Abantu bitwikiriye ijoro biba ibendera ry’Igihugu ryari ku biro by’Akagari ka Gishari mu Murenge wa Rubaya, barangije bararicagagura barijugunya mu mugezi uri hafi aho.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku itariki ya 27 Mutarama 2017, ababikoze bakaba bataramenyekana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubaya, Nkundurwanda John yatangarije IGIHE ko ari ku nshuro ya kabiri ibendera ry’igihugu ryibwe muri ako Kagari.

Yagize ati “Ku nshuro ya mbere ryibwe n’umugore wari ufitanye ibibazo n’umugabo we, umugabo amaze gufungwa twaje kumenya amakuru ko umugore yamubeshyeraga atari we waryibye.Tariki ya 27 z’ukwezi kwa mbere nabwo abantu bataramenyekana bararyibye bararicagagura barangije barijugunya mu mugezi wo munsi y’akagari.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko ku biro by’Akagari ka Gishari nta muzamu uhaba, ubwo iri bendera ryibwaga ngo abanyerondo bakaba bari bahatambutse bagiye mu tundi duce.

Yakomeje agira ati “Ubu hari babiri bakekwa kugira uruhare muri icyo gikorwa bamaze gutabwa muri yombi ariko iperereza riracyakomeje ngo hamenyekane uwaba yarakoze icyo gikorwa kigayitse.”

Nyuma yo kubona ko mu Kagari ka Rubaya hamaze kwibwa ibendera ry’Igihugu inshuro ebyiri, ubuyobozi bwakoranye inama n’abaturage babasaba gukaza amarondo no kujya batangira amakuru ku gihe, mu rwego rwo kurushaho kubungabunga umutekano w’ibirango by’Igihugu.