Kuri uyu wa gatanu ubwo Brg Gen. Aloys Muganga wagombaga kumvwa nk’Umutangabuhamya ushinja Col.Tom Byabagamba yaburaga mu rukiko kubera impamvu z’akazi, ubucamanza bwahise bufata umwanzuro w’uko nta mutangabuhamya uzongera kumvwa muri uru rubanza ruregwamo abasirikare ari bo Col. Byabagamba, Rtd Brig Gen Frank Rusagara na Rtd Serg Kabayiza Francois.

Muganga yagaragaye koko mu kazi kenshi cyakola ntibyabuza urubanza gukomeza.

Umucamanza Maj. Assimwe Madudu ukuriye inteko iburanisha uru rubanza yinjiye mu cyumba cy’iburanisha abwira ababuranyi ko umutangabuhamya atabonetse ndetse ko atazanaboneka vuba.

Umucamanza yahise abwira impande zombi ko icyo urukiko rwashakaga kumva mu batangabuhamya cyarangije kumvwa bityo ko ababuranyi bategura imyanzuro y’uru rubanza.

Abaregwa bahise batungurwa n’iki cyemezo aho Col. Tom Byabagamba yahise asobanuza Umucamanza niba ari imyanzuro ya nyuma kuri urubanza, umucamanza amusubiza ko ari ko bimeze.

JPEG - 55.7 kb
Kuri uyu wa gatanu mu rukiko rukuru rwa gisirikareikanombe Col Byabagamba yategereje umutangabuhamya arabura

Me Gakunzi Valery wunganira Col Tom Byabagamba yahise avuga ko urukiko ruzanye ibintu bishya bitigeze binabaho.

Yahise abwira Umucamanza ko byari bikwiye ko iyi myanzuro yari kuzakorwa igendeye ku byavuzwe n’abatangabuhamya, ariko ko nibura uyu mutangabuhamya wari witabye ndetse akamenyeshwa ababuranyi yari akwiye kumvwa.

Me Valery na Me Nkuba Milton (wunganira Sgt Kabayiza) bari bitabye bonyine, bahise basaba Umucamanza kwiherera bakaganira kuri ibi bari bamaze kumenyeshwa ndetse bakabimenyesha na bagenzi babo (Me Buhuru PC na Me Albert) batari babashije kuboneka.

Nyuma yo kubyumvikanaho, abavoka n’abo bunganira bemeranyijwe ko babanza gutanga imyanzuro mu mvugo inyandiko bakayitanga nyuma.

Urubanza rukaba rwasubitswe, rukazasubukurwa ku itariki ya 02 Werurwe 2016, uruhande rw’abaregwa rutanga imyanzuro ya nyuma mu magambo.

Gilbert MAHAME _Imirasire.com

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/02/US-AFRICOM-Photo.jpg?fit=500%2C334&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/02/US-AFRICOM-Photo.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICAJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSKuri uyu wa gatanu ubwo Brg Gen. Aloys Muganga wagombaga kumvwa nk’Umutangabuhamya ushinja Col.Tom Byabagamba yaburaga mu rukiko kubera impamvu z’akazi, ubucamanza bwahise bufata umwanzuro w’uko nta mutangabuhamya uzongera kumvwa muri uru rubanza ruregwamo abasirikare ari bo Col. Byabagamba, Rtd Brig Gen Frank Rusagara na Rtd Serg Kabayiza Francois. Muganga...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE