Gen Ntaganda yongeye Kurya
Gen Bosco Ntaganda yahagaritse imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara yari yaratangiye, aho afungiwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC).
Umunyamategeko wunganiraga Gen Ntaganda i La Haye, Stephane Bourgon, yoherereje ubutumwa bwa email Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP), abimenyesha ko umukiriya we yahagaritse imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara.
Kuri uyu wa Kabiri, yagize ati “Ntaganda yatangiye kurya iri joro.”
Bourgon yanavuze ko bigenze neza, umugore wa Gen Ntaganda azaba ari i La Haye kuri uyu wa Kane, akazabona n’umugabo we.
Gen Ntaganda aregwa ibyaha birimo kwinjiza abana mu gisirikare, ubufatanyacyaha mu bwicanyi, gutanga amabwiriza yo kugira nabi n’ibindi byaha ashinjwa ko yaba yarakorye muri Repubulika Iharanaira Demokarasi ya Congo hagati y’umwaka wa 2002 na 2003.
Mu cyumweru gishize ubwo hari hateganyijwe urubanza rwe, ntiyagaragaye mu rukiko, abagange be bavuka ko atameze neza. Akurikirana urubanza hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Icyo gihe ariko, Umunyamategeko we yasomeye urukiko ubutumwa bw’umukiriya we buvuga ko yataye icyizere cyo kubaho, kuko atagifite amahirwe yo kongera kubonana n’umugore we n’abana.
Gen Ntaganda wahigwaga na ICC, yishyikirije muri Werurwe 2013 uru rukiko anyuze kuri Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Rwanda, i Kigali.
https://inyenyerinews.info/justice-and-reconciliation/gen-ntaganda-yongeye-kurya/AFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSGen Bosco Ntaganda yahagaritse imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara yari yaratangiye, aho afungiwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC). Umunyamategeko wunganiraga Gen Ntaganda i La Haye, Stephane Bourgon, yoherereje ubutumwa bwa email Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP), abimenyesha ko umukiriya we yahagaritse imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara. Kuri uyu wa Kabiri, yagize ati “Ntaganda yatangiye kurya...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS