Urubanza rwa Gen Bosco Ntaganda ruteganyijwe kuwa 02 Kamena rushobora guhera I Bunia muri teritwari ya Ituri ho mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo nk’uko byifuzwa n’abacamanza b’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (CPI)

Gen Bosco Ntaganda wahoze akuriye umutwe wa M23 akurikiranweho ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ibyaha by’intambara yakoze hagati ya 2002 na 2003 muri Ituri.

Biteganyijwe ko ubuyobozi bw’uru rukiko ari bwo buzatanga uburenganzira cyangwa bukanga iki cyifuzo cy’icyumba cy’urugereko rw’ibanze, aho biteganyijwe ko iki cyifuzo kizigwaho hagati y’iminsi itatu n’ine umushinjacyaha akagaragaza impamvu zo kwimurira urubanza aho ibyaha byakorewe.

Bwa mbere mu mateka y’Uru rukiko mpuzamahanga mpanabyaha, abavoka bazabona umwanya wo kunganira abakorewe ibyaha bamwe muri bo bahibereye, nyuma yaho ariko urubanza rukaba ruzakomereza i La Haye ku cyicaro cya CPI.

Mbere yo gutangaza icyemezo cyarwo, ubuyobozi bw’urukiko bugizwe n’abacamanza batatu, bugomba kwemeranya na guverinoma ya Congo na Monusco gukorana.

Mu gihe iki cyemezo cyaba gifashwe, haba hasigaye gushyira ku mpapuro uko urubanza ruzagenda, harimo kuba ushinjwa azaba ahibereye, ndetse hakanarebwa n’ikibazo cy’umutekano gihangayikishije bikomeye abakozi b’urukiko.

Ibindi bibazo bigomba kubanza kurebwa nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga 7sur7 rwo muri Congo ikomeza ivuga, harimo kureba aho abakozi b’urukiko bazaba, kureba niba internet igenda neza ndetse n’umutekano uko wifashe i Bunia n’uko ushinjwa azahafungirwa.

Gen Ntaganda wahoze ari umuyobozi wa M23, umutwe wagiye ushinjwa gukora ibyaha bitandukanye muri Kivu mu myaka yashize, akurikiranweho gusa ibyaha byakorewe Ituri akibarizwa mu mutwe wa FPLC (Front patriotique pour la libération du Congo) mu myaka 15 ishize.

Gen Bosco Ntaganda uzwi na none ku izina rya The Terminator, yishyize mu maboko ya ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda kuwa 18 Werurwe 2013 ku bushake, asaba ko yakoherezwa ku Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, kuwa 22 Werurwe yoherezwa muri gereza y’uru rukiko.

Dennis Nsengiyumva – imirasire.com

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSUrubanza rwa Gen Bosco Ntaganda ruteganyijwe kuwa 02 Kamena rushobora guhera I Bunia muri teritwari ya Ituri ho mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo nk’uko byifuzwa n’abacamanza b’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (CPI) Gen Bosco Ntaganda wahoze akuriye umutwe wa M23 akurikiranweho ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ibyaha by’intambara yakoze hagati ya...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE