Aha niho impanuka y’ubwato yabereye(Ifoto/Ububiko).

 

Nyuma y’impanuka y’ubwato buherutse kurohama mu mugezi wa Nyabarongo, byarangiye abantu 8 babuze burundu.
Iyi mpanuka y’ubwato yabaye tariki ya 3 Mutarama 2015, ubwo ubwato bwavaga mu Murenge wa Rugarika bwerekeza mu wa Mageragere bwarohamaga, 11 nibo barohowe ari bazima naho abasaga 12 bararohama.
Nyuma y’ukwezi kurenga, Polisi y’u Rwanda iravuga ko  abantu bane aribo babonetse gusa barashyingurwa  abandi barabura burundu.
Iyi mpanuka kandi ngo yahitanye n’uwari ubutwaye ubwo yageragezaga kurohora uwari warohamye.
Mu kiganiro Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagiranye n’Izuba Rirashe, yavuze ko bakoze akazi gakomeye mu gushaka abarohamye ariko birangira babonye abantu bane gusa.
Kubera ngo uburyo uteye nabi, ngo birashoboka ko abandi bariwe n’ingona cyangwa bakaba barafatiwe mu gishanga kiri kuri uyu mugezi.
CSP Twahirwa Celestin aragira ati “Ku munsi  wa mbere ubwo twashakaga aba bantu  nta wabonetse ariko umunsi wa kabiri habonetse babiri, dukomeza dushakisha kuko buriya amazi yo muri Nyabarongo ateye nabi cyane, ni amazi yijimye udashobora kureba ikiri hasi, ni amazi yanduye cyane, ikindi kintu gikomeye buriya harimo ingona nyinshi cyane.”
Akomeza agira ati “Nta bantu bacu  bashoboraga kujyamo ngo boge mu buryo busanzwe, twakoreshaga ubwato  noneho ingona zakumva moteri zigahunga, aho bibaye ngombwa abapolisi bakagenda hafi y’ubwato bashakisha, ku munsi wa gatatu nibwo umuntu yazamutse, undi aboneka hepfo ku rutindo rwa Gashora, hashize undi munsi haboneka undi nabwo kuri uru rutindo.”
CSP Twahirwa aravuga ko byabaye urugendo rukomeye ngo aba bantu baboneke, kubera uburyo uyu mugezi uteye  nabi.
Avuga ko nyuma yo kubona aba bantu bane, nyuma haje kuboneka ibindi bice by’abantu babiri gusa ngo byari byarangiritse cyane, ku buryo utashoboraga kumenya niba bari muri aba barohamye.
Ikinyamakuru Izuba Rirashe cyifuje kumenya niba ntawakurikiranywe nyuma y’iyi mpanuka, gusa Polisi iravuga ko nta we kuko ngo n’uwari utwaye ubu bwato yarohamye.
CSP Twahirwa aragira ati “Uwari utwaye ubwato nawe yahise aburira muri abo bantu, yapfuye ubwo yagerageje gushaka gukiza  umuntu ahubwo nawe amutamo, ubundi aba yarakurikiranwe kuko ibi bikorwa bigaragara ko harimo uburangare.”
Ubu hashyizweho ubwato buto butwarwa  na moteri ndetse abantu bafite n’amajire, ku buryo badashobora kongera kurohama.
Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSAha niho impanuka y’ubwato yabereye(Ifoto/Ububiko).   Nyuma y’impanuka y’ubwato buherutse kurohama mu mugezi wa Nyabarongo, byarangiye abantu 8 babuze burundu. Iyi mpanuka y’ubwato yabaye tariki ya 3 Mutarama 2015, ubwo ubwato bwavaga mu Murenge wa Rugarika bwerekeza mu wa Mageragere bwarohamaga, 11 nibo barohowe ari bazima naho abasaga 12 bararohama. Nyuma y’ukwezi kurenga,...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE