Umuryango wa nyakwigendera Mucyo mu muhango wo ku musezeraho muri Sena

Ubwo hasezerwaga bwa nyuma kuri Senateri Mucyo, Minisitiri muri Perezidansi yasomye ubutumwa buvuga ko Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rubuze umugabo ukunda igihugu.

Ni umuhango wabereye muri Sena kuri uyu wa 7 Ukwakira 2016, aho Minisitiri Tugireyezu Venantie yatanze ubutumwa bw’akababaro yahawe na Perezida Kagame.

Senateri Mucyo yitabye Imana bitunguranye kuwa Mbere w’iki cyumweru tariki 3 Ukwakira uyu mwaka.

Ubwo butumwa bugira buti “Ku muryango wa nyakwigendera Senateri Jean de Dieu Mucyo Nyakubahwa Perezida wa Repubukika Paul Kagame n’Umuryango we bababajwe no kumva inkuru itunguranye y’urupfu rwa nyakwigendera Senateri Jean de Dieu Mucyo.

Senateri Mucyo wagiye ashingwa kuyobora inzego nkuru z’igihugu zitandukanye zirimo Minisitri y’Ubutabera, Ubushinjacyaha Bukuru bwa Repubulika, Komisiyo ishinzwe kurwanya Jenoside n’indi mirimo mu nzego z’igihugu zitandukanye, zirimo igisirikare yaranzwe n’umurava mu bikorwa bye byose. U Rwanda n’Abanyarwanda tubuze umugabo ukunda u Rwanda. Perezida Kagame aramenyesha umuryango wa nyakwigendera senateri Mucyo ko wifatanyije na bo kandi bawifurije gukomera muri ibi bihe by’akababaro. Imana imuhe iruhuko ridashira.”

Kuri uyu wa 6 Ukwakira ubwo Perezida Kagame yakiraga indahiro za bamwe mu bagize Guverinoma yavuze ko Mucyo yubahirizaga inshingano ze, aho yashimangiye ko yari umuyobozi utariremerezaga nk’ibikunze kugaraga kuri bamwe na bamwe.

Muri uwo muhango wo gusezera bwa nyuma Senateri Mucyo, Umunyamabanga Mukuru wa FPR, Inkotanyi, Francois Ngarambe, ari na wo muryango nyakwigendera Mucyo yabarizwagamo, yavuze ko Mucyo yari umuyobozi w’intangarugero warangwaga no kwicisha bugufi.

Yagize ati “Senateri Mucyo yari intore nkuru y’umuryango FPR Inkotanyi. Yashinzwe imirimo itandukanye itoroshye mu nzego z’igihugu, mu za gisirikare n’iza gisivili. Imirimo yose yashinzwe Mucyo yarazwe  n’imikorere myiza  ubwitange, kwihangana, umuhate n’ubushishozi.

abayobozi-bakuru-bigihugu-baherekeje-nyakwigendera
Abayobozi bakuru b’igihugu baherekeje Nyakwigendera
nyakwigendera-mucyo-jean-de-dieu-aherekejwe
Nyakwigendera Mucyo Jean de Dieu aherekejwe
nyakwigendera-mucyo-yaherekejwe-mu-cyubahiro
Nyakwigendera Mucyo yaherekejwe mu cyubahiro

Yarangwaga no Kwicisha bugufi. Mucyo nk’umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko yari azwiho gukunda umurimo unoze, akarangwa n’imikoranire myiza na bagenzi be kugira ubwitange n’ubuhanga.”

Ubutumwa bwose bwatanzwe muri uwo muhangwa bwaganishaga ku butwari bwaranze Senateri Mucyo mu mirimo yose yagiye ashingwa.

Perezida wa Sena, Bernard Makuza mu ijambo rye, yavuze ko  mu nzego 3 z’ubutegetsi Mucyo yabayemo, aratwa ibigwi bizira ubugwari.

Yagize ati “Mucyo  niba ntibeshye ari muri bake babaye mu nzego z’igihugu uko ari eshatu. Yabaye muri Guverinoma, yabaye mu rwego rw’ubutabera none yari mu nteko Ishinga amategeko. Kandi aho hose aratwa ibigwi bizira ubugwari.”

Yunzemo ati “Nta bwashidikanya ko yaranzwe n’ubusabane n’ubupfura mu mibanire mu buzima busanzwe  ndetse n’aho  yakoraga hose. Akagira impuhwe akarangwa no guha imbaraga, guha akanyabugabo no gushyigikira abafite ibibazo n’abatishoboye, muri ibyo byose agaharanira ukuri no kwanga akarengane. Muri iki gihe dusezera kuri nyakubahwa Mucyo, ni umwanya wo kumushimira kandi dusaba Imana ngo ikomeze umuryango we.”

Perezida wa Sena yijeje umuryango wa Senateri Mucyo kuzakomeza kuwuba hafi. Yabwiye umudamu n’abana ba nyakwigendera ko kugira Mucyo mu muryango wabo ryari ishema rikomeye.

Yagize ati “Madamu Rose gira ishema ryo kuba waragize umugabo nka Mucyo, Thierry, Clement, Kelly, Herve, kugira umubyeyi nka Mucyo ni impano y’Imana, ndahamya ko itazapfa ubusa.”

Makuza yanageneye ubutumwa nyakwigendera. Yagize ati “Nyakubahwa muvandimwe wacu Mucyo Jean de Dieu, abasenateri bagenzi bawe, natwe tukubuze twari tukigukenye, uretse imirimo ushinzwe twakoranye kandi ukayitangira byimazeyo, ntituzibagirwa akanyamuneza  n’urugwiro wahoranaga hagati muri twe. Tugusezeyeho mu cyubahiro, uruhukire mu mahoro.”

Mucyo yatangiye akazi k’ubusenateri muri Kamena 2016, bivuze ko atabarutse amaze umwaka umwe urenga gato muri sena.

perezida-wa-sena-asezera-kuri-nyakwigendera
Perezida wa SENA asezera kuri Nyakwigendera
perezida-wa-sena-bernard-makuza-yavuze-ko-nyakwigendera-mucyo-yakoze-mu-nzego-zose-zigihugu-muri-guverinoma-mu-butabera-ndetse-no-mu-nteko-nshingamategeko
Perezida wa Sena Bernard Makuza yavuze ko Nyakwigendera Mucyo yakoze mu nzego zose z’igihugu, muri Guverinoma, mu butabera ndetse no mu Nteko Nshingamategeko
perezida-wa-sena-bernard-makuza-ubwo-bari-barangije-gusezera-ku-murambo-wa-nyakwigendera
Perezida wa Sena Bernard Makuza, ubwo bari barangije gusezera ku murambo wa Nyakwigendera.
sam_5102
Perezida w’Inteko Nshingamategeko umutwe w’Abadepite asezera kuri nyakwigendera jpg
umurambo-wa-nyakwigendera-honorable-mucyo-jean-de-dieu-bawugejeje-mu-cyumba-cya-sena-ngo-abanyacyubahiro-bamusezereho-sam-ngendahimana
Perezida w’Inteko Nshingamategeko umutwe w’Abadepite asezera kuri nyakwigendera jpg
senateri-tito-na-senateri-karangwa-bamaze-gusezera-kuri-nyakwigendera
Senateri Tito na Senateri Karangwa bamaze gusezera kuri nyakwigendera`