Image result for rnc leaders rwanda logo

Ubwo ba (RUMUNGA) aribo Rudasingwa Musonera Ngarambe baririra mu myotsi, RNC ishaje ya Gen Kayumba Nyamwasa nabandi yashyizeho ubuyobozi bushya, ubu buyobozi bushya bwagiyeho bwenda gusa nuko byari byateganijwe mu gihe cy’amasezerano ya Arusha, aho amoko yashyizwe imbere batora abayobozi cyakola ntamutwa ugaragaramo.

Mu myanya yagiyeho noneho na Gen Kayumba Nyamwasa yagaragaye mu bayobozi bohejuru b’ihuliro nyarwanda, bigaragara ko noneho Gen Kayumba yiyemeje gutanga umusanzu ku rwego rwohejuru.

Umwe mu banyamuryango ba RNC ishaje yagize ati nubwo twabuze bamwe mu bayoboke bwose ubwo Gen Kayumba agaragaye mu bayobozi bohejuru turaza gukataza.

Nubwo bwose ariko benshi bashimishijwe n’ubuyobozi bushya bwa RNC hari nabandi bavuga ko ikibazo gishobora kuba gikemutse aricyo kuyobya umutungo, bati Rudasingwa, Musonera na Ngarambe bayobeje umutungo w’ihuliro aliko kandi ntanubwo bakulikiranwa kuko ibintu byose by’umutungo byakorwaga amafaranga ahererekanwa hakurikijwe ikizere, bati none ntawabona uburyo abakurikirana. Bati abayobozi bashya bagomba gushaka uburyo umutungo w’ihuliro uba uri muri banki apana mu mifuko yabantu.

Ikindi kidasanzwe n’uko habayeho impinduka mu myanya yohejuru bigaragara ko abatorewe kuyobora RNC bazatanga impinduka bitandukanye nabacuye ikivi, abacuye igihe bayoboye mu bihe bigoranye aho banabuze bamwe mubayobozi babo bimena nka Colonel Patrick Karegeya bazize ingoma ya Kagame y’igitugu. Abagiyeho basanze Kagame agenda acika intege kuburyo nawe yifitiye utubazo twinshi maze hakaba harikizere cy’uko bazamuhata igitutu agahita nkabandi ba nyagitugu ba mubanjirije muri Afurika.

Abagize biro ya comité nkuru nshingwabikorwa nyuma y’amatora yo kuwa 31 kanama 2016.
1. Umuhuzabikorwa mukuru: Jérôme Nayigiziki.

2. Umuhuzabikorwa mukuru wungirije wa mbere: Kayumba Nyamwasa.

3. Umuhuzabikorwa mukuru wungirije wa kabiri: Gervais Condo.

4. Umuhuzabikorwa mukuru wungirije wa gatatu: Jean Marie Micombero.

5. Umunyamabanga mukuru: Emmanuel Hakizimana.

6. Umubitsi mukuru: Corneille Minani.

Abatorewe kuyobora amatsinda ya Rwanda National Congress.

1. Itsinda ry’uburenganzira bw’ikiremwa muntu n’ibibazo by’impunzi.
Frank Ntwali

2. Itsinda ry’igenamigambi. Kenedy Gihana

3. Itsinda ry’umutungo. Providence Rubingisa

4. Itsinda ry’itangazamakuru n’itumanaho. Abdulkarim Ali (aka Dick Nyarwaya, Bienvenue)

5. Itsinda ry’ubukungu, ibidukikije n’imibereho myiza y’abatugage.  Theophile Habarimana

6. Itsinda ry’uburezi n’umuco. Ben Rutabana

7. Itsinda ry’ubumwe n’ubwiyunge. Joselyne

8. Itsinda ry’amategeko n’imyifatire mbonerabupfura. Dr Mutabazi

9. Itsinda ry’ubushakashatsi.  Jean Paul Turayishimye

10. Itsinda rya Diplomasi. Donatile

11. Itsinda rya mobilizasiyo: Epimaque Ntamushobora

12. Itsinda ry’urubyiruko: Faustin Rukundo

13. Itsinda ry’abali n’abategarugore. Christine Mukama

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/09/RNC-new-logo.jpg?fit=718%2C542&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/09/RNC-new-logo.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSWORLDUbwo ba (RUMUNGA) aribo Rudasingwa Musonera Ngarambe baririra mu myotsi, RNC ishaje ya Gen Kayumba Nyamwasa nabandi yashyizeho ubuyobozi bushya, ubu buyobozi bushya bwagiyeho bwenda gusa nuko byari byateganijwe mu gihe cy’amasezerano ya Arusha, aho amoko yashyizwe imbere batora abayobozi cyakola ntamutwa ugaragaramo. Mu myanya yagiyeho noneho na Gen Kayumba...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE