Guverineri Bosenibamwe yavuze ku iraswa rya Gitifu
Bosenibamwe yagize ati “Igisambo cyari kiturimo gikorana n’umwanzi cyatuvuyemo intara ifite amahoro nk’uko yayahoranye.”
“Igisambo” kivugwa na guverineri Bosenibamwe ni uwari Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, Alfred Nsengimana, wishwe arashwe ubwo yageragezaga gutoroka kuwa 16 Gicurasi 2014.
Nk’uko Bosenibamwe yakomeje abivuga ngo iki “gisambo” kigeze kubabamo ndetse kinagerageza gukorera umwanzi ubukangurambaga ariko byarangiye kibizize.
Geverineri w’Intara y’Amajyaruguru yakomeje avuga ko nyuma y’ibi byose yasabye imbabazi Perezida Paul Kagame mu izina ry’abaturage b’Intara y’Amajyaruguru bose ndetse ngo ibyabaye muri iyi ntara ntibishobora kongera ukundi.
Bosenibamwe yakomeje avuga ko ubu abayobozi ndetse n’abaturage b’Intara y’Amajyaruguru bari maso kugira ngo hatagira abongera kugwa mu gishuko cyo gukorana n’umwanzi.
Abajijwe aho abandi bayobozi bari bakurikiranwe hamwe n’uwari umuyobozi w’Umurenge wa Cyuve aho ibyabo bigeze; Bosenibamwe yasubije ko ntawundi muyobozi ukurikiranyweho uruhare kuri iki cyaha uretse abaturage batari basobanukiwe ibyo bakora bashukwaga n’Umuyobozi w’Umurenge wa Cyuve warashwe.
Akarere ka Musanze kakunze kugaragaramo abantu bakurikiranweho kugira uruhare mu gukorana n’Umutwe wa FDLR ndetse kanagaragaramo ibikorwa by’ubugizi bwa nabi aho muri Gashyantare 2014 urugo rw’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze rwatewe n’abagizi ba nabi bica umwana we.
Intangiriro z’Umwaka wa 2014 waranzwe no gutabwa muri yombi kwa hato na hato kw’abantu bakurikiranweho gukorana na FDLR, mubatawe muri yombi harimo n’Umuhanzi Kizito Mihigo.