Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rutsiro Murenzi Thomas afungiye mu Mujyi wa Kigali akekwaho ibyaha bya ruswa nk’uko byemejwe na Police y’u Rwanda. Abandi bayobozi b’akarere nabo bahaswe ibibazo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rutsiro Murenzi Thomas (Photo:K2D).

Chief Superintendent of Police (CSP) Celestin Twahirwa yabwiye Umuseke ko uwo muyobozi mu karere ka Rutsiro koko ubu akurikiranywe na Polisi y’u Rwanda, kandi iperereza riri gukorwa.

Twahirwa ati “Yahamagawe kugira ngo aze asobanure ibyo bamukurikiranaho, ari hano, ari kuri Sitasiyo ya Polisi hano i Kigali, dutegereje ko iperereza rirangira,…arimo arakurikiranwa.”

Ku byaha akurikiranyweho, CSP Twahirwa yavuze ko batarasoza iperereza bamukoraho ku buryo batanga amakuru arambuye kubyo akekwaho.

Yagize ati “Ntabwo turarangiza gukora iperereza ku buryo umuntu yavuga byinshi cyane kubijyanye n’icyo akurikiranyweho, ariko arakekwaho ibyaha bya ruswa,…ibisobanuro byinshi twabibaha ari uko turangije iperereza.”

Polisi ivuga ko nk’uko bisanzwe ku bantu bakurikiranyweho ibyaha, ngo nimara gukora iperereza kubyo Murenzi akekwaho, izamukorera Idosiye imushyikirize ubushinjacyaha bumujyane mu nkiko; iyi gahunda ubundi ntirenza amasaha 72.

Hari amakuru avuga ko ibyaha bya ruswa Murenzi Thomas akurikiranyweho yaba abihuriyeho n’umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Byukusenge Gaspard, ndetse nawe ngo ashobora kuba yari yitabye Polisi kuri uyu wa gatatu ariko we akaba yasubiye Rutsiro.Gusa, Polisi y’u Rwanda yahakanye aya makuru ivuga ko ayo yaduhaye ariyo y’ukuri.

Amakuru agera k’Umuseke aremeza ko uyu muyobozi ufunze akurikiranywe ku byaha bya ruswa bivugwa mu iyubakwa rya Hotel y’aka karere iherereye muri centre ya Rutsiro hafi ya Stade Mukebera. Iyi ikaba yaratangiye kubakwa mu 2012 ariko kugeza ubu ikaba itaruzura.

Hotel yashyiriwe guteza imbere ubukerarugendo mu karere imaze igihe kinini cyane yubakwa mu Rutsiro niyo bivugwa ko yajemo ruswa