Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Spt Hitayezu Emmanuel (Ifoto/Mukamanzi Y)

 

Abasore babiri  bavuka mu Murenge wa Giti mu Kagari ka Murehe mu karere ka Gicumbi, bari mu maboko ya Polisi bakekwaho kwica umubyeyi w’umwe muri bo.

Polisi ivuga ko Zimurinda Ferdinand na Nteziryayo Bernard bafite ba se bava inda imwe,  aribo bagize umugambi wo kwica uyu musaza.

Polisi itangaza ko ubwicanyi bwaba bwaturutse ku makimbirane y’ubutaka kuko ngo uyu Zimurinda yigaruriye umutungo wa se akawugira uwe bigatuma se amujyana mu manza; aho abunzi bategetse ko awusubiza.

Umuvugizi wa Polisi akaba n’umugenzacyaha mu Ntara y’Amajyaruguru, Spt Hitayezu Emmanuel, yabwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe ko nyakwigendera Karagire  Damien yari afitanye amakimbirane n’umuhungu we Zimurinda.

Avuga ko uyu musaza yari amaze iminsi aburana n’umuhungu we amasambu; urukiko rw’abunzi rukemezako ayo masambu ari aya se mu gihe akiriho ariko akaba uyu muhungu we akaba ashobora  kuyagiraho ububasha se atakiriho.

Ibi ngo byaje gutera uburakari  Zimurinda maze afata icyemezo cyo kwica se afatanije n’uwo mukuru we wo kwa se wabo Nteziryayo Bernard.

Spt Hitayezu Emmanuel avuga nyuma yo kunoza umugambi Nteziryayo yateze uyu musaza ubwo yatahaga maze Zimulinda akazana umuhoro akamutema umutwe akitaba Imana ataragezwa kwa muganga.

Aba basore icyaha nikibahama n’icyaha cyo kwica babigambiriye bazakatirwa igifungo cya burundu.