Gereza ya Rubavu yafashwe n’inkongi y’umuriro, inzego z’umutekano zikora ubutabazi, ariko hari abahitanywe n’uyu muriro, abandi benshi barakomereka.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’umuyobozi w’akarere ka Rubavu, sheihk Bahame Hassan yavuze ko iyi gereza yahiye ahagana saa kumi n’imwe, kuri uyu wa mbere tariki ya 7 Nyakanga 2014.

Mu makuru y’umugoroba ya televiziyo y’igihugu, Bahame yatangaje ko hapfuye abagororwa batatu, hakomereka abagera kuri 40.

Iyi gereza ihiye ikurikira iya Muhanga yahiye mu kwezi gushize, ariko bwo ku bw’amahirwe ntawahaguye kuko imfungwa zari hanze. (Soma : Gereza ya Muhanga yafashwe n’inkongi y’umuriro, imfungwa zimuriwe mu yandi magereza)

Source: igihe.com

Placide KayitareAFRICAHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSGereza ya Rubavu yafashwe n’inkongi y’umuriro, inzego z’umutekano zikora ubutabazi, ariko hari abahitanywe n’uyu muriro, abandi benshi barakomereka. Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’umuyobozi w’akarere ka Rubavu, sheihk Bahame Hassan yavuze ko iyi gereza yahiye ahagana saa kumi n’imwe, kuri uyu wa mbere tariki ya 7 Nyakanga 2014. Mu makuru y’umugoroba ya...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE