://inyenyerinews.info/justice-and-reconciliation/hotel-chez-lando-yibasiwe-ninkongi-yumuriro-ikomeye/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/07/Zimwe-mu-nyubako-za-Chez-Lando-zahiye-zirakongoka.jpg?fit=705%2C666&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/07/Zimwe-mu-nyubako-za-Chez-Lando-zahiye-zirakongoka.jpg?resize=140%2C140&ssl=1AFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSWORLDKuri uyu wa Gatandatu, mu masaaha ya Saa Ine, zimwe mu nyubako za Hotel ‘Chez Lando’ iherereye ahazwi nko ku Gisimenti (Kwa Lando) zafashwe n’inkongi y’umuriro zirashya zirakongoka. Biravugwa ko yatewe n’ibikorwa byo gusudira (Soudure) ibyuma bishyushya amazi. Zimwe mu nyubako za Chez Lando zahiye zirakongoka Iyi nkongi itagize uwo ihitana, yafashe...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS