Kubantu twahuriye mu nama yo kwitariki  23 – 24 Gicurasi 2020 (Bose), 


Banyarwanda, banyarwandakazi, ba vandimwe, mbanje kubasuhuza mbiseguraho kuba ubumenyi n’uburambe nfite muri politiki yu Rwanda binyereka ibyo bamwe mutabashije kubona muriyo nama. 

Kurijye, iriya nama ntiyatumiwe kugirango tuganire ahubwo yatumiwe kugirango dukoreshwe mugusinya ibyo tutemera tutanazi ingaruka bizatugiraho. Ikiswe ‘RWANDA BRIDGE BUILDERS’ ni RNC/P5, RENGERA BOSE, byambaye urundi ruhu, niba waranze kubiyoboka kera, waba wabiyobotse ubu kubera kudakoresha ubushishozi.

 Nifuje kubabaza nti, ibyo bemeranyije ku nyungu economic na politiki urabizi? Bimariye iki cyangwa bifite ngaruka ki kuri rubanda rwa banyarwanda nu Rwanda? Kuba narabajije impamvu twemezwa ibyo tutavuze bigatuma nkurwa mu nama itarangiye ntibibereka ibyo muhishwe ko hari nibyo mutemerewe kubaza?

None demokarasi idatangiriye kubapfa ubusa izatangirira mubapfa ibintu? Nyuma yo ku nkura mu nama nasabye abayiyoboye kutongera kunsinyira kubintu bankuyemo. Ariko mbere yaho bara rikoresheje munyandiko zinyuranye bazoherereje bose hirya nohino batabanje kubinsabira uruhushya, nkaba ngomba kwandikira abo zohererejwe bose mbibamenyesha ndetse nakurayo izo nyandiko. Ndibutsa abakora n’abayoboka politiki y’uRwanda kwirinda gukurikira butama.  ibibazo by’abanyarwanda nu Rwanda n’ibyinshi bisaba kubanza kubiganirira mu nama yo kwiniguriramo ifite umuhuza udafite inyungu politiki kandi utaranabigizemo uruhare mbere yuko bishakirwa ibisubizo bikanafatirwa imyanzuro muriyo nama. Bitagenze bityo tukabeshywa inyungu economic na politiki ntitwaba twireba tunagambaniye abanyarwanda gusa, ahubwo twanaba tuzicuza ibyo twakoze nkuko byagendekeye ba Col. Alex Kanyarengwe,  Pasteri Bizimungu n’abandi. Ni mururwo rwego niyemeje kwitandukanya nayamacenga asa nka ya FPR, RNC ikomeje gukoresha muri opposition, kugirango igere kubutegetsi. Ndakangurira abo tubibona kimwe kunfasha tugakosora bino bintu mu maguru mashya kuko bizarushaho kudutanya no kudindiza impinduka twese tunyotewe. Utabikora namugira inama yo kuyoboka FPR aho kuyoboka RNC iriho kucyuka gusa. Ikindi muzirikane ko RNC ikirwana no kuba yariswe umutwe w’iterabwoba, birakwiye ko twese twambara icyo cyaha tubitewe no kutabona ubutiriganya dukoreshwa?

Musanga ibibazo byi mibanire ya moko, demokarasi, imisaranganyirize y’ubutegetsi n’ubukungu, imibereho n’imibanire bya rubanda, ubutabera, icyurwa n’ituzwa ry’impunzi byaraganiriweho bikumvikanwaho muririya nama? Niba bitarakozwe natwe twifuza gukiza urwanda bizakorwa nande ryari? Uburyo bwo kurwanya no gutsinda FPR twabiganiriyeho?  Twabyemeranyijeho? kabibonera Musanga iminsi ibiri kuri video yarakemura ibibazo tumaranye imyaka usaga 60?


Jye nitandukanyije ku mugaragaro naya macenga politiki kuko niyo akomeje gucura impfu mu Rwanda no muri opposition. Ndasaba abatubyumva kimwe ko twafatanya tukumvisha abibaza ko baduhenze ubwenge gukosora ibintu bitarabakosora ubwabo.

 
Mugire amahoro n’amahire, 


Richard R. Kayumba +44 73 7739 2220

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2020/05/IMG_20200526_030929.jpg?fit=960%2C670&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2020/05/IMG_20200526_030929.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareDEMOCRACY & FREEDOMSJUSTICE AND RECONCILIATIONLATEST NEWSPOLITICSKubantu twahuriye mu nama yo kwitariki  23 - 24 Gicurasi 2020 (Bose),  Banyarwanda, banyarwandakazi, ba vandimwe, mbanje kubasuhuza mbiseguraho kuba ubumenyi n’uburambe nfite muri politiki yu Rwanda binyereka ibyo bamwe mutabashije kubona muriyo nama.  Kurijye, iriya nama ntiyatumiwe kugirango tuganire ahubwo yatumiwe kugirango dukoreshwe mugusinya ibyo tutemera tutanazi ingaruka bizatugiraho. Ikiswe...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE