Gatsibo: Iyo bagerageje kwishyuza amafaranga amaze imyaka ine batabwa muri yombi
Abaturage barenga 20 bo mu Murenge wa Murambi mu Karere ka Gatsibo, bavuga ko bamaze imyaka ine bishyuza amafaranga umurenge, ugerageje kubaza agahita afungwa.
Aya mafaranga bavuga ko bambuwe n’Umurenge, ngo ni ayo bakoreye mu kubaka ku Rwunge rw’Amashuri rwa Murambi mu mwaka wa 2013.
Aba baturage bavuga ko uko ari 23, bishyuza amafaranga arenga miliyoni 2.
Abaganiriye n’Izubarirashe.rw, bavuga ko batababazwa gusa no kuba barambuwe aya mafaranga, ahubwo biniyongeraho no kuba bamwe muri bo baragiye bafungirwa ku Murenge wa Murambi, mu gihe babaga bagerageje kubariza mu nama ko bambuwe.
Umwe muri aba baturage yagize ati “Twubatse amashuri mu mwaka 2013 baratwambura no kugeza ubu ntabwo turahembwa. Uwaduhaye akazi ni Umurenge wa Murambi, njye nishyuzaga amafaranga ibihumbi 120, ubwo twari mu nama nasabye ko baduha ayo mafaranga tukabona uko twakwishyura mituweri kuko imiryango yacu yari itarishyurirwa, bahise bampfata banshyira mu modoka bampfungira ku Murenge. Ni mu tuzu duto tuba tumeze nabi.”
Yakomeje agira ati “Kugira ngo mvemo umugore wanjye yagurishije umurima twari dufite ku mafaranga ibihumbi 150, natanze ibihumbi 30 bya mituweri babona kundekura, ubu byaduteje ubukene mu miryango. Sinjye njyenyine kuko biri ku muntu wese ugerageje kubaza iki kibazo.”
Aba baturage bavuga ko no mu mwaka wa 2014 bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko babasuye bakabagezaho iki kibazo, gusa ngo abadepite bamaze kugenda abakigaragaje bamerewe nabi n’inzego z’umurenge.
Umwe muri aba baturage avuga ko iki kibazo kigihari ndetse akavuga ko batiyumvisha impamvu batishyurwa amafaranga yabo, ati “Dasso ni zo bohereza zikadufata, ubu ni uburyo bwo kudutera ubwoba ngo tutongera kubaza icyo kibazo.”
Aba baturage bavuga ko bafunzwe cyane ku gihe cya gitifu w’uyu murenge uherutse gusimburwa, ubu akaba yaragiye mu mahanga kwiga.
Nubwo atavuze byinshi kuri iki kibazo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murambi yavuze ko noneho aya mafaranga ngo yaje.
Francois Sekaziga yagize ati “Ubu REB yohereje amafaranga yabo, si no mu murenge wacu gusa ahubwo byari mu karere kose, ubu rwose bazaze barebe ko amafaranga yabo yageze kuri konti, baze mu gitondo barebe ku murenge, keretse wenda hari dosiye batari barujuje cyangwa konti, iki cyarakemutse rwose.”
Kugeza ubu aba baturage baravuga ko iki kibazo kimaze iyi myaka yose babwirwa ko kigiye gukemuka, ariko bikarangira giheze mu magambo.
https://inyenyerinews.info/justice-and-reconciliation/gatsibo-iyo-bagerageje-kwishyuza-amafaranga-amaze-imyaka-ine-batabwa-muri-yombi/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/10/gereza.jpg?fit=696%2C492&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/10/gereza.jpg?resize=140%2C140&ssl=1AFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSUmufungwa Abaturage barenga 20 bo mu Murenge wa Murambi mu Karere ka Gatsibo, bavuga ko bamaze imyaka ine bishyuza amafaranga umurenge, ugerageje kubaza agahita afungwa. Aya mafaranga bavuga ko bambuwe n’Umurenge, ngo ni ayo bakoreye mu kubaka ku Rwunge rw’Amashuri rwa Murambi mu mwaka wa 2013. Aba baturage bavuga ko uko ari...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS