Inkuru igeze kukinymakuru inyenyerinews n’uko Bregadier General Nkubito Eugene ngo nawe yatawe muri yombi, inkuru dukesha abasilikare bakolera hafi ya Nkubito bemeza ko amaze iminsi yaratwawe muri kasho mu kigo cya gisilikare i Kanombe.

Ifungwa rya Gen Nkubito rije rikurikira gufungwa nokurigiswa bya Col Mugabo nubu umugore we akomeje kwemeza ko yamubuze, ati yafatanywe na Col Gishaija Joseph nabandi aliko bo baraboneka bakanasurwa aliko we Col Mugabo ntabwo bamutwereka ndetse dufite impungege ko ashobora kuba yaragiriwe nabi.

Undi nawe umaze iminsi afunze ni Gen Ndahiro wafunzwe azize whattsapp aliko abandi ikibafungishije ntikivugwa.

Gen Nkubito yaramaze igihe ari umuyobozi w’ingabo m’untara yamajyaruguru yagaragaye cyane mubihe byogukangurira abaturage gushyigikira referandamu muri 2015.

Ubundi akaba akemangwa ko yagize uruhare rukomeye mu kwicisha bagenzi be Kagame atashakaga.

Gen Nkubito kandi yabaye umusilikare warindaga Gen Rwigema, ahazanywe na Kaitare intare batinya wari ikegera cya Gen Rwigema, dore Nkubito na Kaitare ba se bavaga indimwe.

Aho aviriye kwa Gen Rwigema yaje kuba mui basilikare balindaga Kagame nyuma agirwa umuyobozi wa 7th Battallion mbere yuko azamurwa kugeza abaye General ndetse akaba yayoboraga ingabo zari mu majyaruguru y’igihugu zirwanya abitwaga abacengezi.

Yagize uruhare rukomeye rwoguteranya abasirikare nabagenzi babo bahunze ndetse n’imiryango yabo afatanije na Gen Muganga ndetse na Gen Ibingira.

Ubu rero niwe utahiwe gufungwa, Gen Nkubito ntacyo atakoze ngo ashimishe Kagame kugeza naho ahaye uburozi mugenzi we bakoranye imyaka myinshi Major Shumba Rubamba wari wararuhukijwe mu ngabo amuhoye amabanga Gen Rwigema yari yaramubikije y’umuryango we Kagame yabimenya akamuhora ko ngo yizerwaga cyane na shebuja wa bose Gen Rwigema.

Ntako Gen Nkubito atagize ngo yizerwe kuburyo murumuna we Dudu akazina ko mubwana aliko witwa Murenzi yafunzwe n’iperereza amezi 6 aliko Nkubito akanuma, nanubu Dudu yarafunguwe aliko yabujijwe kuzavuga aho yarari ndetse nibyo bamubazaga.

Gen Nkubito wahoraga yohereza whattsapp zisaba abahunze guceceka ndetse atuka bamwe ngo n’ibigoryi nawe arashyize arafungwa.

Inyenyeri turakomeza gukurikiranira hafi turabamenyesha ibikurikira.

 

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/12/nkubito-1.jpg?fit=700%2C452&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/12/nkubito-1.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICAJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSInkuru igeze kukinymakuru inyenyerinews n’uko Bregadier General Nkubito Eugene ngo nawe yatawe muri yombi, inkuru dukesha abasilikare bakolera hafi ya Nkubito bemeza ko amaze iminsi yaratwawe muri kasho mu kigo cya gisilikare i Kanombe. Ifungwa rya Gen Nkubito rije rikurikira gufungwa nokurigiswa bya Col Mugabo nubu umugore we akomeje kwemeza...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE