Gen Bosco Ntaganda wahoze ari umuyobozi w’umutwe w’inyeshyamba yahakanye ibyaha byose ashinjwa ubwo urubanza rwe rwatangiraga ku byaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu ashinjwa mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa Hague.Mu byaha bigera kuri 18 uyu mugabo ashinjwa hakaba harimo iby’ubwicanyi, gufata ku ngufu no kwinjiza abana mu gisirikare.

Igitangaje ariko kandi kinababaje nuko uwamutumaga ari Perezida w’urwanda Kagame yigaramiye I Kigali akaba ahubwo arimo gushoza izindi ntambara nkizo yatumagamo Gen. Ntaganda n’izindi nyeshyamba zimaze imyaka ni myaniko zogoza Congo.

Abantu barenga 2000 bemerewe gutanga ubuhamya muri uru rubanza, hakaba harimo na bamwe mu bana binjijwe na Ntaganda mu gisirikare bagomba gutanga ubuhamya. Gen Ntaganda akaba yarabaye mu mitwe itandukanye y’inyeshyamba ndetse no mu gisirikare cya leta ya Congo n’urwanda.

Umunyamakuru wa BBC, Anna Holligan, uri gukurikirana uru rubanza akaba avuga ko Gen Bosco Ntaganda yahawe ijambo agahaguruka agahita ahakana ibyaha byose ashinjwa mu ijwi ryumvikana.

Itangira ry’uru rubanza ni amateka k’ubutabera mpuzamahanga ndetse no kuri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kuko rufatwa nk’urubanza rukomeye mu mateka y’uru rukiko nk’uko BBC ikomeza ibivuga.

Ariko biranashoboka ko urubanza nirugera mu mizi Gen. Ntaganda ashobora kuzavuga abamutumaga. Doreko uwahoze ari Perezida wa Liberia Charles Taylor yahamwe nibyaha bya Sierra Leone kandi atarigeze akandagizayo ikirenge.

Imiryango iharanira uburenganzira bwamuntu nka Great Lakes Human Rights Link, LIPRODOR, Global Campaign, yiteguye kuzatanga ibimenyetso byerekana uruhare rwa Perezida Kagame mugutanga inkunga ya mafaranga n’intwaro  ndetse nogushyira abana bato mugisirikare.

Gen Bosco Ntaganda w’imyaka 41 ashinjwa kwica abantu bagera muri million 4 b’abasivili mu bitero bitandukanye byagiye bigabwa ahantu hatandukanye hagati ya 1998 na 2003. Ashinjwa kandi gufata ku ngufu abakobwa b’abasirikare ndetse akabagira abacakara b’imibonano mpuzabitsina.

Nyuma yokotswa igitutu n’ingabo za Tanzania na Africa Yepfo ndetse bagasubiranamo na Gen. Sultan Makenga, Bosco Ntaganda yishyikirije ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda mu 2013, akaba yari amaze imyaka 7 acika abashakaga kumuta muri yombi nyuma yo gushyirirwaho impapuro zo kumuta muri yombi n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha.

Gen Bosco Ntaganda yahoze ari umwe mu bagize umute wa UCP (Union of Congolese Patriots) wa Thomas Lubanga, uyu mugabo akaba yarahamijwe ibyaha n’uru rukiko mu 2014.

Niba ubutabera bugamije guca burundu umuco wo kudahana nibakurikirane uwatumaga Gen. Ntaganda n’abandi kuko niyo nzira yokuzana amahoro arambye mu karere k’Ibiyaga bigari.

 

Placide KayitareAFRICAJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSGen Bosco Ntaganda wahoze ari umuyobozi w’umutwe w’inyeshyamba yahakanye ibyaha byose ashinjwa ubwo urubanza rwe rwatangiraga ku byaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu ashinjwa mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa Hague.Mu byaha bigera kuri 18 uyu mugabo ashinjwa hakaba harimo iby’ubwicanyi, gufata ku ngufu no kwinjiza abana mu gisirikare. Igitangaje ariko kandi kinababaje...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE