Gen.Pontien Gaciyubwenge wari Minisitiri w’ingabo mu ngabo z’u Burundi bikagaragara ko yari mu mugambi wo ku wa 13 Gicurasi wo kugerageza kuhirika Perezida Nkurunziza ari nabyo byamuviriyemo kweguzwa kuri uwo mwanya agahita ahunga, kuri ubu arasaba ubuhungiro.

Amakuru ava mu gihugu cy’u Bubili ni uko kuri uyu wa kabiri tariki ya 6 Ukwakira 2016 Gen Pontien Gaciyubwenge yagaragaye mu biro basabiramo ubuhungiro mu bubiligi.

Le-General-Pontien-Gaciyubwenge

Uyu mujenerali Gaciyubwenge ubu usaba aho yaba akinze umusaya, yashinjijwe ubugambanyi ku mpande zombi haba ku rw’abarwanya Perezida Nkurunziza ndetse n’abamushigikiye  dore ko yahise amwirukana ku mwanya wa Minisitiri w’Ingabo ko ntacyo yakoze kigaragara ubwo bari bagiye kumuhirika ku butegetsi.

Gen.Majr Ndayirukiye Cyrile wafashwe agashyirwa ku ngoyi azira kuba yari ku ruhande rw’abashakaga guhirika Nkurunziza, yatangaje ko adakwiye gukurikiranwa wenyine, akaba yarasabye Ubushinjacyaha ko bwazana Gen. Gaciyubwenge ndetse na Gen. Niyongabo bakabazwa hamwe na we, kuko umugambi wo guhirika ubutegetsi bari bawuhuriyeho.

Ibi kandi byongeye gushimangirwa na Gen Philibert Habarugira wahoze ari umuyobozi mukuru ushinzwe kumenya ibikenewe no kubicunga muri Minisiteri y’ingabo ubu nawe wahunze nyuma y’aho umugambi yari afatanyije na Gen. Niyombare n’abandi wo guhirika Nkurunziza ubananiriye.

Gen Philibert Habarugira yabanje kwisegura ku baturage ko umugambo wo kubavana ku cyo yise ingoyi ya CNDD FDD yabananiye kubera ko hajemo ubugambanyi bwa bamwe bari bizeye kandi bari banakomeye, akaba yaratunze agatoki Gen Gaciyubwenge n’ umugaba mukuru w’ingabo, Gen. Prime Niyongabo, ko bateguranye umugambi wo guhirika Nkurunziza nyuma barabigarama.

Ati:” Ntibyashobotse kuko abo twari kumwe bwa mbere hanyuma baratwigewuka,… Ni bamwe mu bategetsi twari twateguranye ico gikorwa, eeh kandi abategetsi bakuru bakuru batwara igisirikare, hanyuma mugabo murabona ko bahise batwangiriza.”

Andi makuru yasohotse mu bitangazamakuru ngo ni uko ku wa 05 Gicurasi 2015, Nkurunziza yahamagaje inama ikomeye atumiza abajenerali, anahamagara ba ambasaderi ba Tanzaniya, Afrika y’epfo n’Ubugande mu Burundi, Muri iyo nama ngo habayemo impaka cyane, aho bamwe mu bajenerali bashinjaga Nkurunziza kuba ategekwa na Gén. Adolphe Nshimirimanabashinjaga kuba abicira akazi kabo.

Ni muri iyi nama kandi Général Potien Gaciyubwenge yabwiye Nkurunziza ko yumva atagishaka gukomeza gukorana nawe, mu gihe abandi ba jenerali bo bemeje ko bashyigikiye Nkurunziza. Abambasaderi ba Uganda na Tanzaniya ngo bafashe ijambo bibutsa bariya ba jenerali ko bazirengera ingaruka z’imigambi barimo.

Général Potien Gaciyubwenge bamusabye gukomeza gukina nk’ukiri mu mugambi wo guhirika ubutegetsi ndetse ngo bamwemerera amafaranga, ngo bakaba baramuhaye 2,5 z’amadorali ya Amerika kugirango akomeze gukora nk’umugambanyi yerekana ko ari kumwe n’abashaka guhirika Nkurunziza kandi atabirimo.

Ubugambanyi bwa Gaciyubwenge ngo bwafashije Perezida Nkurunziza kumenya abasirikare bari bamwihishemo bitwa abayoboke ba CNDD FDD kandi ari abanzi, ubwo Kudeta yapfubaga ngo Gaciyubwenge nibwo yahawe ifaranga ahita afata indege yerekeza Belgique hamwe n’umuryango we, ubu akaba asaba ubuhungiro mu Bubiligi.