Mu gitaramo Akon yakoreye i Goma hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga w’Amahoro ku Isi yashimishije abari baje kumureba arangije abakorera agashya ko kugenda ku mitwe yabo anabihirika hejuru.
Akon afatanyije yari afatanyije n’abahanzi bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Igitaramo cyatangiye saa saba zuzuye kirangira saa kumi z’igicamunsi nk’uko umuryango Peace One Day wagiteguye wari wabiteganyije.
Igitaramo cyatangiranye n’itsinda ry’abahanzi bavuza ingoma , hakurikiraho umuhanzi Dety Darba n’ababyinnyi be, umunyarwenya ukomeye i Goma Mzee Mbukuli, Lexxus Legal n’abandi.
Nyuma y’aba bahanzi hakurikiyeho ijambo rya Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru Julien Paluku Kahongya wibukije abanyecongo na Goma by’umwihariko ko intara ayoboye idakwiye gukomeza kuvugwa mu mahanga nk’agace kashegeshwe n’umutekano muke n’intambara z’urudaca.
Iki gitaramo cyatambutswaga imbonankubone ku mateleviziyo akomeye no ku mbuga za internet
Guverineri Julien Paluku yavuze ko Goma n’uduce tuyikikije hagiye kuba umurwa w’amahoro ndetse habe icyitegererezo ku Isi mu iterambere n’umutekano. Umuyobozi wa MONUSCO , Martin Kobler yunze mu rya Guverineri avuga ko nta yandi maraso y’ingabo n’abaturage akwiye kongera kumenekera muri aka gace ahubwo hakwiye kuba icyitegererezo mu mahanga nk’ahantu hari iterambere n’umudendezo.
Akon yaje ku rubyiniro umutekano wakajijwe
Nyuma y’aba bayobozi MC yahise ahamagara Akon, abafana bose bajya mu bicu bishimira uyu muhanzi bose bari barangamiye. Abasirikare ba Congo, MONUSCO n’abapolisi bo muri iki gihugu bahise bakaza umutekano ku buryo nta bafana bongeye gucaracara hirya no hino nk’uko byagendaga mbere.
Akon imbere y’abatuye Goma
Hari n’ingabo za MONUSCO
Uyu muhanzi ageze ku rubyiniro yahise aririmba akoresheje CD anavangamo ibicurangisho bike bya live maze indirimbo ze zose zakunzwe ku Isi nka Right Now (Na Na Na), Don’t Matter, Mama Africa, Beautiful, Lonely, I wanna love You, Oh Africa, Freedom, Chop Money n’izindi nyinshi. Yaririmbye mu gihe kirenga gato isaha ajya mu karuhuko gato.
Yakoze agashya agenda ku mitwe y’abafana
Akon yagarutse ku rubyiniro ari mu kintu kimeze nk’igipirizo kinini cyane arangije yijugunya mu bafana abagenda ku mitwe.
Nubwo iki kintu cyaje kumutenguha akagwa hasi, abafana bongeye kumuzamura mu birere bamutera hejuru nka kumwe abana bakinisha ibipirizo. Abashinzwe kumurindira umutekano baje kwinjira mu isinzi y’abafana bageraga ku bihumbi 50 basubiza Akon ku rubyiniro igitaramo gihita kirangira.
Akon yakoze agashya agenda hejuru y’abafana
Ku munsi w’ejo Akon yakoranye ikiganiro n’abanyamakuru i Goma
Akon yanyuze i Kigali ajya i Goma
Mbere gato y’igitaramo
Umwe mu basore baherekeje Akon i Goma
Mbere gato y’igitaramo hari abashinzwe umutekano benshi
Hari abafana bagera ku bihumbi 50.
Umuhanzi Lexxus Legal yashimishije benshi anatanga impanuro ku mahoro
Umukinnyi wa filime ukomeye ku Isi Jude Law na we yatanze ubutumwa bwigisha amahoro
https://inyenyerinews.info/justice-and-reconciliation/goma-akon-yashimishije-abafana-anabagenda-ku-mitwe/Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSMu gitaramo Akon yakoreye i Goma hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga w’Amahoro ku Isi yashimishije abari baje kumureba arangije abakorera agashya ko kugenda ku mitwe yabo anabihirika hejuru.
Akon afatanyije yari afatanyije n’abahanzi bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Igitaramo cyatangiye saa saba zuzuye kirangira saa kumi z’igicamunsi nk’uko umuryango Peace...Placide KayitareNobleMararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS