Gikondo: Uruganda rusya ibigori rwahiye
Uruganda rusya ibigori ruherereye mu cyanya gishaje cy’inganda kiri i Gikondo mu gishanga kiri hafi y’aho bita ‘Park Industriel’ rwafashwe n’inkongi y’umuriro ibigori n’amafu yarimo birangirika cyane.
Uyu muriro ntibiramenyekana icyawuteye, gusa abakozi bo kuri uru ruganda bavuga ko umuriro watangiye ahagana saa cyenda zo kuri uyu mugoroba zishyira saa kumi.
Muri uru ruganda rugizwe n’ibice bibiri; igice gikobora ibigori (kibivana ku bitiritiri) n’igice kibisyamo amafu, umuriro ngo wahereye mu gice gisya urinda ugera mu gice kindi.
Umwe mu bakora hano yabwiye umunyamakuru w’Umuseke ko ibyangijwe n’uyu muriro ari byinshi kuko bahugiye mu kurokora imashini naho imifuka y’amafu y’ibigori ndetse n’ibigori bindi byari bitegereje gusheshwa byahiye cyane.
Police yatabaye n’imodoka yayo izimya umuriro iza no kwitabaza imwe mu modoka nini zizimya umuriro yo ku kibuga cy’Indege.
Mu byabashije kurokorwa harimo imashini zimwe na zimwe zikora kuri uru ruganda.
Icyateye uyu muriro n’ubu ntikiramenyekana n’ubwo umwe mu bakozi avuga ko ‘installation’ y’amashanyarazi iheruka kuhakorwa ngo itaramara umwaka.
Ubwo twandikaga iyi nkuru Polisi yari ikiri mu mirimo yo kuzimya iyi nkongi.
UMUSEKE.RW