Pte Theogene Munyambabazi umusirikare warashe abantu batanu bagapfa agakomeretsa abandi barindwi kuri uyu wa 03 Nzeri ahagana saa sita z’amanywa yagejejwe imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Gicumbi ariko aburanishwa n’abasirikare.  

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa munani uyu musirikare yarashe abantu bari kumwe mu nzu y’imyidagaduro iri mu mujyi wa Gicumbi, batanu bahasiga ubuzima barindwi barakomereka. Intandaro bivugwa ko ari umukobwa ngo wari wanze ko babyinana maze abari kumwe n’uyu mukobwa bagakubita uyu musirikare wahise ujya kuzana imbunda akabarasa.

Uyu musirikare wari wambaye imyenda ya gisirikare yabanje gusomerwa umwirondoro we ndetse anamenyeshwa ibyaha bibiri aregwa.

Pte Munyambabazi araregwa ubwicanyi bugambiriwe bw’abantu batanu. Icyaha cya kabiri ni ubwinjiracyaha bugambiriwe ku bantu barindwi bakomeretse.

Kuko nta rukiko rwa gisirikare rwubatse i Gicumbi, uregwa yaburaniye mu nyubako y’urukiko rw’ibanze rwa Gicumbi ahabereye icyaha, urubanza ruyobowe na Maj Charles Madudu

Icyumba cy’urukiko cyari cyuzuye abantu benshi no hanze bashaka kumva iby’uyu musirikare. Buri wese agaragaza amatsiko yo kumureba bavuga ngo “Nahindkire bamurebe”.

Umushinjacyaha Capt Denis Ruyonza yabwiye Umuseke ko uregwa afungiye muri gereza ya gisirikare ku Mulindi ariko agomba kuburanira by’ibanze aho yakoreye icyaha.

Uregwa yagaragaje ko nta mwunganizi mu mategeko afite maze asaba urukiko guhabwa iminsi yo kumushaka.

Urukiko rwategetse ko urubanza rusubikwa kuko uregwa afite uburenganzira yemererwa n’itegeko nshinga bwo kugira umwunganizi imbere y’amategeko, rutanga n’indi mpamvu yo kugobokeshwa kw’urubanza kwa Leta y’u Rwanda.

Byatangajwe ko uru rubanza ruzasubikurwa tariki 18 Nzeri 2014 saa tatu za mugitondo.

Flavia Kayitesi waguye mu bwicanyi uyu musirikare ashinjwa

Evence NGIRABATWARE
UMUSEKE.RW/ Gicumbi