Habiyambere Augustin, wo mu mudugudu wa Murindi akagari ka Cyaruzinge umurenge wa Ndera mu karere ka Gasabo, yafashwe na Polisi muri ako karere nyuma yuko akubise mugenzi we icyuma mu gatuza amuziza yuko yari yanze kwishyura amafaranga y’u Rwanda 200, yari amaze kurira inyama bakunze kwita burusheti.

Mu iperereza ryakozwe na Polisi nk’uko bigaragara ku rubuga rwayo, ngo ibi byabaye ku Cyumweru ahagana saa mbiri z’ijoro. Polisi muri aka karere iratangaza ko Habiyambere ukurikiranyweho iki cyaha ndetse unafite akabari mu mudugudu wa Murindi, yishyuje Nshimiyimana Emmanuel amafaranga y’u Rwanda 200, nyuma yuko yari amaze kumuha inyama (brochette), ariko yanga kwishyura nyuma, aba bagabo bombi batangira gutongana aribwo uyu Nshimiyimana yazaga guterwa icyuma mu rutugu.

Nyuma yo guhuruzwa n’abanyerondo bari bamaze kubona aba bagabo bombi bafatanye mu mashati, Polisi yahise itabara bwangu, ihita ijyana Nshimiyimana ku bitaro bya CHUK naho Habiyambere akaba yarajyanywe kuri sitasiyo ya Polisi ya Rusororo ari naho afungiye mu gihe iperereza rikomeje.

Umuvugizi wa Polisi mu mugi wa Kigali, Superintendent Modeste Mbabazi yanenze iki gikorwa asaba abaturage kwirinda umuco wo kwihanira ahubwo bakihutira buri gihe kumenyesha inzego z’ibanze cyangwa inzego za polisi zibegereye igihe bafite ibibazo bitandukanye.

Supt. Mbabazi yakomeje akangurira abanyarwanda hirya no hino mu mugi wa Kigali gukomeza gukorana n’inzego z’umutekano bazigezaho amakuru ku gihe bityo kugira ngo ibyaha bibashe gukumirwa.

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSHabiyambere Augustin, wo mu mudugudu wa Murindi akagari ka Cyaruzinge umurenge wa Ndera mu karere ka Gasabo, yafashwe na Polisi muri ako karere nyuma yuko akubise mugenzi we icyuma mu gatuza amuziza yuko yari yanze kwishyura amafaranga y’u Rwanda 200, yari amaze kurira inyama bakunze kwita burusheti. Mu iperereza ryakozwe...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE