Gicumbi: Abantu 11 barasiwe mu kabari bane bahasiga ubuzima mu ijoro ryakeye
Muri ijoro ryakeye tariki ya 10 Kanama 2014, mu karere ka Gicumbi mu kabari kitwa Hunters umusirikare witwa Pte Munyembabazi Theogene yarashe bamwe mu bari muri ako kabari yica bane mu bari bahari nk’ uko byemezwa na bwana Ngezahumuremyi Theoneste umunyamabanga nshingwabikorwa w’ umurenge wa Byumba aya mahano yabereyemo.
Byose byatangiye ubwo bamwe mu banyweraga muri aka kabari barwaniraga kubyinisha umukobwa witwa Kayitesi Flavia ( benshi bakunda kwita Cyuki ) wari wahasohokeye aturutse mu mujyi wa Kigali wanabaye umwe mu barashwe ariko Imana Ikinga ukuboko kuko we yabashije kurokoka. Nyuma yo kumurwanira akanga ko babyinana uwo musirikare wamurwaniraga n’ uwari wamuvanye i Kigali yahise agenda azana imbunda arasa bamwe mu bari aho na Cyuki arimo, maze bane muri bo bahita bahagwa abandi barindwi bakaba bakomeretse bikabije aho bajyanwe mu bitaro bya Byumba bakaba ari ho bakurikiranirwa.
Mu bapfuye harimo Niyigena Placide, Murengera Assouman na Nsengiyumva Emile. Abajyanwe mu bitaro nk’ uko aya makuru akomeza abyemeza barimo Nshimiyimana Emmanuel, Batayire Christine, Hategekimana Emmanuel, Bihoyiki, Nshizirungu Jean ndetse na Nkurikiye Ignace. Umuyobozi w’ akarere ka Gicumbi Alexandre Mvuyekure akaba yatangaje ko uyu mukobwa yahatswe kuko amakuru akimenyekana yavugaga ko ari mu bitabye Imana. Yanatangaje kandi ko uwarashe aba bantu ari umusirikare wari wataye inshingano kuko atari aho yagombaga kuba ari ( defense za gisirikare ). Dusohora iyi nkuru yari yamaze gutabwa muri yombi akaba ategereje kuburanishwa.
Aka kabari ngo ni ak’ umwe mu batoza bazwi hano mu gihugu mu mukino w’ intoki wa Basket, Owoor Cliffu uba mu mujyi wa Kigali. Umuvugizi wa polisi y’ igihugu mu majyaruguru y’ u Rwanda yasabye abashinga ububari kujya bagenzura ababagana ndetse bakirinda guha ibisindisha abantu basanzwe basinze kuko impamvu nyamukuru yateye izi mfu zose ari ubusinzi.
Carine Ineza – imirasire.com